Shakib uri mu munyenga w’urukundo na Zari, imyaka yujuje nabwo izwi, ariko ibarirwa muri 31 nk'uko bimwe mu binyamakuru byo mu Karere
bigenda bibyerekana.
Itariki y’amavuko yo ikaba yamaze kumenyekana ikaba ari iya 5 Ukuboza n'ubwo umwaka utazwi.
Zari yasangije abamukurikira amwe mu mafoto y’ibihe bagenda by'urukundo bagirana. Yongeraho ati:"Isabukuru nziza Umwami K, mfashe uyu mwanya ngo nkwifuriza umunsi mwiza w’amavuko n'indi migisha myinshi mu buzima."
Atazuyaje, umukunzi wa Zari, Shakib Lutaaya yahise agira ati: "Amafoto meza
yacu! Ndashaka kubana nawe."
Uyu musore asabye ibi mu gihe kuva muri Gicurasi 2022 urukundo
rwabo rwakomeje kugerwa intorezo hashingiwe ku kuba Zari yarashinjwaga gufatira
Shakib ngo ukiri muto.
Nubu ariko ruracyambikanye hari na bamwe mu bafana ba Zari bamusabye ko yarekana n'uyu musore, agashaka undi kuko bamaze kumurambirwa dore ko uyu mugore ku myaka 42 ahinduranya abagabo nk'uhindura umwenda wo kwambara.
Urukundo rukomeje kubaryohera
Shakib yatangarije Zari ko yifuza ko babana
Benshi ntibari biteze ko bamara igihe kingana n'icyo bamaze
Henshi baba bari kumwe