Mu minsi igera hafi
kuri 30 ishize n ibwo Zari yagaragaye ari kurira ubuzima mu kabyiniro kamwe aha akaba atari wenyine ahubwo
yari kumwe n’umusore w’ibigango ariko bigaragara ko akiri muto.
Nyuma byaje
kurangira bigaragaye ko aba bombi batari inshuti gusa kuko birenze ibyo ahubwo
bari mu munyenga w’urukundo nawe ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga
yahamije iby'aya makuru.
Zari ati: "Nemerewe gukora icyo numva gihamanya n’umutima wanjye kandi nkanezerwa nk'uko mbishaka." Aya magambo yayavuze asa n'ushimangira ko yemerewe gukundana n'uwo ashaka iby’imyaka ari imibare.
Aba bombi batangiye gukundana mbere gato y'uko igisibo ya Ramadhan gitangira cy’umwaka
wa 2022 nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru Bazzinnyi uzwi mu gukora amakuru y’icukumbura.
Abantu batangiye gutera imijugujugu Zari bavuga ko ibyo yakoze bidahwitse byo gukundana
n’uyu musore witwa Shakiba Cham ukomoka mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kawempe
usanzwe umenyereweho n’ubundi gukundana n'abagore bakuze.
Nyuma y'uko abantu
bagaragaje kwinubira ko imyaka y'aba bombi idahura, Zari yagize icyo abivugaho
anaboneraho gutangaza imyaka ya Shakiba ahamya ko irenze iyagiye ikomeza
kuvugwa.
Ati:"Kuki abantu
barakaye? Shakib afite imyaka 30 ni uko asa neza. Bamwe numvise bavuga ko afite 18, abandi 20, ko namuhohoteye. Ariko se abantu bazi igisobanura cyo guhohotera
umuntu?"
Zari Hassan ari mu bagore b'abashabitsi bigaruriye imitima ya benshi mu myidagaduro ya Africa cyane mu gace k'Iburasirazuba kubera inkuru ze zidashira z’urukundo na Diamond Platnumz banafitanye abana 2. Kuri ubu ubutunzi bwa Zari bubrirwa muri Miliyari 9 Frw.
Ubwo Zari aheruka
kugaragara mu ruhame arimo arya ubuzima n’umukunzi we mushya Shakib
Zari na Shakib bari mu rukundo
Zari avuga ko afite uburenganzira