Album
ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu rugendo rw’umuhanzi, kuko bisaba gutegura
indirimbo nyinshi, gukora ubushakashatsi ku gitekerezo rusange, gukorana
n’abatunganya umuziki n’abandi bafatanyabikorwa benshi.
Abahanga
mu muziki bavuga ko album ifasha umuhanzi gutanga ubutumwa bufatika,
kwigaragaza no kugera ku bakunzi bashya. Iyo ikozwe neza, ifasha umuhanzi
kwagura izina rye no kugera ku rwego mpuzamahanga.
InyaRwanda yakoze urutonde rw’abahanzi 19 basohoye album mu mezi umunani ashize, n’ibyo buri album ivuga ku rugendo rw’umuhanzi.

1. The Ben –
“Plenty Love”
Umuririmbyi
The Ben yasohoye album ye yise Plenty Love ifite indirimbo 12, zirimo “Inkuta
z’umutima”, “My Name” (Kivumbi King), “Ni Forever”, “True Love” yahimbiye
umugore we, ndetse na “Baby” (Marioo, Tanzania).
Album
irimo injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Zouk, Reggae na Amapiano. Yakozwe
n’abatunganya umuziki b’inararibonye nka Knoxbeat, ndetse yashyigikiwe
n’isosiyete ya ONErpm.
2. Bruce Melodie –
“Colorful Generation”
Yasohoye
album y’indirimbo 17 n’inyongera 3 ku itariki 17 Mutarama 2025, irimo indirimbo
“Ndi Umusinzi” (Bull Dogg), “Juu” (Bensoul na Bien).
Album
yibanda ku njyana zigezweho, kandi yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga nka
Shaggy, Joeboy na Blaq Diamond, bigaragaza ubushake bwo kugera ku isoko
mpuzamahanga.
3. Jules Sentore –
“Umudende”
Yasohoye
album ye ku wa 1 Kanama 2025, ku munsi w’ibirori byo Kwizihiza Umuganura. Album
ikubiyemo indirimbo 12 zigaragaza umuziki gakondo w’u Rwanda n’amateka y’umuco
wo hambere.
Izina
“Umudende” rifite inkomoko mu muco gakondo, aho ryahabwaga abasirikare
b’intwari. Indirimbo zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka”
(Rugaba), “Inkuru y’abahungu” n’izindi.
4. Dezman –
“Ubuheta”
Umuhanzi
Dezman Junior yamuritse album yise Ubuheta, igizwe n’indirimbo 10 zihuza
umuziki gakondo n’uw’iki gihe.
Yitiriye
umukobwa we nk’ikirango cy’urukundo rudasanzwe, kandi agaragaza umuhate
n’ubwitange. Indirimbo zirimo “Fill The Cup” (Piano & Dancehall Version),
“Blessings”, “Shine Your Light” (Fredy Massamba), “Mama” n’izindi.

5. Ben &
Chance – “Zaburi Yanjye”
Abahanzi
b’ivugabutumwa Ben Serugo na Mbanza Chance basohoye album y’indirimbo 11,
harimo “Tamu”, “Abagenzi”, “Kiganjani”, “Panapo Upendo”, “Nzengurutse
n’Ibimenyetso” n’izindi.
Iyi
album yagaragaje ukwizera, ubwitange no gusenga, kandi yateguwe mu buryo bw’umwihariko
ku bakunzi babo bo muri Oceania n’ahandi.
6. Angel Mutoni –
“The Delivery”
Album
ye ya mbere igizwe n’indirimbo 14 zirimo izakoranye n’abahanzi nka Boukuru,
Bushali, Kivumbi na Kenny K-Shot.
Angel
Mutoni aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop, akaba yaritabiriye RFI Prix
Découvertes mu 2016, ndetse agaragara mu maserukiramuco atandukanye nka
Blankets & Wine, Kigali Up Festival n’ayandi.

7. Bwiza – “25
Shades”
Album
ye ya kabiri “25 Shades” yayimurikiye i Bruxelles mu Bubiligi, ikubiyemo
indirimbo 12 zirimo “Ahazaza”, “To You”, “Nasara” (Loader), “Best Friend”
(Amapiano).
Yakozwe n’abatunganya umuziki b’inararibonye barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko, Phantom, Santana Sauce n’abandi.

8. Ariel Wayz –
“Hear to Stay”
Yashyize
hanze album ye ya mbere ku wa 08 Werurwe 2025, ikubiyemo indirimbo 12 zirimo
izakoranye na Kent Larkin, Kivumbi King na Angell Mutoni.
Album
yashimangiye ubushake bwe bwo gushimangira aho ahagaze mu muziki, ndetse
n’ubukangurambaga bwo gukomeza gushyigikirwa n’abafana.

9. Lionel Sentore
– “Uwangabiye”
Album
ye ya mbere yamuritswe ku wa 27 Nyakanga 2025 i Kigali, ikubiyemo indirimbo 12
zirimo “Umukobwa w’abeza”, “Uko bimeze” (Mike Kayihura), “Urera” (Elysee), na
“Uwangabiye” yitiriye album.
Album
igaragaza ubuhanga bw’abahanzi bakizamuka n’amarangamutima y’umuhanzi mu
bijyanye n’umuco n’amateka.
Sentore
asobanura ko indirimbo ‘Uwangabiye’ yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase, na Perezida
Paul Kagame yita ‘Umugoboka Rugamba’.
10. Kenny Mirasano
– “Yewe Muntu”
Yamuritse
album ye ya mbere ku wa 9 Kanama 2025, ikubiyemo indirimbo 10 zirimo ubutumwa
bw’ubumuntu, urukundo, inama n’ibyiyumvo bitandukanye.

11. Da Rest –
“Souvenir53”
Yasohoye
album ye mu gitaramo cyo ku wa 3 Gicurasi 2025, igizwe n’indirimbo 15 zirimo
“Holy Mama”, “Pretty”, “La Vida Loca”, “Jolie”, “Amarira”, “Wedding Day”,
“Super Woman”, “Umusazi” n’izindi. Iyi album yitiriwe umukobwa we, igaragaza
uburyo akunda umuryango we.
Album
nshya ya Da Rest yiswe Souvenir53, yayitiriye umukobwa bazarushingana ku wa 27
Nzeri 2025, bitewe n’uburyo amufata nk’inkingi y’ingenzi mu rugendo rwe.
12. Chaka Fella –
“Birakaze ku Mihanda”
Yasohotse
ku wa 30 Gicurasi 2025, ikubiyemo indirimbo 15 zirimo “Ntabwo nicaye”,
“Bigoye”, “Birakaze ku mihanda”, “Top Chief” (Bwiru Majagu), “Hondamo” (Zeo
Trap) n’izindi. Album igaragaza urugendo rwe rw’ubuzima ku mihanda y’i
Nyamirambo.
Uyu
muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge,
avuga ko gukura mu buzima bugoye bwo ku mihanda byamwubakiye umuzi ukomeye muri
Hip Hop, byanamuteye inkuru akubiye muri iyi Album ye ya mbere.

13. Mariya Yohana
– “Inkera y’Abahizi Komeza Ibirindiro”
Yamuritse
album ye ya kabiri ku wa 3 Nyakanga 2025, igaragaza ubutumwa bwo gushimira
Perezida Kagame n’Inkotanyi ku rugendo rwo kubohora igihugu, mu gitaramo
cyahurije hamwe amatorero n’abahanzi bato yatoje.
Iyi
album yabaye iya kabiri ikurikira iya mbere, Mariya Yohana yakoze yise
‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.

14. Boukuru –
“Gikundiro”
Yasohoye
album ye ya mbere ku wa 6 Nzeri 2024, ikubiyemo indirimbo 10 zirimo izakoranye
na Impakanizi, Peace Jolis na Alyn Sano. Album ikubiyemo injyana nka Jazz, Soul
na Funk.
Album ‘Gikundiro’ yakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari we wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa.

15. Yago – “Yago
Life II”
Yasohoye
album ye ku wa 25 Nyakanga 2025, ikubiyemo indirimbo 18. Yateganyije ibitaramo
byo kuyimurika muri Amerika, Canada, u Burayi n’Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi
album yayifashijwemo na ba producer 10 barimo: Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany
Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat
ndetse na Devy Denko & Klein.
Yago
yavuze ko iyi album yahawe umugisha na Mavenge Sudi, umuhanzi w’inararibonye
wamamaye mu ndirimbo Gakoni k’abakobwa. ‘Design’ ya Album y’indirimbo yakozwe
na Zeo Trap.
Yago
aheruka gushyira hanze album ya mbere yise “Suwejo” mu 2023, akayimurika ku
mugaragaro tariki 23 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.
16. Platini &
Nel Ngabo – “Vibranium”
Ku
wa 11 Nyakanga 2025, Platini P na Nel Ngabo batangaje ko album bayitekereje
bagamije kugaragaza isura nshya ya Afurika, bayishingira ku murage wa filime
yamamaye cyane izwi ya Black Panther: Wakanda Forever.
Mu
kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bahanzi bavuze ko icyatumye bayita
Vibranium ari uko bashakaga gutanga ubutumwa bujyanye n’agaciro k’umugabane
w’Afurika, uko uriho ubu n’icyerekezo cyawo mu bihe biri imbere.
Iyi
Album igiye kumurikwa ku mugaragaro mu gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 29
Kanama 2025 muri Zaria Court. Ariko hamwe mu ndirimbo zigize iyi Album
zasohotse.
17. Alex Dusabe –
“Amavuta y’igiciro”
Muri
iki gihe, Alex Dusabe ari kwitegura kwizihiza imyaka 25 amaze akora
ivugabutumwa rikubiye mu ndirimbo.
Muri
iki gitaramo, azanamurika Album izaba igizwe n’indirimbo 12 zamaze gukorerwa
amajwi, ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza
n’Igifaransa.
Ni
Album yise ‘Amavuta y’igiciro’, ikaba izuzuza umubare wa kane muri Alubumu
amaze gukora. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 14
Ukuboza 2024.

18. Bosco Nshuti –
“Ndahiriwe”
Yamuritse
album ye ya kane ku wa 13 Nyakanga 2025 mu gitaramo cyiswe Unconditional Love
Season II, igaragaza urugendo rwe rw’imyaka 10 mu muziki w’ivugabutumwa.
Bosco
Nshuti afite album eshatu zirimo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ n’iyi
ya kane yitwa ‘Ndahiriwe’.
19. Rukotana –
“Imararungu”
Yasohoye
album ye ya mbere ku wa 6 Werurwe 2025, izina ryayo rihuye n’ubutumwa bwo guca
irungu no kongera kunezererwa. Indirimbo yitiriwe album ni “Inka ni Imararungu”.
Iyo
unyujije amaso mu nteguza y’iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije
baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n’abahanzi benshi. Rukotana
yafashe igihe cy’imyaka ibiri ategura iyi Album, ndetse mu mpera z’Ukuboza yatanze
umusogongero wayo mu muhango wabereye muri BK Arena.
Muri macye, mu mezi umunani gusa, abahanzi 19 batanze impano nshya zigaragaza ubushobozi, ubwitange n’ubuhanga mu njyana zitandukanye. Izi album zifasha abahanzi kwigaragaza, gutambutsa ubutumwa bwabo no kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse zigaragaza isura nshya y’umuziki nyarwanda.
REBA HANO INDIRIMBO ALEX DUSABE YAHURIJEHO ABAHANZI BANYURANYE KURI ALBUM
KANDA HANO WUMVE ALBUM YA DA REST
UMVA HANO ALBUM 'YAGO LIFE II'
UMURAPERIKAZI ANGEL MUTONI YASOHOYE ALBUM 'THE DELIVERY'
UMVA ALBUM 'GIKUNDIRO' Y'UMUHANZIKAZI BOUKURU
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 12 ZIGIZE ALBUM YA BWIZA
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IRI KURI ALBUM YA PLATINI NA NEL NGABO
KANDA HANO WUMVA ALBUM 'UMUMARARUNGU' VICTOR RUKOTANA
REBA INDIRIMBO ZIKUBIYE ALBUM YA BEN NA CHANCE
KANDA HANO UBASHE KUREBA ALBUM YA BRUCE MELODIE
UMVA HANO ALBUM YA THE BEN
UMVA HANO ALBUM YA LIONEL SENTORE
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA JULES SENTORE
