Zararumbutse! Mu mezi umunani hamaze gusohoka Album 19 z’abahanzi b’ingeri zose

Imyidagaduro - 27/08/2025 11:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Zararumbutse! Mu mezi umunani hamaze gusohoka Album 19 z’abahanzi b’ingeri zose

Mu gihe cy’amezi umunani ashize, abahanzi b’u Rwanda n’abanyamahanga baririmbira mu gihugu basohoye album 19 nshya, zigaragaza impano zabo, ubuhanga ndetse n’ubwitange mu muziki.

Album ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu rugendo rw’umuhanzi, kuko bisaba gutegura indirimbo nyinshi, gukora ubushakashatsi ku gitekerezo rusange, gukorana n’abatunganya umuziki n’abandi bafatanyabikorwa benshi.

Abahanga mu muziki bavuga ko album ifasha umuhanzi gutanga ubutumwa bufatika, kwigaragaza no kugera ku bakunzi bashya. Iyo ikozwe neza, ifasha umuhanzi kwagura izina rye no kugera ku rwego mpuzamahanga.

InyaRwanda yakoze urutonde rw’abahanzi 19 basohoye album mu mezi umunani ashize, n’ibyo buri album ivuga ku rugendo rw’umuhanzi.


1. The Ben – “Plenty Love”

Umuririmbyi The Ben yasohoye album ye yise Plenty Love ifite indirimbo 12, zirimo “Inkuta z’umutima”, “My Name” (Kivumbi King), “Ni Forever”, “True Love” yahimbiye umugore we, ndetse na “Baby” (Marioo, Tanzania).

Album irimo injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Zouk, Reggae na Amapiano. Yakozwe n’abatunganya umuziki b’inararibonye nka Knoxbeat, ndetse yashyigikiwe n’isosiyete ya ONErpm. 

2. Bruce Melodie – “Colorful Generation”

Yasohoye album y’indirimbo 17 n’inyongera 3 ku itariki 17 Mutarama 2025, irimo indirimbo “Ndi Umusinzi” (Bull Dogg), “Juu” (Bensoul na Bien).

Album yibanda ku njyana zigezweho, kandi yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga nka Shaggy, Joeboy na Blaq Diamond, bigaragaza ubushake bwo kugera ku isoko mpuzamahanga. 

3. Jules Sentore – “Umudende”

Yasohoye album ye ku wa 1 Kanama 2025, ku munsi w’ibirori byo Kwizihiza Umuganura. Album ikubiyemo indirimbo 12 zigaragaza umuziki gakondo w’u Rwanda n’amateka y’umuco wo hambere.

Izina “Umudende” rifite inkomoko mu muco gakondo, aho ryahabwaga abasirikare b’intwari. Indirimbo zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” (Rugaba), “Inkuru y’abahungu” n’izindi.

 

4. Dezman – “Ubuheta”

Umuhanzi Dezman Junior yamuritse album yise Ubuheta, igizwe n’indirimbo 10 zihuza umuziki gakondo n’uw’iki gihe.

Yitiriye umukobwa we nk’ikirango cy’urukundo rudasanzwe, kandi agaragaza umuhate n’ubwitange. Indirimbo zirimo “Fill The Cup” (Piano & Dancehall Version), “Blessings”, “Shine Your Light” (Fredy Massamba), “Mama” n’izindi. 

Kanda hano ubashe kumva Album 'Ubuheta' ya Dezman


5. Ben & Chance – “Zaburi Yanjye”

Abahanzi b’ivugabutumwa Ben Serugo na Mbanza Chance basohoye album y’indirimbo 11, harimo “Tamu”, “Abagenzi”, “Kiganjani”, “Panapo Upendo”, “Nzengurutse n’Ibimenyetso” n’izindi.

Iyi album yagaragaje ukwizera, ubwitange no gusenga, kandi yateguwe mu buryo bw’umwihariko ku bakunzi babo bo muri Oceania n’ahandi. 

6. Angel Mutoni – “The Delivery”

Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 14 zirimo izakoranye n’abahanzi nka Boukuru, Bushali, Kivumbi na Kenny K-Shot.

Angel Mutoni aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop, akaba yaritabiriye RFI Prix Découvertes mu 2016, ndetse agaragara mu maserukiramuco atandukanye nka Blankets & Wine, Kigali Up Festival n’ayandi.


7. Bwiza – “25 Shades”

Album ye ya kabiri “25 Shades” yayimurikiye i Bruxelles mu Bubiligi, ikubiyemo indirimbo 12 zirimo “Ahazaza”, “To You”, “Nasara” (Loader), “Best Friend” (Amapiano).

Yakozwe n’abatunganya umuziki b’inararibonye barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko, Phantom, Santana Sauce n’abandi.


8. Ariel Wayz – “Hear to Stay”

Yashyize hanze album ye ya mbere ku wa 08 Werurwe 2025, ikubiyemo indirimbo 12 zirimo izakoranye na Kent Larkin, Kivumbi King na Angell Mutoni.

Album yashimangiye ubushake bwe bwo gushimangira aho ahagaze mu muziki, ndetse n’ubukangurambaga bwo gukomeza gushyigikirwa n’abafana.

 

9. Lionel Sentore – “Uwangabiye”

Album ye ya mbere yamuritswe ku wa 27 Nyakanga 2025 i Kigali, ikubiyemo indirimbo 12 zirimo “Umukobwa w’abeza”, “Uko bimeze” (Mike Kayihura), “Urera” (Elysee), na “Uwangabiye” yitiriye album.

Album igaragaza ubuhanga bw’abahanzi bakizamuka n’amarangamutima y’umuhanzi mu bijyanye n’umuco n’amateka.

Sentore asobanura ko indirimbo ‘Uwangabiye’ yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase, na Perezida Paul Kagame yita ‘Umugoboka Rugamba’. 

10. Kenny Mirasano – “Yewe Muntu”

Yamuritse album ye ya mbere ku wa 9 Kanama 2025, ikubiyemo indirimbo 10 zirimo ubutumwa bw’ubumuntu, urukundo, inama n’ibyiyumvo bitandukanye.

11. Da Rest – “Souvenir53”

Yasohoye album ye mu gitaramo cyo ku wa 3 Gicurasi 2025, igizwe n’indirimbo 15 zirimo “Holy Mama”, “Pretty”, “La Vida Loca”, “Jolie”, “Amarira”, “Wedding Day”, “Super Woman”, “Umusazi” n’izindi. Iyi album yitiriwe umukobwa we, igaragaza uburyo akunda umuryango we.

Album nshya ya Da Rest yiswe Souvenir53, yayitiriye umukobwa bazarushingana ku wa 27 Nzeri 2025, bitewe n’uburyo amufata nk’inkingi y’ingenzi mu rugendo rwe. 

12. Chaka Fella – “Birakaze ku Mihanda”

Yasohotse ku wa 30 Gicurasi 2025, ikubiyemo indirimbo 15 zirimo “Ntabwo nicaye”, “Bigoye”, “Birakaze ku mihanda”, “Top Chief” (Bwiru Majagu), “Hondamo” (Zeo Trap) n’izindi. Album igaragaza urugendo rwe rw’ubuzima ku mihanda y’i Nyamirambo.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 y’amavuko, ukomoka i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko gukura mu buzima bugoye bwo ku mihanda byamwubakiye umuzi ukomeye muri Hip Hop, byanamuteye inkuru akubiye muri iyi Album ye ya mbere.

13. Mariya Yohana – “Inkera y’Abahizi Komeza Ibirindiro”

Yamuritse album ye ya kabiri ku wa 3 Nyakanga 2025, igaragaza ubutumwa bwo gushimira Perezida Kagame n’Inkotanyi ku rugendo rwo kubohora igihugu, mu gitaramo cyahurije hamwe amatorero n’abahanzi bato yatoje.

Iyi album yabaye iya kabiri ikurikira iya mbere, Mariya Yohana yakoze yise ‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.

14. Boukuru – “Gikundiro”

Yasohoye album ye ya mbere ku wa 6 Nzeri 2024, ikubiyemo indirimbo 10 zirimo izakoranye na Impakanizi, Peace Jolis na Alyn Sano. Album ikubiyemo injyana nka Jazz, Soul na Funk.

Album ‘Gikundiro’ yakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari we wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa.


15. Yago – “Yago Life II”

Yasohoye album ye ku wa 25 Nyakanga 2025, ikubiyemo indirimbo 18. Yateganyije ibitaramo byo kuyimurika muri Amerika, Canada, u Burayi n’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi album yayifashijwemo na ba producer 10 barimo: Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat ndetse na Devy Denko & Klein.

Yago yavuze ko iyi album yahawe umugisha na Mavenge Sudi, umuhanzi w’inararibonye wamamaye mu ndirimbo Gakoni k’abakobwa. ‘Design’ ya Album y’indirimbo yakozwe na Zeo Trap.

Yago aheruka gushyira hanze album ya mbere yise “Suwejo” mu 2023, akayimurika ku mugaragaro tariki 23 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali. 

16. Platini & Nel Ngabo – “Vibranium”

Ku wa 11 Nyakanga 2025, Platini P na Nel Ngabo batangaje ko album bayitekereje bagamije kugaragaza isura nshya ya Afurika, bayishingira ku murage wa filime yamamaye cyane izwi ya Black Panther: Wakanda Forever.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bahanzi bavuze ko icyatumye bayita Vibranium ari uko bashakaga gutanga ubutumwa bujyanye n’agaciro k’umugabane w’Afurika, uko uriho ubu n’icyerekezo cyawo mu bihe biri imbere.

Iyi Album igiye kumurikwa ku mugaragaro mu gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 29 Kanama 2025 muri Zaria Court. Ariko hamwe mu ndirimbo zigize iyi Album zasohotse. 

17. Alex Dusabe – “Amavuta y’igiciro”

Muri iki gihe, Alex Dusabe ari kwitegura kwizihiza imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa rikubiye mu ndirimbo.

Muri iki gitaramo, azanamurika Album izaba igizwe n’indirimbo 12 zamaze gukorerwa amajwi, ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa.

Ni Album yise ‘Amavuta y’igiciro’, ikaba izuzuza umubare wa kane muri Alubumu amaze gukora. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 14 Ukuboza 2024.


18. Bosco Nshuti – “Ndahiriwe”

Yamuritse album ye ya kane ku wa 13 Nyakanga 2025 mu gitaramo cyiswe Unconditional Love Season II, igaragaza urugendo rwe rw’imyaka 10 mu muziki w’ivugabutumwa.

Bosco Nshuti afite album eshatu zirimo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ n’iyi ya kane yitwa ‘Ndahiriwe’. 

19. Rukotana – “Imararungu”

Yasohoye album ye ya mbere ku wa 6 Werurwe 2025, izina ryayo rihuye n’ubutumwa bwo guca irungu no kongera kunezererwa. Indirimbo yitiriwe album ni “Inka ni Imararungu”.

Iyo unyujije amaso mu nteguza y’iyi Album, nta wundi muhanzi Rukotana yifashishije baba barakoranye, kandi nyamara yubatse ubushuti n’abahanzi benshi. Rukotana yafashe igihe cy’imyaka ibiri ategura iyi Album, ndetse mu mpera z’Ukuboza yatanze umusogongero wayo mu muhango wabereye muri BK Arena.

Muri macye, mu mezi umunani gusa, abahanzi 19 batanze impano nshya zigaragaza ubushobozi, ubwitange n’ubuhanga mu njyana zitandukanye. Izi album zifasha abahanzi kwigaragaza, gutambutsa ubutumwa bwabo no kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse zigaragaza isura nshya y’umuziki nyarwanda.

REBA HANO INDIRIMBO ALEX DUSABE YAHURIJEHO ABAHANZI BANYURANYE KURI ALBUM

KANDA HANO WUMVE ALBUM YA DA REST

UMVA HANO ALBUM 'YAGO LIFE II'

UMURAPERIKAZI ANGEL MUTONI YASOHOYE ALBUM 'THE DELIVERY'

UMVA ALBUM 'GIKUNDIRO' Y'UMUHANZIKAZI BOUKURU

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 12 ZIGIZE ALBUM YA BWIZA

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IRI KURI ALBUM YA PLATINI NA NEL NGABO

KANDA HANO WUMVA ALBUM 'UMUMARARUNGU' VICTOR RUKOTANA

REBA INDIRIMBO ZIKUBIYE ALBUM YA BEN NA CHANCE

KANDA HANO UBASHE KUREBA ALBUM YA BRUCE MELODIE

UMVA HANO ALBUM YA THE BEN

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA ARIEL WAYZ

UMVA HANO ALBUM YA LIONEL SENTORE

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA JULES SENTORE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...