Kuwa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, Polisi ya Zambia ikorera ahitwa Mpulungu mu ntara y'Amajyaruguru, yatangaje ko bafashe umugabo witwa Kalumba Chipili ufite 32 utuye mu karere ka Nsama.
Uyu mugabo yafashwe azira gucururuza umwana we w'umukobwa, afatiwe mu macumbi aherereye mu gace ka Mpulungu kuwa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 ahagana mu masaha ya saa kumi n'iminota mirongo itanu.
Kalumba Chipili yafashwe agiye kugurisha umwana we bwite yabyaranye n'umugore batandukanye. Amakuru avuga ko uwo mugabo yasabye uwahoze ari umugore we kumuha umwana we bakabana ariko afite umugabo wo gucuruza uwo mwana bakamwihera amafaranga.
Polisi ya Zambia yahawe amakuru n'umuturage umwirondoro bagize ibanga, ayimenyesha ko hari umugabo ushaka kugurisha umwana w'umukobwa. Umupolisi wo mu rwego rushinzwe gukumira ibyaha amaze kumenya ayo makuru, yihinduye umuguzi maze yumvikana na Kalumba ko bahurira mu nzu zicumbikamo abashyitsi (Guest house).
Igihe bumvikanyeho cyarageze umupolisi agenda atambaye impuzankano maze uwo mugabo amuzanira uwo mwana amubwira ko igiciro agurisha umukobwa we ari amafaranga 130.000 by'ama kwacha akoreshwa muri Zambia akaba ari miliyoni zirenga umunani mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.
Umupolisi amaze kwemera kwishyura amafaranga yasabwaga na Chipili, yamwandikiye urupapuro rw'amasezerano. Umupolisi amaze gushyira umukono ku masezerano yo kugura uwo mwana yahise ata muri yombi uwo mugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpulungu. Polisi ya Zambia yatangaje ko iperereza rikomeje ku cyaha cyo gucuruza abantu uyu mugabo akurikiranweho.
Inkomoko: Zambia Today