Iki
gitaramo cyabereye kuri Polo Field Showground, aho uyu muhanzi yasozaga ibitaramo
bye byo kuzenguruka Afurika yise “5ive Alive Tour Africa 2026.”
Ni
igitaramo cyabaye nk’isonga ry’urugendo rwe muri aka karere, nyuma yo kunyura
mu mijyi itandukanye irimo na Kigali.
Televiziyo 'Grindstone' yo muri Zambia, yatangaje ko Davido
yagaragaye yambaye imyambaro gakondo yo muri Zambia ikomoka mu bwami bwa Bemba
buzwi nka Kulubemba, agaragaza icyubahiro aha umuco w’aho yari yataramiye.
Ubwami
bwa Bemba buzwi nka Kulubemba ni kimwe mu bigize amateka akomeye ya Zambia,
cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu aho ubwoko bw’AbaBemba bukomoka.
Kulubemba
ni urwego rukomeye rw’ubwami bugenga imiyoborere y’AbaBemba, buyobowe n’Umwami
mukuru uzwi nka Chitimukulu. Uyu mwami agira uruhare rukomeye mu kubungabunga
umuco, amategeko gakondo n’imibanire y’abaturage.
AbaBemba
bakomoka mu bwami bwa Luba Kingdom (aho ubu ni muri RDC). Bimukiye muri Zambia
mu binyejana bishize, bashinga ubutegetsi bukomeye bwaje kuba imwe mu nkingi
z’amateka y’icyo gihugu.
Mu
gihe cy’ubukoloni, ubuyobozi bwa Kulubemba bwagize uruhare mu kurinda umuco
n’ubwigenge bw’AbaBemba, nubwo bwagombaga no gukorana n’abakoloni b’Abongereza
mu bihe bimwe.
Nubwo
Zambia ari Repubulika, Kulubemba iracyafite ijambo rikomeye mu mibereho
y’abaturage, cyane mu bijyanye n’umuco, ubutaka n’imiyoborere y’inzego
z’ibanze.
Muri
rusange, Kulubemba si izina gusa ry’ubwami, ahubwo ni ikimenyetso cy’umuco,
amateka n’ubumwe bw’AbaBemba, gifite agaciro gakomeye kugeza n’ubu.
Abitabiriye
iki gitaramo cya Davido bari benshi ku buryo byavuzwe ko cyuzuye neza (sold
out), kikaba cyahurije hamwe abafana b’umuziki wa Afrobeats n’abahanzi bo muri
Zambia, bituma kiba kimwe mu bitaramo bikomeye byabereye muri icyo gihugu mu
bihe bya vuba.
Amashusho
n’amagambo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byagaragaje uburyo abafana
bishimiye cyane indirimbo ze, by’umwihariko indirimbo nshya “With You” yakiriwe
n’imbaga y’abari aho ku buryo banayiririmbanye cyane kurusha uko yayikora ku
rubyiniro.
Byagaragaye
ko ibyishimo byari byinshi, abafana bamwe bavuga ko “batamuhaye umwanya wo
kuririmba” kubera uburyo bayimenye cyane.
Hari
n’undi mwanya wagarutsweho cyane, aho ‘drone’ yegereye cyane aho Davido
yaririmbiraga, ibintu byafashwe nko gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Nubwo
byateye impungenge, yakomeje igitaramo nta nkomyi, agaragaza ubunyamwuga
n’ubushobozi bwo kwitwara neza ku rubyiniro.
Iki
gitaramo cyasize amateka kuri benshi, aho cyafashwe nk’igihe cy’ingenzi mu
mateka y’imyidagaduro muri Zambia, ndetse kikaba cyaribukije benshi uburyo ‘Aye’,
indirimbo yakozwe mu myaka irenga 10 ishize, igifite imbaraga n’ubwamamare
kugeza n’ubu.
Uyu
muhanzi ubarizwa mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, yongeye gushimangira izina
rye nk’umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye, aho bamwe mu bakurikiranira
hafi ibikorwa bye bavuga ko ari umwe mu bagurisha cyane ibitaramo (sold out) ku
mugabane wa Afurika.
Davido
yakoreye ibitaramo bibiri muri Zambia, icya mbere cyabaye ku wa Gatanu tariki 1
Gicurasi 2026 ahitwa Ciela Resort; icya Kabiri cyabaye ku wa Gatandatu tariki 2
Gicurasi 2026.

Davido yagaragaye yambaye imyambaro gakondo yo muri Zambia ikomoka mu bwami bwa Bemba buzwi nka Kulubemba, agaragaza icyubahiro aha umuco w’aho yari yataramiye

Davido yageze ku rubyiniro yambaye imyenda ifite amabara agize ibendera rya Zambia, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cyo kunga ubumwe n’abafana be b’icyo gihugu

Davido yanyuze abakunzi b’umuziki i Lusaka atambutse ku rubyiniro yambaye imyambaro gakondo ya Zambia, agaragaza ko yubaha umuco aho ageze hose

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Davido yaserukanaga ibendera rya Zambia ku rubyiniro, abafana bakamwakira nk’umwe mu babo













