Ku munsi w'ejo ni bwo aya makipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino wo ku munsi wa kabiri w’itsinda D muri CAF Confederation Cup.
Zamalek SC yari yakiriwe na Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo ntabwo yishimiye uko yasifuriwe ndetse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze kurega Uwikunda Samuel wasifuye.
Iyi kipe ivuga ko hari igitego cyayo cyanzwe kandi cyari cyo, ikavuga ko hari amakarita y’imihondo yahawe abakinnyi bayo kandi atariyo, ikavuga ko hari penariti yagombaga kuba yarahawe ivuye ku ikosa ryakorewe Uwitwa Chico Banza.
Zamalek SC yasabye CAF kuyiha abasufuzi bari ku rwego rwo hejuru ku mikino ikurikiyeho ndetse inayisaba ko hakoreshwa ikoranabuhanga rya VAR muri iyi mikino y’amatsinda ya CAF guhera ku munsi ukurikiyeho.
Kugeza ubu mu itsinda D rya CAF Confederation Cup, Al Masry ni iya mbere n’amanota 6, Zamalek ikaba iya kabiri n’amanota 4, Kaizer Chiefs ikaza ku mwanya wa Gatatu n’inota rimwe mu gihe Zesco United yo iza ku mwanya wa Kane aho nta nota na rimwe ifite.

Zamalek yareze Uwikunda Samuel imushinja kuyisifurira nabi
