Nubwo ibyo byuma byombi bifite agaciro kandi bikoreshwa cyane mu bucuruzi mpuzamahanga, abasesenguzi bavuga ko buri kimwe gifite umwihariko wacyo ndetse kikaba gikwiye guhitamo bitewe n'imiterere y'isoko n'intego z'umushoramari.
Zahabu imaze imyaka myinshi ifatwa nk'umutungo wizewe igihe isoko riri mu bibazo. Iyo habayeho impungenge zishingiye ku izamuka ry'ibiciro, intambara, cyangwa ihungabana ry'ubukungu, abashoramari benshi bahitamo kuyishoramo amafaranga kuko iba ifite ubushobozi bwo kugumana agaciro.
Igiciro cya zahabu gikunze guterwa n'imbaraga z'idolari rya Amerika, inyungu ku mpapuro mpeshwamwenda za Leta ya Amerika, ibyemezo bya Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve), ndetse n'ubushake bwa za banki nkuru zo kuyigura.
Mu gihe zahabu yibanda cyane ku kuba umutungo w'ubwishingizi, feza yo ifite indi sura kuko ikoreshwa cyane mu nganda zirimo izikora ibikoresho by'ikoranabuhanga, imirasire y'izuba (solar), imodoka zikoresha amashanyarazi n'izindi.
Ibi bituma igiciro cyayo gihindagurika cyane kurusha icya zahabu, bitewe n'uko gikurikirana n'imiterere y'ubukungu n'ibikenerwa n'inganda.
Ni iki umushoramari akwiriye kwitaho?
Abasesenguzi bagaragaza ko mbere yo guhitamo gushora imari muri zahabu cyangwa feza, hakwiye kwitabwa ku bintu birimo:Impamvu ziri gutuma isoko rihinduka, Urwego rw'ingaruka cyangwa inyungu umushoramari yiteguye kwakira,Imiterere y'ubucuruzi akora n'igihe ashaka gushoramo amafaranga.
Zahabu ikunze guhitamo n'abifuza ishoramari ritekanye kurushaho, mu gihe feza ishobora gukundwa n'abifuza kubyaza umusaruro ihindagurika ry'ibiciro, nubwo iba ifite ibyago byinshi.
Zahabu na feza zombi zikomeje gutanga amahirwe ku bashoramari, ariko ntizihwanye mu buryo zitwara ku isoko. Zahabu ikomeje kwizerwa nk'ubuhungiro mu bihe by'ihungabana ry'ubukungu, mu gihe feza ishobora gutanga inyungu nyinshi igihe inganda zikomeje gutera imbere, nubwo ihorana ihindagurika rikomeye.
Ku bashaka gushora imari muri ibi byuma bifite agaciro, ni ingenzi kubanza gusobanukirwa n'imiterere y'isoko, gusuzuma ingaruka zishobora kubaho no gufata icyemezo gishingiye ku ntego zabo z'ishoramari.
