Ni
ibirori byabereye kuri Zaria Court ku wa Gattanu aho ubuyobozi bwa Zacu TV
na Canal+ aho iyi shene igaragara bahuye n’abayobozi ba filime n’abanyamakuru
bagaragaza umurongo mushya w’umwaka wa 2026 ndetse n’iyi minsi isigaye ku mwaka
wa 2025.
Si
ukugaragaraza uwo murongo gusa ahubwo harimo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu
ishize Zacu TV ishinzwe igamije guteza imbere uruganda rwa sinema nyarwanda no
gukundisha abanyarwanda n’abumva Ikinyarwanda filime zakozwe n’abanyarwanda.
Uretse
ibyo, Zacu TV yatangaje amasezerano yagiranye na RwandAir agamije kwerekana
filime nyarwanda mu ndege z’iyi sosiyete aho zijya hose mu rwego rwo gufatanya
na Zacu TV guteza imbere umwuga wa filime mu Rwanda.
Ubwo
yagarukaga ku nzira ya Zacu TV mu myaka itatu itambutse, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment,
Misago Nelly Wilson yavuze ko bishimira intambwe bamaze gutera bagashimira CANAL+
bakorana mu gutuma amashusho agera ku banyarwanda bose ndetse anashimira
abakinnyi ba filime birya bakimara kugira ngo bakore icyo bakunda.
Agaruka
ku mbogamizi bakunze guhura nazo, ni uko rimwe na rimwe iyo bifuza abakinnyi
bitaborohera kubabona cyangwa se n’ababonetse bakaba batiteguye kurwana no
gukora byose kugira ngo bagere ku ntego zabo zo gukora filime nziza. Ibyo
byose ni byo bituma akenshi bamwe mu bakinnyi badakunze guhinduka kuko abakunze
kugaragara muri filime ari bo baba bashikamye muri uyu mwuga.
Yagize ati: “Kuvuga ko abakinnyi ari bamwe bahoraho si byo kuko mu gushaka abakinnyi, haboneka ibihumbi mu gihe abitabira aba ari mbarwa harimo n'ababa badafite ubushobozi bwo gukina n'abandi batekereza ko ari ibintu byoroshye. 90% y'amafilime bakora ni Serie bityo baba bashaka umuntu ubikunze unafite umwanya kugira ngo atazava muri uwo mushinga akawica bikarangira usubiwemo.
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua yashimiye Zacu TV avuga ko
urwego iyi shene igezeho mu kumenyekanisha filime zo mu Rwanda ruri hejuru
kandi n’abandi benshi bo mu mahanga batangiye gukunda sinema nyarwanda kubera
Zacu TV.

Zacu TV iri kwizihiza isabukuru y'imyaka itatu imaze ikora


Umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda yashimye uruhare rwa Zacu TV mu kumenyekanisha filime nyarwanda

Mu dushya Zacu TV ihishiye abanyarwanda n'abumva ikinyarwanda, ni filime ya Seburikoko aho azaba noneho ari umuherwe


Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RwandAir yavuze ko aya masezerano bagiranye azafasha mu iterambere rya sinema nyarwanda kubera ko abazajya bakoresha iyi sosiyete bazajya bareba Zacu TV

Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Misago Nelly Wilson yavuze ko bishimira aho Zacu TV igeze kandi bazakomeza gukora cyane kugira ngo bagere ku rwego rwisumbuyeho
