InyaRwanda
yakusanyije couple zavugishije benshi muri uyu mwaka mu buryo butandukanye
ndetse zimwe bikaza kurangira zitandukanye, izindi ibyazo bikaba biri mu rujijo
ariko zitabanye neza.
Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we
Abakurikirana cyane umupira w’amaguru bamenye cyane couple ya Issa Bigirimana na Uwase Carine, ubwo uyu Rutahizamu w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, yateraga ivi mu 2019.
Muri Werurwe, Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine mu gihe gahunda y’ubukwe yari hafi.
Inkuru y’urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza ubwo batandukanaga nk’uko Issa Bigirimana yabyemereye Isimbi Tv mu ntangiro z’uyu mwaka.
Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize.
Urukundo rwa Wamukota na Amanda ntirwarambye
Uyu mwaka ugiye kurangira Isimbi Amandine benshi bazi nka Amandah Darling atandukanye na Wamukota Tom Bush wahoze ari umukinnyi wa Patriots BBC babyaranye.
Isimbi yatandukanye na Wamukota nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa babyaye muri Kanama 2021. Ni umwana bibarutse nyuma y’umwaka bakundana.
Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013, yamenyakanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire yakundaga kugaragaza.
Amanda yatandukanye n'umugabo we
Urwa Keza na The Trainer rwabaye umuyonga!
Uyu mwaka urangiye Umunyamideli Keza yaratandukanye n’umusore witwa Laurien Izere ubusanzwe wiyita The Trainer ukora akazi ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abantu batandukanye barimo n’ibyamamare; uyu ni we bari bamaze y’umwaka bakundana.
Muri Gashyantare aba bombi bari babanje gutandukana ariko baza kwiyunga, bakomeza gukundana kugeza muri Nzeri uyu mwaka ubwo batandukanaga burundu.
The Trainer na Keza bahuriye ku mbuga nkoranyambaga umukobwa ari hanze y’u Rwanda nyuma baza kujya bavugana kenshi ku buryo bamaraga amasaha arenga atatu. Nyuma Keza yaje i Kigali urukundo rutangira kugurumana.
The Trainer yari yaravuze ko afite na gahunda yo kurushinga n’uyu mukobwa.
Kuva muri Nyakanga 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi basangizanyaga ababakurikira amashusho bishimanye.
Keza w’imyaka 24 y’amavuko ubusanzwe yitwa Niyigena Solange yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2017, ubwo yifotozaga yiteye umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’igihugu.
Asanzwe akora akazi ko kumurika imideli ndetse yabitangiye mu 2013, ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.
Uretse kumurika imideli ni n’umwe mu bakobwa bakomeye bakunze kwifashishwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz, Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz, Go mama ya Active n’izindi.
Mu 2019 yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore
witwa Richard bari bamaze imyaka ine bakundana ariko nyuma baza gutandukana ku
mpamvu z’uko hari ibyo batahuje.
Cyusa yacuditse n’umubyeyi by’akanya gato
Mu 2020 Cyusa yabenze umukobwa wo muri Canada w’Umunyarwandakazi banafitanye umwana w’umuhungu muri uwo mwaka.
Icyo gihe uyu mugabo yavugaga ko hari ibintu byinshi batumvikanyeho, undi agahitamo gufata indi nzira nshya mu buzima bwe yishakira undi mukunzi yavugaga ko bapangaga kurushinga. Yavugaga Jeanine Noach n’ubwo yari akiri kumutereta, undi ataramwemerera ko yabishyira hanze.
Ndetse, icyo gihe yayobyaga uburari akavuga ko umukobwa mushya ari gutereta aba i Kigali nyamara atari ko bimeze.
Byatangiye gukomera mu Ugushyingo 2021 hacicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga za Ibrahim Cyusa na Jeanine Noach, bari kurya ubuzima ku birwa bya Zanzibar ariko n’ubundi hari hashize iminsi abantu bahwihwisa ko aba bombi baba bakundana biturutse ku magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.
Bageze mu Rwanda kwiyumanganya byaranze batangira kujya bifashisha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko baryohewe n’urukundo.
Nyuma ariko y’ibi byose Cyusa yumvikanye mu itangazamakuru aruma ahuhaho abajijwe igihatse umubano we n’uyu mugore ahubwo akavuga ko ari umuntu ukomeye ndetse akaba inshuti magara ye kuko “Iby’urukundo byari bitaraba ".
Bakomeje kujya bateteshanya ndetse mu minsi mikuru yo gutangira umwaka wa 2022 Cyusa ni umwe mu basangiye na Jeanine n’umuryango we ndetse no ku isabukuru ya Nishimwe Naomie [usanzwe afitanye isano na Noach] yabaye ku wa 5 Mutarama 2022, uyu muhanzi ni umwe mu bantu b’imbere bari batumiwe.
Mu minsi ishize ubwo yatandukanaga na Jeanine, Cyusa w’imyaka 33 yabwiye ISIMBI TV ko uyu mugore w’imyaka 48 batandukanijwe n’urubanza yari afite kuburana, biturutse ku ndirimbo uyu muhanzi yamuhimbiye rutararangira.
Yavuze ko akundana na Jeanine yari asanganywe umugabo
w’imyaka 80. Cyusa yavuze ko yari yihanganiye Jeanine kugira ngo akemure
ikibazo cy’uyu mugabo bagombaga gutandukana, bakagabana imitungo, ariko
birangira wa musaza apfuye muri Mata uyu mwaka ntacyo bemeranyijeho, hitabazwa
inkiko.
Uyu muhanzi yavuze ko Jeanine yatangiye imanza zo kureba iby’imitungo bari bafite n’uzayisigarana. Uru rubanza rwabaye intandaro yo gutandukana no kwica imishinga yose bari bafitanye.
Kuva uyu musaza yapfa, Jeanine yasibye amafoto yose yari afitanye na Cyusa ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kuruhuka akabanza kurangiza imanza, bakabona gusubukura umubano.
Cyusa yari yarakoreye indirimbo Jeanine, gusa yaje kubwirwa ko ibyo kujya mu mashusho yayo bitagikunze, ndetse amusaba gushaka undi mukobwa yazifashisha ari nabwo yahise yitabaza Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2022.
Muri iki kiganiro Cyusa yumvikanishije amajwi ya Jeanine, aya akaba ayo yamwoherereje ubwo indirimbo ‘Uwanjye’ yajyaga hanze. Aya majwi yumvikanisha Jeanine arira cyane ahamya ko indirimbo ‘Uwanjye’ yamwiciye urubanza ku buryo aho kurusoma byahise biba bibi cyane.
Jeanine muri aya majwi aba asaba Cyusa guhagarika umubano wabo ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe mu rundi rukundo ashobora kugira. Cyusa yahishuye ko yababajwe no gutandukana na Jeanine batabanye nk’uko bateguraga ubukwe no kubyarana.
Social Mula yatandukanye n’umugore
Mu ntangiro z’uyu mwaka ni bwo Mugwaneza Lambert wamamaye mu muziki nka Social Mula byamenyekanye ko yatandukanye n’umugore we Uwase Nailla bari bamaze imyaka itanu babana ndetse barabyaranye abana babiri.
Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Social Mula yimutse ku Kicukiro aho bari bamaze igihe batuye ajya kuba ku Ruyenzi mu gihe umugore na we yahise ajya kwibana. Social Mula na Uwase Nailla babanaga batarasezerana.
Kuva mu 2017, Social Mula ni bwo yatangiye kubana n’umugore we nyuma yo kubyarana umwana wabo w’imfura muri uwo mwaka. Ku wa 2 Nzeri 2020 ni bwo babyaye umwana wa kabiri, w’umukobwa.
Social Mula yatangiye umuziki mu 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall, Afrobeat na RnB ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’ yanakoreshejemo uyu wari umugore we n’izindi.
Zilha na Dababy bamaranye amezi abiri
Kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Zilha na Dababy bakundanye. Uretse gutandukana, kugeza ubu urebye ku mbuga nkoranyambaga nta foto n’imwe ubona aba bari kumwe kuko zose bamaze kuzisiba.
Ange Dababy azwi mu ndirimbo z’abahanzi nka ’Iyallah’ na ’No’ za Okkama ndetse na Nyoola ya Bruce Melodie mu gihe Zilha ari umwe mu baraperi barin kuzamuka.
Zilha wavuzwe mu rukundo na Ange Dababy
Ange Dababy yatandukanye na Zilha bakundanye amezi abiri
Karera Hassan yatandukanye n’umugore we
Mu mpera z’umwaka ushize Karera Hassan wari myugariro wa APR FC yagiye I Burayi muri Finland, bivugwa ko yari agiye gutegura ubukwe n’umugore bari bamaze igihe basezeraniye imbere y’amategeko mu Rwanda.
Inkuru y’igenda rya Karera yateje urujijo mu bakunzi ba APR FC kuko uyu mugabo yari avuye mu Rwanda atarangije amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yari amaze igihe gito asinyiye.
Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko aribwo bwahaye ikiruhuko Karera ngo ajye gukemura ibibazo by’urugo birimo no gukora ubukwe n’umukobwa bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko.
Urukundo rwa Karera n’umugore we Umutoni Diane ntabwo rwarambye kuko muri uyu mwaka baje gutandukana, bamaze umwaka babana nk’umugore n’umugabo.

Sandra yavushijwe amaraso n’umugabo we
Kuva mu 2018 Sandra Teta yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda gukomerezayo akazi ko gutegura ibitaramo yari asanzwe akorera i Kigali. Nyuma yaje gutangira gukururana na Weasel birangira banabanye ndetse bafitanye abana babiri.
Urukundo rwabo rwarasagambye bakajya baterana imitoma umunsi ku wundi.
Icyatunguye benshi ni ukuntu muri Nyakanga uyu mwaka, ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hacicikanye amafoto ya Sandra Teta asa n'uwakubiswe afite ibikomere umubiri wose ndetse mu maso ameze nk'uwariwe n'inzuki.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko uyu mugore yakubiswe na Weasel, ariko Sandra we nyuma yaje gusohora itangazo avuga ko yatezwe n'abajura bakamwambura utwe bakanamugirira nabi.
Abanyarwanda ntibanyuzwe! Bifashishije imbuga nkoranyambaga, bokeje igitutu abanya-Uganda ndetse banasaba ko Sandra ataha, uyu mugore binyuze mu muryango yaje gutaha mu ntangiro za Kanama.
Gusa, n'ubwo ibi byose byabayeho, Sandra iyo abajijwe kuri izi nkuru avuga ko ari izijyanye n'umuryango bityo zidakwiriye kujya mu itangazamakuru. N’ubwo bataratandukana , iyi couple iri mu zirangije umwaka zitameranye neza.

Sandra Teta yavushijwe amaraso na Weasel usanzwe ari umugabo we bituma amusiga muri Uganda aza mu Rwanda
