Zabron yamenyekanye cyane mu matsinda n'amakorali yo mu Rwanda aho twavugamo Korari Nyota ya Alfagili, Agakiza Worship team, New Melody Rwanda n'andi matsinda anyuranye. Mu mpera z'umwaka wa 2021 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye asohora indirimbo yambere yise 'Ntuhinduka' ivuga kudahinduka kw’Imana. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ikaba n'indirimbo ye kabiri. Ni indirimbo yise 'Ubuntu bw'Imana', ikaba ivuga ku gukomera k'ubuntu bw'Imana bubonerwa muri Yesu Kristo ku bwo kwizera.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Zabron yavuze ko 'Ubuntu bw'Imana' ari "indirimbo ikubiyemo "gukomera k'ubuntu bw’Imana bubonerwa muri Yesu Kristo ku bwo kwizera, kandi ku bwo gutsindishirizwa n'ubuntu, twahinduwe abana b’Imana ihoraho ku bw’urukundo rutagira akagero Imana yadukunze. Ntibyavuye kuri twe ahubwo ni impano y’Imana y’agaciro. Nkivuga agaciro k’ubuntu bw’Imana, nkuko tubisanga muri Tito 2 : 12 ; Ubuntu bw’Imana buhesha agakiza abantu bose, butwigisha gukiranuka no kumvira Imana mugihe cya none".
Uyu muramyi yakomeje avuga ko "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugenewe abantu bose kugira ngo twibukiranye agaciro k’ubuntu bw’Imana twahawe kugira ngo tubone ubugingo bw’Imana. Kandi ubu butumwa bugenewe n'abantu bafata ubuntu bw’Imana nk'icyangombwa cyo gukora ibyaha “ngo kuko bababariwe byararangiye ", nyamara amaraso y’igiciro gikomeye y’umwana w’Imana utagira inenge yaramenetse kugira ngo tubone ubugingo buhoraho, ubuntu bufite agaciro gakomeye cyane ku buryo atari ikintu cyo gupfusha ubusa".
Zabron yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Ubuntu bw'Imana'
Zabron yatangaje ko intumbero afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari imwe. Ati "Intumbero mfite ni imwe, ni ugufatanya n'abandi bakozi b’Imana baririmbira Imana tukamamaza inkuru nziza y’agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu". Yahishuye intego afite mu myaka itanu iri imbere, ati: "Mu myaka itanu nifuza ko ubutumwa buri mu ndirimbo nzashobozwa n’Imana gukora bwagera ku bantu bo mu mahanga menshi nk'uko intego y’ivugabutumwa iri".
Ku bijyanye n'umuramyi afata nk'icyitegererezo, yavuze ko bigoye cyane gusubiza iki kibazo. Ati "Biragoye kuvuga umuntu w’ikitegererezo muri uyu murimo kuko Imana yashyize ubutunzi bwayo bukomeye ku bakozi bayo ku buryo uko numvise ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo za bagenzi banjye ndushaho kubakwa, gusa cyane nkunda kumva indirimbo za Bosco Nshuti". Yasoje ikiganiro twagiranye atangaza ko uyu mwaka wa 2022 azakora indirimbo nyinshi ku buryo hagati y’indirimbo n'indi hatazajya hacamo igihe kirekire.
Zabron ni umuramyi wakuranye impano yo kuririmba, atangira umuziki mu makorali, none ubu arahamya ko igihe kigeze ngo ubutumwa Imana yamuhaye abushyire hanze binyuze mu bihangano by’indirimbo ze nk'umuhanzi wigenga. Avuga ko n’ubwo aba muri Amerika ariko yiteguye gukomeza guha abanyarwanda ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye agiye gusohora imwe ku yindi. Yatangaje ko afite indirimbo zihagije ndetse zitandukanye yaba mu majwi ndetse no mu mashusho ku buryo azakomeza gusohora indirimbo ndetse akanazisangiza abanyarwanda.
Umuramyi Zabron yateguje indirimbo nyinshi muri uyu mwaka na nyuma yaho
Zabron yahishuye intumbero afite mu muziki mu myaja 5 iri imbere
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UBUNTU BW'IMANA' YA ZABRON