Zabron & Deborah bahuje imbaraga na Vessels of Praise basubiramo indirimbo "Kwizera Yesu" - VIDEO

Iyobokamana - 09/03/2024 9:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Zabron & Deborah bahuje imbaraga na Vessels of Praise basubiramo indirimbo "Kwizera Yesu" - VIDEO

Zabron Ndikumukiza n'umugore we Deborah Ndikumukiza bagize itsinda "Zabron & Deborah", basubiyemo indirimbo yabo yakunzwe cyane "Kwizera Yesu" bayiririmbana na BCC Vessels of Praise. Amajwi yayo yatunganyijwe na Benny Pro naho amashusho akorwa na Liany Media.

Zabron & Deborah batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bariyemeje kuramya Imana nk'itsinda ry'umugabo n'umugore. Mbere y'uko Zabron yimukira muri Amerika, yaririmbanaga n'umugore we muri Korali Nyota ya Alfagili ya ADEPR Gatenga.

Mu rugendo rw'umuziki wabo bahereye ku ndirimbo bise "Ineza y'Imana", bakurikizaho "Kwizera Yesu" yakunzwe cyane, bakurikizaho indi bise "Umugisha" y'ubutumwa bushingiye kuri 'True story' aho bayanditse ku bwo kuzirikana ineza y’Imana mu isezerano yabahaye kandi ikarisohoza. Kuri ubu bamaze gusubiramo indirimbo yabo "Kwizera Yesu".

Vessels of Praise yamamaye mu ndirimbo "Intsinzi" ibarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ikaba yaratangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1997, icyo gihe yitwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye impinduka bayita Vessels of Praise kugeza ubu.

Vessels of Praise ikorera umurimo w'Imana mu Itorero Bethel Christian Center riyoborwa na Pastor Mutima Peter, rikaba ryakiriye ndetse rifasha abanyafurika benshi muri Leta ya Maine. Zabron & Deborah ni bamwe mu bagize Vessels of Praise basubiranyemo indirimbo yabo "Kwizera Yesu" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbo 60.


Zabron & Deborah bongereye uburyohe indirimbo yabo Kwizera Yesu


Vessels of Praise bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Intsinzi" bafashije Zabron & Deborah kongera ibirungo mu ndirimbo Kwizera Yesu

REBA INDIRIMBO YA ZABRON & DEBORAH FT VESSELS OF PRAISE





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...