Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nyirinkindi yavuze ko izi ndirimbo zombi ari
“indirimbo z’umugisha” kuko zamufashije kugira aho agera mu rugendo rwe rwa
muzika.
Yagize
ati "Ngira umugabo wari inshuti yanjye, ariko ubu yaritabye Imana.
Yambwiye uburyo iyi ndirimbo ‘Mwarakoze Inkotanyi’ yabonetse. Yararirimbye ati
‘Mwarakoze Inkotanyi’, ariko ntiyabasha kuzirikana ibitero byose. Yambwiye ko
bayiririmbaga kera mu ishyamba ari mu babohoye igihugu. Nibwo natekereje ko ari
indirimbo nziza, mpitamo kuyandika yose."
Nyirinkindi
asobanura ko iyi ndirimbo yayanditse ayishingiye ku byishimo n’ishimwe yari
afite ku Nkotanyi zabohoye u Rwanda, kandi yizeye ko ubutumwa bwe buzagera
kure.
Ati
"Naravuze nti Imana izamfashe, ubutumwa bwanjye buzumvikane. Nari nizeye
ko buzarenga njye bukagera ku bantu bose. Amahirwe ni uko byakunze."
Uyu
muhanzi avuga ko kenshi yagiye asabwa kuririmbira abantu indirimbo ‘Mwarakoze
Inkotanyi’ mu ngo zabo, ndetse mu minsi ishize yatumiwe mu rugo rw’umuturage
utuye muri Vision City aramutaramira.
Ku
rundi ruhande, avuga ko ‘Mutore Cyane’ yayikoze mu 2016 ariko igasohoka mu 2017
bitewe n’ibibazo by’ubushobozi.
Yibuka
ko icyo gihe atabashije kubona na 50,000 Frw yasabwaga kugira ngo indirimbo
ikorwe. Umuhanzi Bill Gates (Producer uba mu Bufaransa) yamukoreye indirimbo ku
buntu, ndetse umunyamakuru Samu Gakire amuhuza n’umuntu wamukoreye amashusho
yayo.
Avuga
ko icyamuteye gukora ‘Mutore Cyane’ ari urukundo yakundaga Perezida Paul
Kagame, bimutera kuyandika nk’impano ishobora kwifashishwa mu bikorwa byo
kwamamaza Umukuru w’Igihugu.
Nyirinkindi
yakuriye i Nyaruguru ari naho yize amashuri abanza, ayisumbuye ayakomereza i
Nyamagabe. Kaminuza yayigiye i Gitwe aho yize ibijyanye n’Ikoranabuhanga. Ariko
ngo “inganzo” yarushije imbaraga ibyo yize, bimutera kwinjira mu muziki.

Nyirinkindi
avuga ko indirimbo ze Mutore Cyane na Mwarakoze Inkotanyi zamubereye indirimbo
z’umugisha
Nyirinkindi
yavuze ko indirimbo ‘Mutore Cyane’ yasohotse mu 2017 nyuma y’uko Producer Bill
Gates amufashije kuyikora ku buntu
Nyirinkindi
yavuze ko yahisemo kwandika indirimbo ‘Mutore Cyane’ nk’impano y’urukundo
yakundaga Perezida Paul Kagame
Inganzo
yatsinze ibyo Nyirinkindi yize mu ikoranabuhanga imuhindura umuhanzi
w’umunyagakondo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NYIRIKINDI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUTORE CYANE’ YA NYIRINKINDI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MWARAKOZE INKOTANYI’ YA NYIRINKINDI
