Binyunze mu ndirimbo "Living Testimony" yanyuze mu biganza bya Producer Element Eleeeh, umuramyi Yvette Uwase utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye ipaji nshya mu muziki we yo kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu mahanga menshi. Ni muri urwo rwego yakoze indirimbo iri mu rurimi rw'Icyogereza mu mudiho wa Afrobeat.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Yvette Uwase yavuze ko "Iyi ndirimbo nshya nayiririmbye mu Cyongereza kubera ko nashakaga kugera ku bandi bantu batari abanyarwanda gusa". Yavuze ko yanayikoze mu njyana ya Afrobeat adasanzwe akora, nabyo akaba ari mu rwego rwo kugera ku bakunda iyo njyana. Yateguje indi mishinga ikomeye mu minsi iri imbere.
Kuba afatanya umuziki n'ishuri uyu muramyi w'umuhanga yavuze ko ari ibintu bitoroshye "ariko kubera ukuntu tubikunda, iyo ukunda ikintu ukibonera umwanya kandi ukabona ko bitakuvuna". Yavuze ko umuziki awukora mu gihe cy'ikiruhuko, hanyuma indirimno akazishiyra hanze yamaze gusubira ku ishuri.
Yvette Uwase akunzwe cyane mu ndirimbo "Nzahagarara" Ft Serge Iyamuremye. Imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 71. Avuga ko nawe ayikunda cyane, akaba abishimira Imana. Ati "Indirimbo nabonye abantu barayakiriye neza kandi ndabishimira Imana. Iri mu ndirimbo nkunda cyane".
Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo "Ndareba" yakoranye na Adrien Misigaro, yeretswe urukundo rwinshi muri "Living Testimony" dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbo 20 mu masaha macye imaze hanze. Ni indirimbo yakozwe na Element Eleeeh mu majwi, mu gihe amashusho yafashwe na Kavoma ayungururwa na BJC.

Yvette yize umuvuno wo kugeza ubutumwa bwiza i mahanga mu buryo bworoshye

Yvette Uwase yeretswe urukundo mu ndirimbo ye nshya yise "Living Testimony" iri mu Cyongereza

Yvette yahishuye ko "Nzahagarara" yakoranye na Serge ariyo ndirimbo yanditse bwa mbere mu rugendo rwe rw'umuziki
