Muri iyi ndirimbo ya mbere bakoranye, aba bakobwa baririmba bagira bati: “Nabonye ineza yawe, wahoze undwanirira, icyo ngusaba Muremyi wanjye, tuzagumane iteka.” Aya magambo agaragaza umutima w’umuntu ushima Imana ku byo yamukoreye, akayisaba gukomeza kumuba hafi mu bihe byose.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo ni uguhumuriza abantu no kubashishikariza gusanga Imana, kuko ari yo itanga amahoro n’ihumure mu bihe byose by’ubuzima. Aba baramyi bahamagarira abarushye n’abaremerewe kwegera Imana bagira bati: “Ngwino usogongere urukundo rwayo, ngwino mu rugo kwa Data.”
Indirimbo "Tuzagumane" yanditswe nk’isengesho ry’umuntu ushaka kubaho afite Imana. Yvette Uwase yabwiye inyaRwanda ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje nyuma y’ibintu byinshi yagiye ahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Tuzagumane’ ni indirimbo yari imazemo iminsi mu mutima wanjye bitewe n’ibintu bitandukanye umuntu anyuramo umunsi ku wundi. Nayanditse mbwira Imana nti ‘tuzagumane’ kuko tutari kumwe isi yaremera. Ariko si njye njyenyine, natekerezaga ko n’abandi benshi ari uko.”
Nyuma yo kuyandika, Yvette yahisemo gusaba Miss Dusa, inshuti ye magara, ko bayifatanyamo. Ati: “Miss Dusa ni inshuti yanjye. Kubera ko ari umuririmbyi, nahise mwoherereza indirimbo nifuzaga ko twakorana. Yarabyishimiye, arayikunda, yandika igitero cye, hanyuma turayikoraho kugeza tuyisoje.”
Nubwo aba baramyi batuye ahantu hatandukanye aho Yvette Uwase atuye muri Kentucky muri Amerika, naho Miss Dusa akaba atuye mu mujyi wa Vancouver muri Canada, bashatse uburyo bwo guhura kugira ngo bakore amashusho y’iyi ndirimbo. Baje guhura mu mujyi wa Seattle, ari na ho bakoreye amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Kavoma.
Yavuze ko buri wese mu bakoranye na we kuri iyi ndirimbo yari afite umwihariko we, bituma akazi kagenda neza. Ati: “Buri wese twakoranye afite umwihariko we, kandi n’iyi ndirimbo ifite umwihariko wayo. Navuga ko nishimiye cyane gukorana na bose, cyane cyane ko twari dufite intego imwe yo kuzamura Ubwami bw’Imana.”
Yvette Uwase w'impano idashidikanwaho mu muziki, azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndareba” yakoranye na Adrien Misigaro, "Nzahagarara" yakoranye na Serge Iyamuremye na “Living Testimony” yakozwe na Element Eleeeh mu buryo bw'amajwi, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Kavoma.
Impano yo kuririmba ayikomora mu muryango we wo kwa nyina ndetse afite na mukuru we witwa Soleil Mutezinka nawe w'umunyamuziki. Avuka mu muryango w'abana batandatu, we akaba ari umwana wa kane. Abanyamuziki afatiraho icyitegererezo mu muziki, ku isonga haza Gentil Misigaro, musaza wa Miss Dusa bakoranye indirimbo "Tuzagumane".
Miss Dusa [Dusabe Gentille Mutabazi] wafatanyije na Yvette Uwase mu ndirimbo “Tuzagumane”, ni mushiki w'umuramyi w'icyamamare Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo "Biratungana". Amaze gukora indirimbo enye zirimo "Selah" yakoranye na Adrien Misigaro imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.4 kuri Youtube.
Uyu mukobwa w'impano ikomeye mu muziki, atuye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, aho akora akazi ka Behavioural Interventionalist, gafasha abantu bafite ibibazo by’imyitwarire cyangwa ubuzima bwo mu mutwe kongera kwisanga mu buzima busanzwe bakabana n’abandi mu muryango nyarwanda. Ni na byo yize muri kaminuza.
Avuga ko we na Gentil Misigaro bafite byinshi bahuriyeho mu mico n’imyitwarire. Ati: “Duteye kimwe cyane mu myumvire no mu myitwarire, ni na yo mpamvu abantu benshi badutiranwa.” Yatangiye gukunda kuririmba akiri umwana muto. Ati: “Natangiye gukunda kuririmba mfite imyaka 9, ariko icyo gihe sinabyitaga cyaneho. Gusa natangiye kwandika indirimbo mfite imyaka 16.”

Yvette Uwase azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Ndareba” yakoranye na Adrien Misigaro

Miss Dusa azwi mu ndirimbo zirangajwe imbere na "Selah" yakoranye na Adrien Misigaro


Yvette Uwase na Miss Dusa bahuriye mu ndirimbo bise “Tuzagumane”
REBA INDIRIMBO NSHYA "TUZAGUMANE" YA YVETTE UWASE NA MISS DUSA
