Yves Kana Trezzor agiye gukora ubukwe na Diane yakoreye indirimbo

Imyidagaduro - 29/03/2021 2:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Yves Kana Trezzor agiye gukora ubukwe na Diane yakoreye indirimbo

Umuhanzi Yves Kana Trezzor ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Mugabekazi Diane baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Yves Kana ni we wahurijemo hamwe abahanzi n’abacuranzi muri ‘Band’ yise Trezzor. Ni we muyobozi w’iri tsinda ryatangiye mu 2009.

Abantu benshi bagiye bitiranya ‘Trezzor’ n’andi matsinda, ariko siko biri. Trezzor ni umuntu umwe ufite abacuranzi bamufasha, ndetse rimwe na rimwe ajya akorana indirimbo n’abandi bahanzi.

Urugero rwumvikanisha neza ibi n’itsinda ry’abanyemerika rikora injyana na Rock rizwi nka Marron 5.

Rigizwe n’umuhanga mu ijwi Adam Levin ari nawe uzwi kurusha abandi, nyamara afatanya n’abandi bacuranzi barimo Jesse Carmicahel, James Valentine, Matt Flynn ucuranga ingoma, PJ Morton ucuranga Keyboard n’abandi.

Bivuze ko umuntu umwe ashobora kugira igitekerezo cyo guhuriza hamwe abacuranzi, iyo ‘Band’ ikamwitirirwa ariko si itsinda.

Yves Kana yabwiye INYARWANDA ko Trezzor itigeze iba itsinda. Avuga ko afite ‘Band’ imufasha mu muririmbire, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi n’ibindi.

Yanavuze ko ku munsi wa Pasika azasohora indirimbo nshya. Uyu musore azakora ubukwe tariki 01 Gicurasi 2021 kuri Saint Paul guhera saa munani z’amanywa.

Integuza ‘Invitation’ y’ubukwe bwabo, bavuga ko bishimiye kuzasangira na buri wese umunezero w’ubukwe bwabo.

Yves Kana Trezzor agiye kurushinga na Diane nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize amukoreye indirimbo yise ‘Njyewe Nawe’ yo kumushimira urukundo amukunda.

Iyi ndirimbo igaragaramo umuraperi Karigombe ucuranga Saxophone na Bertrand ucuranga Piano. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri T2000.

Yves Kana yavuze ko Trezzor yatangiye ari itsinda ariko akaba ari we muyobozi yayo. Yavuze ko yitaga Trezzo itsinda kubera ko habagamo hari abaririmbyi n’abacuranzi biyongereyemo.

Yatanze urugero avuga ko urw’abarimo Adam Lavin uzwi cyane muri Marron 5, kandi hari n’abandi baririmba banacuranga.

Inkuru bifitanye isano:Yves Kana Trezzor yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we


Umuhanzi Yves Kana Trezzor agiye kurushinga na Mugabekazi Diane


Mu Ugushyingo 2020, Yves Kana yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we


Yves Kana yavuze ko Trezzor itigeze iba itsinda kuva mu 2009 yayitangiza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NJYEWE NAWE" TREZZOR YAKOREYE UMUKUNZI WE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...