Amakuru InyaRwanda ifite avuga ko
Yvanny Mpano amaze iminsi irenga 15 ari mu butabera, aho ari gukorwaho
iperereza ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Amakuru avuga ko mu Cyumweru
gishize, uyu muhanzi yaba yaritabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho
yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi
nyarwanda bazwi cyane mu kuririmba no kwandika indirimbo z’urukundo.
Yinjiye mu muziki w’umwuga mu buryo
bugaragara mu 2019, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Ndabigukundira’, yahise
imenyekana cyane mu bakunzi b’umuziki.
Uyu muhanzi ni umwe mu banyuze mu
Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yakuye ubumenyi bwamufashije gukomeza urugendo
rwe mu muziki, cyane cyane mu bijyanye no kuririmba no kwandika indirimbo.
Mu myaka amaze mu muziki, Yvanny
Mpano yakoze indirimbo zitandukanye zamufashije kugira izina rikomeye, zirimo
‘Ndabigukundira’, ‘Amateka’, ‘Nyuma Yawe’, ‘Umuhigi’ n’‘Indani’, yakoranye
n’umuraperi Riderman.
Usibye ibihangano bye bwite, Yvanny
Mpano azwi no mu bijyanye no gufasha abandi bahanzi mu myandikire y’indirimbo,
ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere abahanzi bakizamuka.
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi
bagiye bagira uruhare mu gufasha abahanzi bakiri bato kubona aho batangirira
umuziki.
Mu bahanzi yagize uruhare mu
rugendo harimo Yampano, ndetse ni na we wamuhaye iri zina ry’ubuhanzi. Mu 2024,
Yvanny Mpano yaninjiye mu muziki umuhanzi mushya witwa Edin Hodari, mu rwego
rwo gukomeza gutera inkunga impano zikiri nto
Kugeza ubu, ibikorwa bye bya muzika
bifashwamo n’inzu ya 1000 Hills Entertainment, izwi kandi nka 1000Hills Empire,
ikuriwe na Emmy Bruce.
Yvanny Mpano kandi azwi cyane mu
bahanzi bakunze gutumirwa mu birori by’ubukwe mu Rwanda.
Kuva atangiye gukora umuziki
nk’umwuga, amaze kuririmba mu bukwe burenga 500, ibintu byamuhaye umwanya
wihariye mu bahanzi bakora ibitaramo byiganjemo indirimbo z’urukundo.
Indirimbo ze, cyane cyane izigaruka
ku rukundo n’imibanire y’abantu, ni zimwe mu zatumye agira abakunzi benshi mu
bakunda uyu muziki.
Mbere y’iki kibazo, Yvanny Mpano
yari ari gukora ku mushinga wa album ye ya mbere yise ‘Igitabo cy’Urukundo’.
Uyu muhanzi yari yaragiye asaba
imbabazi abakunzi be kubera ko iyi album yatindaga gusohoka, avuga ko gukora
umuziki muri iki gihe bisaba amafaranga menshi kandi ko ibyo byagize uruhare mu
gutinza umushinga.
Mu Rwanda, gukoresha ibiyobyabwenge
ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya
ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge byoroheje
cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, yaba abiriye, abinyoye, abyitere
cyangwa abihumetse mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.
Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko,
ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa
imirimo y’inyungu rusange.
Itegeko kandi rigena ibihano
bikomeye ku muntu ukora, uhinga, ahindura, atunda, abika, aha undi cyangwa
agurisha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku byerekeye ibiyobyabwenge
byoroheje, umuntu ubihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati
y’imyaka irindwi n’icumi, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na
miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI YVANNY MPANO
