Ni mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Universe, cyahuriyemo n’abahanzi
barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa, Kidum
n’abandi batandukanye.
Mu
ijambo rye ryanyuze benshi ku mutima, Yvan Muziki yashimangiye ko mu bihe
bitandukanye we na Marina bagiye bavugwa mu rukundo, ariko bakabigira ibanga.
Yagize
ati “Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda.
Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze
kuza kudushyigikira.”
Yavuze
ko na we yagiye yumva inkuru zivuga ko akundana na Marina, ariko akabyihorera
kuko “igihe cyari kitaragera.”
Ubwo
yamwambikaga impeta, Marina yabanje kwikura izindi mpeta zose yari yambaye,
mbere yo kwemera iy’umukunzi we, ibintu byateje ibyishimo n’amashyi menshi mu
bitabiriye iki gitaramo cyabaye mu ijoro rishyira umunsi wa Saint Valentin.
Album
“Inganzo Ntahangarwa” igizwe n’indirimbo 17. Marina yayigizemo uruhare rukomeye
haba mu myandikire no mu mikoranire, ndetse hari indirimbo bayihuriyemo.
Ku
rubyiniro, Marina na Yvan Muziki baririmbye indirimbo bakoranye mu bihe
bitandukanye, ndetse banasubiramo izindi ndirimbo zakunzwe, bishimangira
ubufatanye bwabo mu muziki no mu buzima.
Aba
bombi bari bambaye imyambaro ihuje n’amabara ajyanye n’umunsi w’abakundana,
ibintu byarushijeho gutuma igitaramo kiba icy’urukundo n’amarangamutima.
Mu
bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo Kidum, wavuze ko yishimiye intambwe
aba bombi bateye. Yagarutse no ku nkuru zigeze gukwirakwira zivuga ko Marina
yibagishije ikibuno ubwo yari muri Nigeria, avuga ko byigeze kumusetsa cyane.
Muri
iki gitaramo kandi, Yvan Muziki yahaye Massamba Intore impano y’ingofero, mu
rwego rwo kumushimira ko yamwinjije mu muziki akanamushyigikira kuva agitangira
urugendo rwe rw’ubuhanzi.
Ni
cyo gitaramo cya mbere Yvan Muziki akoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 20
amaze mu muziki. Nubwo atari amaze igihe ataramira abakunzi be bo mu gihugu, mu
mahanga yakomeje kuhagaragara, aho yagiye ataramira mu Bubiligi no mu bindi
bihugu.
Ijoro
ryo ku wa 14 Gashyantare 2026 rizahora ryibukwa nk’umunsi Yvan Muziki
atamuritse album ye gusa, ahubwo anatangiza ku mugaragaro urugendo rushya
rw’urukundo rwe na Marina, nyuma y’imyaka myinshi bavugwaho byinshi ariko
bagakomeza kubigira ibanga.

Yvan Muziki yatunguye umukunzi we amwambika impeta y'urukundo imbere y'amagana y'abantu bitabiriye igitaramo cye

Yvan Muziki ari kumwe na Marina mu gitaramo bahuriyemo cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026

Marina yabwiye InyaRwanda, ko yatunguwe n'umukunzi we Yvan Muziki kuko atari yiteze ko amwambika impeta y'urukundo

Yvan Muziki na Marina bavuzwe mu rukundo kuva mu myaka itanu ishize, ariko bombi bakomezaga kuvuga ko 'nta kuri kurimo'/ Ifoto: TNT

Yvan Muziki yavuze ko yiteguye gukora ubukwe na Marina mu gihe cya vuba. Ati "icya mbere byari biriya, ibisigaye nabyo nzabibamenyesha." /ifoto: TNT
