Ni impano Yvan Muziki yahaye Marina mu rwego rwo kumwereka urukundo, nyuma y’amezi arindwi uyu muhanzi amusabye ko bazabana nk’umugabo n’umugore.
Marina yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku mpano yahawe n’umukunzi we, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Mercedes-Benz ni ikirango cy’imodoka cyo mu Budage kimaze imyaka myinshi kizwi ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko kubera ikoranabuhanga, ubwiza n’imodoka ziri mu byiciro by’akataraboneka.
Yvan Muziki yambikiye Marina impeta mu gitaramo
Yvan Muziki yaherukaga kwambika Marina impeta mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe ku wa 13 Gashyantare 2026.
Muri icyo gitaramo, Yvan Muziki yari yatumiye abahanzi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa na Kidum, mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki.
Mu gihe igitaramo cyari gikomeje, Yvan Muziki yatangiye kuririmba indirimbo yakoranye na Marina. Uyu mukobwa yahise azamuka ku rubyiniro, yibwira ko bagiye kuririmbana nk’uko bisanzwe.
Ubwo indirimbo yari igeze hagati, Yvan Muziki yakuyemo impeta ayereka Marina, amutunguza n’ubusabe bwo kumubera umugore.
Marina yagaragaje ibyishimo byinshi, ndetse mbere yo kwakira impeta Yvan Muziki yari amuzaniye, yabanje gukuramo izindi mpeta yari yambaye ku ntoki, maze arambura ukuboko kugira ngo umukunzi we amwambike impeta y’urukundo.
Kuva icyo gihe, aba bombi bakomeje kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ibihe by’urukundo basangiye, aho Yvan Muziki yongeye gutungura Marina amuha imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 38 Frw.
Yvan Muziki yatunguye Marina amuha impano y’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 38 Frw

Yvan Muziki na Marina bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo nyuma yo gutangira urugendo rushya
Marina yagaragaje ko yishimiye impano y’agaciro kanini yahawe n’umukunzi we Yvan Muziki
