Yvan Muziki yabaye umuhanzi wa Kabiri wahuje The Ben na Bruce Melodie kuri Album –AMAFOTO

Imyidagaduro - 14/02/2026 4:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Yvan Muziki yabaye umuhanzi wa Kabiri wahuje The Ben na Bruce Melodie kuri Album –AMAFOTO

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kugenda waguka mu njyana zitandukanye, umuhanzi muri gakondo, Yvan Muziki yanditse amateka mashya mu rugendo rwe, abasha guhuriza ku mushinga umwe abahanzi babiri bamaze igihe bavugisha benshi mu ruganda rw’umuziki, The Ben na Bruce Melodie.

Ni amateka yandikiwe mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise ‘Inganzo Ntahangarwa’, cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, ahari hateraniye abakunzi b’umuziki, ibyamamare ndetse n’inshuti z’uyu muhanzi baje kumushyigikira.

Ni igitaramo cyaranzwe n’udushya, aho Yvan Muziki yaririmbye zimwe mu ndirimbo zigize Album ye nshya, agaragaza ubuhanga bwe mu muziki gakondo awuvangamo umudiho wa ugezweho.

Ariko icyatunguranye benshi ni urutonde rw’abahanzi bakoranye kuri iyi Album, rugaragaraho amazina akomeye arimo The Ben na Bruce Melodie, abahanzi bakunze gushyirwa mu bahanganye ku isoko ry’umuziki nyarwanda.

Ku nshuro ya mbere, Yvan Muziki yakoranye indirimbo na buri umwe muri aba bahanzi, ibintu byatumye aba umuhanzi wa Kabiri mu Rwanda ushoboye gukorana indirimbo na The Ben na Bruce Melodie bombi.

Kuri iyi Album: Indirimbo ‘Feeling’ yahurijemo Yvan Muziki na Bruce Melodie, n'ndirimbo ‘Tonight’ ayihuriramo na The Ben. Mu ndirimbo ‘Intsinzi’, yongeye guhuza imbaraga na The Ben, Marina ndetse na Mariya Yohani.

Uyu mushinga werekanye ko Yvan Muziki atagarukiye ku muziki gakondo gusa, ahubwo ashaka kuwagura awuhuzamo n’abandi bahanzi bafite umwimerere utandukanye.

Akurikiye Bwiza mu guhuza aba bahanzi

Mbere ye, ni umuhanzi Bwiza wari wabashije gukorana indirimbo n’aba bombi. Yakoranye na The Ben indirimbo ‘Best Friend’, ndetse na Bruce Melodie bakorana ‘Ogera’, indirimbo yamamaye cyane mu bihe byo kwamamaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Gusa kuba Yvan Muziki abikoze ku rwego rwa Album yuzuye, aho buri umwe yamuhaye indirimbo ye yihariye, byamushyize mu mwanya udasanzwe mu mateka y’umuziki nyarwanda.

Album igizwe n’indirimbo 17: ‘Inganzo Ntahangarwa’ igizwe n’indirimbo 17 zirimo: ‘Inganzo Ntahangarwa’,  ‘Ute’, ‘Gaju’, s‘Ikimenyetso’, ‘Rwanda’, ‘Ishyamba rikwiye iki?’, ‘Uwera’, ‘Wapiye’ (yakoranye na Kidum, Massamba Intore na Marina), ‘Urugo ruhire’ (yakoranye na Marina na Massamba), ‘Kanyambiriri’, ‘Feeling’ (yakoranye na Bruce Melodie), ‘Tonight’ (yakoranye na The Ben), ‘I’m in Love’, ‘Ngwino Mama’, ‘Mpore Mpore, ‘Intsinzi’ (yakoranye na Mariya Yohani, The Ben na Marina), ndetse na ‘Maji Maji’ .

Iyi Album igaragaza ko Yvan Muziki ashaka gusiga ikimenyetso mu muziki gakondo awuvanga n’injyana zigezweho, ndetse akifashisha ubufatanye n’abahanzi bafite amazina akomeye.

Mu gihe umuziki gakondo ukunze gufatwa nk’udashobora guhuza n’abahanzi bakora Afrobeat n’izindi njyana zigezweho, Yvan Muziki yerekanye ko bishoboka.

Yifashishije ubufatanye na The Ben na Bruce Melodie, agaragaza ko injyana zitandukanye zishobora guhura zikabyara umusaruro mushya.

Ni intambwe itanga icyizere ku bakunzi b’umuziki gakondo, ko ushobora kugera ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye bufite ireme.

Yvan Muziki si gusa umuhanzi wamuritse Album; ahubwo ni umuhanzi watanze ubutumwa ko umuziki nyarwanda ushobora guhuzwa, ugatera imbere binyuze mu bufatanye no gusenyera umugozi umwe.


Yvan Muziki yanditse amateka mu muziki nyarwanda, aba umuhanzi wa kabiri ukoranye indirimbo na The Ben na Bruce Melodie bombi kuri Album ye nshya ‘Inganzo Ntahangarwa’ yamurikiye muri Kigali Universe


Mu gitaramo cyabereye i Kigali Universe, Yvan Muziki yamuritse Album igizwe n’indirimbo 17, avuga ko yamusabye imbaraga n’ubushobozi kugira ngo isohoke


‘Inganzo Ntahangarwa’ ya Yvan Muziki yahuje injyana gakondo n’igezweho, aho yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Bruce Melodie, Marina, Kidum na Massamba Intore


Mu ndirimbo ‘Intsinzi’ iri kuri Album nshya ya Yvan Muziki, The Ben, Marina na Mariya Yohani bahuriyemo, mu gihe Bruce Melodie bagaragara hamwe kuri ‘Feeling’


Yvan Muziki yavuze ko agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo byo kumenyekanisha Album ye nshya iri ku isoko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...