Kuri uyu wa Kane, muri Kigali
Universe habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gutangaza aho imyiteguro
y’igitaramo cyo kumurika album “Inganzo Ntahangarwa” cyahujwe no kwizihiza
umunsi w’abakundana kikaba cyarateguwe na Yvan Muziki abifshijwemo na
Gakondo Avec la classe.
Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi
barimo Kidumu Kibido wo mu Burundi, Massamba Intore, Jules Sentore, Marina,
Inyamibwa Troupe ndetse na Yvan Muziki uzaba umurika album ye ya mbere kuva
yatangira umuziki.
Yvan Muziki yavuze ko kuba agiye
kumurika album ya mbere “Ni ukubyara imfura yange mu mwuga wacu w’umuziki kandi
nizeye ko muzakomeza kumurera na barumuna be mukazabagenzereza uko.”
Mu kumurika iyi album, yavuze ko
yagerageje gushaka abahanzi bakomeye bafite aho bahuriye na gakondo aririmba
hanyuma atekereza kuri Massamba na Jules Sentore cyane ko bamushyigikiye kuva
ku munsi wa mbere yinjira mu muziki kugeza na nubu.
Yatumiye Kidum Kibido wo mu Burundi
basanzwe baziranye cyane ko Kidum yakunze impano ya Yvan Muziki kuva cyera
uhereye umunsi wa mbere amubona.
Yvan Muziki yatangaje kandi ko iki
gitaramo cyo kwizihiza Saint Valentin atagiye kugikora ubu gusa ahubwo no mu myaka iri
imbere buri tariki ya 13 Gashyantare azajya akora igitaramo cyo gufasha
abakundana kwizihiza umunsi wabo.
Ikindi kandi, uyu muhanzi arateganya
gukomereza mu Bubiligi mu bitaramo byo kumenyekanisha album ye akaba azajyana
n’aba bahanzi bazamushyigikira kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Universe.
Ubu ushobora kugura itike yo kujya mu
gitaramo cya Yvan Muziki ukoresheje urubuga sinc.event cyangwa ukanze
*662*700*453#
