Yvan Buravan yahishuye uburyo yandikiye Meddy ubutumwa akiga muri Segonderi abumwereka aje mu Rwanda araseka

Imyidagaduro - 13/07/2021 1:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Yvan Buravan yahishuye uburyo yandikiye Meddy ubutumwa akiga muri Segonderi abumwereka aje mu Rwanda araseka

Yvan Buravan yahishuye uburyo akiga muri Segonderi ataraba umuhanzi uzwi yandikiye umuhanzi Meddy ntiyamusubiza. Igihe Meddy aza mu Rwanda ni bwo Buravani yamweretse ubutumwa yamwandikiye kera ntabusubiza, undi araseka cyane.

Bikunze kubaho cyane ku bantu batandukanye bazwi cyane cyane iyo ari abantu bazwi mu myidagaduro, muri siporo n’ahandi, iyo ubakunda utabona uburyo ubabona ukabandikira ngo urebe ko mwazabonana cyagwa se hari icyo mushaka kuganiraho imyaka igashira indi igataha waranditse ariko udasubizwa.

Ibi nibyo byabaye ku muhanzi Yvan Buravan akiga mu mashuri yisumbuye ubwo yandikiraga umuhanzi Meddy yakundaga ariko ntabone ubutumwa bwe kugeza igihe abaye mukuru akinjira mu muziki nk’umwuga ndetse akaza guhurira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Meddy.

          Yvan Buravan yahuriye kurubyiniro rumwena Meddy

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Isimbi Tv umunyamakuru yamubajije impamvu abantu bakunda kuvuga ko yiyemera ndetse banamwandikira ubutumwa ntabusubize asobanura ko aba atabubonye ndetse ko bamwitiranya atiyemera ari naho yahise atangira urwo rugero rw’abantu batandukanye bamwibeshyaho.

Uyu muhanzi ubwo yajyaga mu muziki yagize igikundiro kinshi cyane ku buryo umuziki we wakunzwe cyane, ntawakibagirwa igitaramo cye bwite cyitwa Love Lab yakoreye Camp Kigali cyari cyibereye ijisho ku buryo cyasize indi shusho y’umuziki nyarwanda ku mitima ya benshi.

Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi yagiye atwara ibihembo bitandukanye mu nce zitandukanye z’isi twavuga nk’icyo yaherewe mu Bufaransa cya Prix de Couverte igihembo cyamuhesheje ishema ku ruhando mpuzamahanga ndetse bamwe baramwirahira.

Meddy ubwo yazaga mu Rwanda yahuriye ku rubyiniro rumwe na Buravan

Muri uko kwamamara kwa Yvan Buran kwatumye amenyana n’abahanzi bakomeye ndetse bamwe yakuze abareba arinaho yahishuye ko yandikiye Umuhanzi Meddy kera akiririmbira mu rugo no mu nsengero ariko ubutumwa akabubona ejobundi baza mu Rwanda.

Buravan yagize ati ’’Njye reka nguhe urugero hari umugabo bita Meddy, Meddy w’umuhanzi twamenyanye haciye nk’imyaka nk’itatu cyangwa ine igihe baza mu Rwanda, twari tuziranye mbere ariko ndavuga kuganira ku buzima bwa gihanzi noneho mwereka message namwohereje kera ndi muri segonderi (…) narangije segonderi 2013 namwandikiye icyo gihe cyera nkiri umuririmbyi rwose w’iwacu murugo no muri korari no mu yandi matsinda ntayo yigeze abona".

Yvan Buravan na Meddy ubu ni inshuti ku buryo baje no gukorana indirimbo

Ati "Nanjye nabyibutse mubonye ndamubwira ati man uzi ko nigeze kukwandikira kera reka nge muri Facebook yanjye ndebe ndareba nsanga ya message irimo ntiyigeze isomwa ubwo Meddy ndayimwereka arayisoma araseka".

           REBA HANO INDIRIMBO YE AYEE YA YVAN BURAVAN

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...