Yujuje ibihumbi 18! Isimbi Dee yongeye gushimira Bushali bakoranye indirimbo ‘Lonely’ uburyo yamufashije-VIDEO

Imyidagaduro - 15/06/2022 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Yujuje ibihumbi 18! Isimbi Dee yongeye gushimira Bushali bakoranye indirimbo ‘Lonely’ uburyo yamufashije-VIDEO

Isimbi Umutoni Dorcas uzwi mu muziki nka Isimbi Dee ni umukobwa ufite imyaka 23 y’amavuko w’impano itangaje, akaba umwanditsi, umucuranzi, ndetse n’umuririmbyi, kuri ubu akaba amaze kwinjira mu muziki byeruye.

Uyu mukobwa wahuje imbaraga na Bushali mu ndirimbo yise Lonely, yabwiye INYARWANDA ko iyi ari indirimbo ye ya kabiri ndetse ikaba ari nayo ya kabiri kuri Album yatangiye gukoraho izasohoka mu mpera z’uyu mwaka.

Isimbi yagize ati: ’’Ndi gukora album nzabamurikira mu mpera z’uyu mwaka. Kuri iyo Album hamaze gusohokaho indimbo 1, nkaba ngiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshyashya nakoranye na Bushali.’’

Isimbi yavuze ko iyo ndirimbo ari we na Bushali bayanditse ikaba yarakozwe na Producer Mantra Made mu Ishusho Ltd, iyo ndirimbo ikaba yitwa ‘LONELY’.

Yavuze aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, agira ati: ’’Aho nakuye igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo ni ku bibazo bituruka ku rubyiruko rwabatswe n’imbuga nkoranyambaga.


Bushali yerekanye ububasha bwe mu ndirimbo Lonely ya Isimbi DEE

Isimbi yavuze ko we na Bushali bahuriye muri studio ya Ishusho aho iyo album iri gukorerwa akunda ibihangano bye ndetse akunda uburyo aririmbamo yifuza kumufasha. Ni uko bahuye kuko yari n’umufana we ukomeye cyane.

Dorcas kandi avuga ko yashimishijwe na Bushali uko yitanze avuga ko ari umwana mwiza uganira asetsa kandi ari n’umuRasta. Avuga ko muri iyi ndirimbo, Bushali yitanze mu buryo bwose bushoboka.


Isimbi Dee ni umwe mu bahanzi beza batanga icyizere

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO LONELY YA ISIMBI DEE NA BUSHALI


Isimbi Dee yashimye cyane Bushali ku bw'ubufasha no kwitanga yamweretse akora iyi ndirimbo




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...