Yugi Umukaraza ushinjwa na Shaddyboo kumusambanya ku gahato yatawe muri yombi

Imyidagaduro - 23/06/2026 5:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Yugi Umukaraza ushinjwa na Shaddyboo kumusambanya ku gahato yatawe muri yombi

Umuhanzi akaba n'umucuranzi, Iradukunda Aimable wamenyekanye nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi, aho akurikiranyweho gusambanya ku gahato umunyamideli Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabihamije mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026.

Yavuze ati “Nibyo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza akurikiranywe afunze mu gihe iperereza rikomeje. Afungiye kuri station ya RIB ya Kimironko."

Ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, Shaddyboo akoresheje konti ye ya Instagram yatangaje ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.

Mu butumwa yashyize hanze, Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yari yamusuye iwe, bakanasangira icyo kunywa cyari kigizwe n’amacupa abiri y'inzoga yari yitwaje. Yakomeje avuga ko nyuma yaho yamusambanyije ku gahato, ndetse ko icyo gihe yari no mu minsi y’umugore.

Yavuze kandi ko yagerageje kuvugana na Yugi Umukaraza kugira ngo baganire ku byabaye, ariko ngo ntiyabasha kubona ubufasha bwe kuko yahise aca intege ibiganiro byabo.

Shaddyboo yavuze ko icyatumye ashyira aya makuru hanze ari ugutanga ubutumwa bwo gushishikariza abandi bahura n’ihohoterwa kudaceceka no gutinyuka kuvuga ibibabayeho.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uru rwego rwakiriye iki kirego ndetse ko iperereza ryahise ritangira.

Yagize ati: “Yego. Ejo (Ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026) RIB yakiriye ikirego cya Mbabazi uzwi nka Shaddyboo, iperereza ryatangiye, yakiriwe mu Isange One Stop Center, ngo afashwe mu buryo bw’ubuvuzi n’ubugenzacyaha.”

Dr. Murangira yanibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda guca imanza cyangwa gutanga imyanzuro ku rubanza rugikorerwa iperereza. Ati: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde guca imanza cyangwa amagambo ashinja uwo ari we wese (haba uwareze cyangwa uwarezwe).”

Yugi Umukaraza ni muntu ki?

Nubwo izina rye ritari rimaze igihe kinini rimenyerewe mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, Yugi Umukaraza ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka bahabwa amahirwe yo kuzagira izina rikomeye mu muziki.

Amazina ye nyakuri ni Iradukunda Aimable. Uretse kuba ari umuhanzi, asanzwe ari n’umwarimu wigisha mu Ishuri rya Rwanda School of Creative Arts and Music (RSCAM), ryahoze rizwi nka Nyundo Music School, riherereye mu Karere ka Muhanga.

Yugi ni umwe mu barangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2018, mu cyiciro kimwe n’abahanzi barimo Kenny Sol. Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakomeje gukorera muri iri shuri aho yigisha cyane cyane kuvuza ingoma n'ibijyanye n'umuziki.

Mu bihe bitandukanye, Yugi yagiye agaragaza ko umuziki atawufata nk’ibyo kwishimisha gusa, ahubwo ko ari umwuga n’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Yugi Umukaraza amaze gushyira hanze indirimbo nke ariko zamufashije gutangira kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki.

Yatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo yise “Higher”, nyuma akurikizaho “Location”, mbere yo gutangira umwaka wa 2025 ashyira hanze “Cheers”, indirimbo yakoranye n’umuraperi Ish Kevin.

Iyi mikoranire na Ish Kevin ni imwe mu yatumye benshi batangira gukurikirana ibikorwa bye, cyane ko aba bombi bagaragaye kenshi bakorana ndetse Yugi akagaragaza ko Ish Kevin ari umwe mu bantu bamufasha cyane mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yugi Umukaraza akora umuziki wa Afro-Fusion, injyana ahuza n’amajwi ndetse n’imiririmbire ishingiye ku njyana gakondo nyarwanda rimwe na rimwe.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko afite impano mu kuririmba no gucuranga, ibintu byatumye bamwe batangira kumubonamo umwe mu bahanzi bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu muziki mu myaka iri imbere.

Mu bihe byashize, Yugi yari yaratangaje ko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kuva yatangira gushyira hanze ibihangano bye, ibintu yavuze ko byamuhaye imbaraga zo gukora cyane no gukomeza kubaka izina rye.

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026

Umunyamideli Shaddyboo, ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2026, nibwo yatangaje ko yasambanyijwe ku gahato na Yugi Umukaraza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...