Ibi yabitangaje nyuma y’uko Cristhian Mosquera na
Declan Rice bombi bakuwe mu kibuga kubera imvune mu mukino Arsenal yatsinzemo
Brentford 2-0 kuri uyu wa Gatatu i Londres, bikayifasha gukomeza kuba ku mwanya wa mbere n’ikinyuranyo cy’amanota atanu hagati yayo na
Manchester City iyikurikiye.
Muri uyu mukino Mosquera yasimbuwe na Jurrien Timber mu gice cya mbere nyuma yo
kugira ikibazo cy’imvune naho Declan Rice we asimbuzwa ku munota wa 83 nawe nyuma yo kuvunika.
Arsenal yagiye muri uyu mukino idafite ba
myugariro bayo babanza mu kibuga Gabriel Magalhães na William Saliba, bombi
nabo bafite imvune. Hari kandi ba rutahizamu bayo bamaze igihe badakina kubera imvune ari bo Gabriel Jesus na Kai Havertz. Ibi bibazo
by’imvune byugariye iyi kipe, umutoza wayo abyegeka ku kuba bari gukina imikino
myinshi mu gihe gito.
"Ntabwo ari impaka, ni ugukoresha ubwenge. Imikino
ikomeje kuba myinshi mu marushanwa yose haba muri Premier League, Champions
League n’andi marushanwa. Abakinnyi ntabwo ari robo. Tugomba kubatekerezaho.”
Arsenal igiye gukina imikino itatu mu cyumweru aho ku Cyumweru gishize yakinnye na Chelsea, ejo ikaba yarakinnye na Brentford none ku wa Gatandatu ikaba izakina na Aston Villa muri Premier League.
Mikel Arteta avuga ko imikino myinshi yegeranye ari kimwe mu biri gutuma abakinnyi benshi bavunika
