YouTube yakuriye inzira ku murima abayishyiraho ibihangano bya AI

Ikoranabuhanga - 11/07/2025 1:18 PM
Share:

Umwanditsi:

YouTube yakuriye inzira ku murima abayishyiraho ibihangano bya AI

Urubuga rwa YouTube rugiye guhindura isura y’ukuntu abantu bakorera amafaranga binyuze kuri shene zabo, rugamije gushyigikira abahanzi n’abatunganya amashusho bifashishije ubuhanga bwabo aho kwishingikiriza ku bwenge bw’ubukorano (AI).

Guhera ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, uzaba ushaka kungukira ku mashusho ashyira kuri YouTube, azasabwa kuba yarakoze amashusho y’umwimerere, afite ireme kandi afitiye rubanda akamaro. Ibi bije nk’igisubizo ku kibazo cy’amashusho ya AI yagiye yuzura kuri uru rubuga, akorwa mu gihe gito ariko ntabe afite ubuziranenge.

YouTube ivuga ko aya mabwiriza mashya ari igice cy’ivugurura rya gahunda yayo yitwa YouTube Partner Programme (YPP), aho abafite imiyoboro yujuje ibisabwa bemererwa guhemberwa ibikorwa byabo.

Nk’uko YouTube yabitangaje, intego ni ugutanga amafaranga ku bantu barimo gukora ibihangano bifite agaciro, aho gushyigikira abahimba ibintu byihuse bifashishije porogaramu za mudasobwa. Ibi bizatuma amashusho y’ubwenge buhangano atujuje ibisabwa adakomeza kwigabiza uru urubuga.

Hari impungenge ko amashusho ya AI yakomeje kwiyongera ku buryo hari abifashisha ibyo bikoresho bagashyiraho ibintu byinshi bidafite ireme, bigahutaza abahanzi n’abatunganya ibintu ku bwitange n’impano zabo.

Amabwiriza asanzwe yo kwinjira muri YPP ntayahindutse: ugomba kuba ufite abasubscriber 1,000 ndetse na amasaha 4,000 ku mashusho yarebwe mu mwaka cyangwa miliyoni 10 z’abareba Shorts mu minsi 90.

Kuva kuwa 15 Nyakanga 2025, bizasabwa ko amashusho ushyira kuri shene yawe aba ari ayawe bwite, cyangwa se n’iyo yaba yavuye ahandi, aba yasobanuwe neza, yakoreweho ubugororangingo cyangwa yongerewemo ibitekerezo bigaragara.

Amashusho atazemererwa guhemberwa ni ayashyizwe kuri YouTube nta busobanuro
bujyanye afite,  ayakoreshejwe ijwi rya robot (text-to-speech) cyangwa AI yonyine atarimo uruhare rw’umuntu mu buryo
bufatika.

Amashusho ahoraho cyangwa adahindagurika (nk’ifoto imwe igumaho igihe kirekire) atari mu buryo bwigisha. Amashusho yagiye ahindurwamo isura gusa ariko adafite icyo yongereye ku bwenge n’imyumvire y’abayareba.

Mu gihe hafashwe amashusho asanzwe agakorerwa ubugororangingo akongerwamo ibitekerezo hari amahirwe nyirayo yabona amafaranga atangwa na Youtube.

Mu gihe YouTube izajya ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rishya mu gutahura no gusuzuma ubuziranenge bw’amashusho, abatunganya ibihangano by’umwimerere bazajya bitabwaho kurushaho.

Amaso yose ahanzwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, aho gukoresha ubwenge buhimbano bizaba bitagifite ijambo.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...