YouTube "irenda gusaza" bamwe mu bayikoresha mu Rwanda

Ikoranabuhanga - 22/06/2026 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

YouTube "irenda gusaza" bamwe mu bayikoresha mu Rwanda

Amezi arenga ane arashize abakoresha imbuga nkoranyambaga bategereje impinduka mu bijyanye no kwinjiza amafaranga kuri YouTube. ‎

Mu gihe urubuga rwa YouTube rukomeje gufasha benshi kwihangira imirimo no kwinjiza amafaranga binyuze mu gukora amashusho, hari bamwe mu barukoresha mu Rwanda bavuga ko bamaze igihe kinini bashora imbaraga n'ubushobozi mu kubaka imiyoboro yabo (channels), ariko bagatungurwa no kwangirwa kwinjiza amafaranga nyuma yo kwibwira ko bari bujuje ibisabwa.

Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri gahunda ya YouTube Partner Program, asabwa kuba afite nibura abamukurikira 1,000 (subscribers) ndetse n'amasaha 4,000 yo kurebwa (watch hours) mu mezi 12 ashize. Hari kandi ubundi buryo busaba amasaha 3,000 yo kurebwa, bitewe n'ubwoko bwa gahunda umuntu asaba. Iyo ibi bisabwa bituzuye, umuntu akomeza kubaka umuyoboro we kugeza abyujuje.

Nubwo bamwe babasha kuzuza ibyo bisabwa nyuma y'amezi cyangwa imyaka myinshi bakora cyane, hari abatungurwa no kubona YouTube ibamenyesha ko imiyoboro yabo itujuje ibisabwa kubera ibibazo birimo gukoresha ibikubiye mu bikorwa by'abandi nta mwimerere uhagije bongeyemo (reused content) cyangwa kurenga ku burenganzira bwa nyir'igihangano (copyright).

Iki kibazo gikunze kugaragara cyane ku bakoresha amashusho cyangwa indirimbo by'abandi batabifitiye uburenganzira. Iyo YouTube isanze amashusho cyangwa ibindi bikoresho byakoreshejwe bidahuye n'amabwiriza yayo, ishobora kwanga ubusabe bwo kwinjiza amafaranga.

Bamwe mu bayikoresha bavuga ko ibi bibaca intege kuko baba bamaze igihe kinini bubaka imiyoboro yabo, bashaka abayikurikira ndetse banakora amasaha menshi kugira ngo buzuze ibisabwa.

Uwitwa Niyibizi Assouman, ukora amashusho kuri YouTube, yagize ati: "Kuzuza amasaha 4,000 yo kurebwa mu mezi 12 bisaba igihe kinini. Iyo ubyujuje uba witeze kwemererwa kwinjiza amafaranga, ariko nagiye kubona mbwirwa ko amashusho yanjye afite ikibazo cya reused content. Bantegetse gusiba ibintu byinshi ngo ntangire bundi bushya. Numvise igihe n'imbaraga nashoye bisa n'aho nabipfushije ubusa, ku buryo numvise nsaze."

Uwase Aline na we avuga ko ikibazo cya 'reused content' cyatumye atakaza icyizere nyuma yo kumara igihe kinini yubaka umuyoboro we. Yagize ati: "Hari igihe namaze umwaka urenga nubaka umuyoboro wanjye, nkuzuza ibisabwa byose, ariko igihe cyo gusaba kwinjiza amafaranga cyageze, nsanga bambwiye ko ibyo nakoze bidahuye n'amabwiriza. Byarantunguye cyane, sinamenye icyo nakora."

Nsengiyumva Kevin, wahoze akora ibiganiro kuri YouTube, yavuze ko yigeze kugerageza gukosora ibyo YouTube yari yamubwiye ku bijyanye na 'reused content', ariko birangira atakaje umuyoboro we.

Yagize ati: "Mu gihe cy'umwaka urenga nari maze kubona abankurikira benshi n'amasaha yo kurebwa yari yuzuye. Ariko nyuma yo gusaba kwinjiza amafaranga, YouTube yambwiye ko hari ibice by'amashusho byari bishingiye ku bikorwa by'abandi.

Nagerageje kubikosora ariko sinabikora uko bikwiye. Nyuma y'igihe, umuyoboro wanjye warafunzwe burundu. Numvise mbuze uko mbigenza, kandi mbabazwa n'igihe cyose nari narawushoyemo."

Nubwo bimeze bityo, abasesenguzi mu ikoranabuhanga bavuga ko ikibazo kidakwiye kureberwa gusa ku mubare w'abagukurikira cyangwa amasaha yo kurebwa, ahubwo ko abakora amashusho bakwiye kubanza gusobanukirwa amabwiriza ya YouTube mbere yo gutangira uru rugendo.

Amabwiriza ya YouTube agaragaza ko kugira abamukurikira benshi cyangwa amasaha menshi yo kurebwa byonyine bidahagije. Uwifuza kwinjiza amafaranga asabwa gutanga amashusho y'umwimerere, akirinda gukoresha amashusho yafashwe ku zindi mbuga nka Instagram, TikTok, Facebook cyangwa na YouTube ubwayo, keretse abyemerewe cyangwa yongeyemo umusanzu ugaragara. Iyo bitubahirijwe, kwemererwa kwinjiza amafaranga biragorana.

Abasesenguzi bagaragaza ko amashusho afite amahirwe menshi yo kwemererwa kwinjiza amafaranga ari agaragaza umwimerere, ibitekerezo bya nyirayo, ubushakashatsi yakoze ubwe cyangwa ibisobanuro bye bwite ku ngingo runaka.

Nubwo kwangirwa kwinjiza amafaranga bishobora gutera bamwe kwiheba nyuma yo kumara igihe kinini bakora, impuguke zemeza ko inzira nziza ari ugukora amashusho y'umwimerere kandi yubahiriza amabwiriza ya YouTube kuva ku ntangiriro.

Abakora amashusho basabwa kudashyira imbaraga gusa mu gushaka amasaha yo kurebwa cyangwa ababakurikira benshi, ahubwo bakibanda ku gutanga ibitekerezo byabo, kugaragara mu mashusho yabo igihe bibaye ngombwa, gukora ubushakashatsi bwimbitse no kongeramo ibisobanuro byihariye bituma ibyo bakora bitandukana n'iby'abandi.

Mu gihe badafite amashusho yabo bwite, bashobora gukoresha amafoto cyangwa amashusho yemerewe gukoreshwa, ariko bakirinda gukoresha ibihangano by'ibyamamare cyangwa iby'abandi batabifitiye uburenganzira.

Ibi bishobora kugabanya ibyago byo kwangirwa kwinjiza amafaranga kubera reused content cyangwa kurenga ku burenganzira bw'igihangano (copyright), bikanafasha abantu kubaka umwuga urambye kandi utanga umusaruro kuri YouTube.

Nubwo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko bagorwa no kwemererwa kwinjiza amafaranga kuri YouTube, hari abagaragaza ko kimwe mu bibitera ari uko igihe bafungura imiyoboro yabo (channels) cyangwa konti za Google, hari abahitamo gukoresha amakuru agaragaza ko bari mu bindi bihugu.

Ibi bishobora gutuma amabwiriza n'ibisabwa na YouTube bibagiraho ingaruka kuko bishingira ku gihugu bagaragaje ko barimo, aho kugendera ku Rwanda.

Umuhanzi Bruce Melodie yigeze kubigarukaho muri Gashyantare 2026, ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, ageza iki kibazo kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, agira ati: "Turasaba ko Leta yadufasha ku kibazo cya monetization, kugira ngo abantu bakora neza babashe kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga.

Usanga abantu bo mu bindi bihugu bazikoreraho amafaranga menshi, ariko ku Banyarwanda bikaba bisaba no kwiyitirira ubwenegihugu bw'ikindi gihugu kugira ngo ubashe kuyakorera, kandi byakabaye bifasha kugabanya ubushomeri mu rubyiruko."

Perezida Kagame yahise abaza icyo bisaba kugira ngo iki kibazo gikemuke, abakoresha imbuga nkoranyambaga babashe kwinjiza amafaranga batiriwe biyitirira ibindi bihugu.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko kugira ngo igihugu cyemererwe gahunda yo kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hari ibisabwa bitatu.

Yagaragaje ko ikibazo u Rwanda rwari rutaruzuza ari umubare w'abashoramari bamamaza ku mbuga nkoranyambaga, kuko bisaba nibura abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 1.5 z'amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame yahise asaba Minisitiri Ingabire gukora ubukangurambaga buhagije kugira ngo haboneke abashoramari benshi bamamaza ku mbuga nkoranyambaga, bityo abazikoresha babashe kwinjiza amafaranga. Ibi yabigarutseho muri Gashyantare 2026.

Amezi akomeje kwicuma, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutegereza ko gahunda ya YouTube Monetization ishyirwa mu bikorwa ku Banyarwanda. Icyakora, hari icyizere ko mu minsi iri imbere inzitizi abantu bahuraga na zo zizagabanuka, kuko Leta y'u Rwanda yamaze gutangira kubikurikirana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...