Young Zaki yavuze ku byo gufashwa na Wamuniga no kuba abantu batekereza ko anywa ibiyobyabwenge

Imyidagaduro - 15/02/2026 4:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Young Zaki yavuze ku byo gufashwa na Wamuniga no kuba abantu batekereza ko anywa ibiyobyabwenge

Umuraperi Young Zaki yavuze ku byo gufashwa na Wamuniga mu bikorwa bye bya muzima ndetse anagaruka ku kuba abantu batekereza ko anywa ibiyobyabwenge kandi atari byo.

Young Zaki wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga muri ‘freestyle’ y’indirimbo yise Motari ni umwe mu baraperi bakiri bato bakomeje gufata imitima ya benshi bakunda injyana ya Hip Hop. 

Izina rye ‘Young Zaki’ ryakomotse ku ijambo ry’icyongereza ‘Young’ rivuga umuntu muto ndetse na ‘Zaki’ bivuze ‘Intare’ mu rurimi rw’Iki-Yoruba, rukoreshwa cyane muri Nigeria.

Aganira na Step Up Podcast ikoraho Polyvalent usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umuraperi, Young Zaki yagarutse ku byo kuba arimo arafashwa na Wamuniga mu bikorwa bye bya muzika. Yavuze ko asanzwe ari umuntu yubaha ndetse akaba amushimira.

Ati: ”Ni mukuru wanjye ndamwubaha kandi ndanamushimira cyane ni umuntu mwiza. Ibiranga abantu beza byose arabyujuje. Rero turimo turakorana ari kumfasha mu bikorwa byanjye bya muzika ndetse vuba aha abantu baratangira kubona ibikorwa byacu byinshi".

Yavuze impamvu kuri album ye ya mbere yise “Baraba Abambwe” hagaragayeho Wamuniga, Papa Cyangwe na Trizzy Ninety Six ari ukubera ko ari abahanzi baganira kandi akaba asanzwe abafana.

Ati: ”Wamuniga, Papa Cyangwena na Trizzy Ninety Six ni abantu beza baganira nta nubwo ari ubwa mbere twari duhuye, nabibasabyeho numva baraganira barebyemera kandi nkaba nkunda n’indirimbo zabo nakuze mbafana, ndavuga nti kubera iki nk’uyu munini anyemereye indirimbo. Ni bwo twahise dukora kandi ndabashimiye cyane ntabwo bangoye baramfasha nka murumana wabo”.

Yavuze ko Album aheruka gushyira hanze yakiriwe neza ugereranyije no kuba ariyo ya mbere yari akoze,  avuga ko iya kabiri izaza irenzeho. Young Zak yavuze ko abantu benshi bazi ko ashobora kuba anywa ibiyobyabwenge kandi atari byo.

Ati: ”Abantu benshi bazi ko nywa ibiyobyabwenge, nywa inzoga kandi ntabwo aribyo. Ibintu byo gushinja abaraperi kunywa ibiyobyabwenge navuga ko ari nk’umuco wa Hip Hop. Urebye ba Tupac n’abandi usanga barakuriye mu buzima bubi bigatuma bisanga bacuruza ibiyobyabwenge cyangwa se babinywa.”

Yakomeje agira ati: ”Byarahindutse ubu ni ko mbyemera. Ubungubu abantu  baracyari mu myumvire ya kera. Abadufata nk'aho tunywa ibiyobyabwenge ni abantu bakuru ariko urubyiruko twirirwana, abashuti bacu bazi ko ibyo tutabijyamo.“

Wamuniga na Young Zaki  baheruka guteguza indirimbo nshya bise "Mabukwe" akaba ari nayo ya mbere bagiye gukorana kuva batangiye iyi mikoranire yabo.


Young Zaki ashimira Wamuniga


Young Zaki yateguje indirimbo yise Mabukwe akaba ariyo ndirimbo ya mbere yakoranye na Wamuni


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...