Young Leaders Prayer Breakfast 2026: U Rwanda rutangirira mu rugo

Amakuru ku Rwanda - 06/09/2026 9:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Young Leaders Prayer Breakfast 2026: U Rwanda rutangirira mu rugo

Abahanga mu mibanire y’imiryango n’abayobozi bakiri bato bagaragaje ko kubaka u Rwanda rutekanye kandi ruteye imbere bitangirira mu ngo, basaba imiryango kurushaho kubaka umuco wo kuganira, kumvikana no kurera abana bishingiye ku ndangagaciro.

Ibi byagarutsweho mu masengesho ngarukamwaka ahuza abayobozi bakiri bato, imiryango mito n’urubyiruko muri rusange, aho hibanzwe ku kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.

Aya masengesho yabereye muri Serena Hotel, yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, imiryango itandukanye y’abashakanye bakaba n’abayobozi mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, amadini n’amatorero, abikorera n’indi;

Abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abayobozi bakiri bato, abashakanye, ababyeyi ndetse n’urubyiruko muri rusange, aho barebeye hamwe uburyo bwiza bwo guhangana no gutsinda ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “U Rwanda rutangirira mu rugo, kubaka umuryango uhamye mu isi y’urusobe.”

Muri aya masengesho, hatanzwe ubutumwa bushimangira ko umuyobozi mwiza adatangirira mu biro, ahubwo atangirira mu rugo, kuko mbere yo kuba umuyobozi muri Leta, mu kigo runaka, mu bucuruzi cyangwa mu itorero, umuntu aba ari umwe mu bagize umuryango.

Umuryango ni ishuri rya mbere

Abategura iyi gahunda bagaragaje ko umuryango ari ishuri rya mbere umuntu yigiramo indangagaciro, imyitwarire, ukwemera, ubuyobozi ndetse n’ubwenegihugu.

Mukamana Monique, ushinzwe kurinda uburenganzira bw’umwana muri NCDA, yavuze ko umuryango ushoboye, uhamye kandi utekanye ushoboka, ariko ko bisaba uruhare rwa buri wese mu muryango.

Yagize ati: “Turamutse dukurikije amategeko y’Igihugu agena uko umuryango uteye n’amategeko awurengera, tukongeraho amategeko y’Imana ndetse n’indangagaciro, mu by’ukuri, umuryango wabaho utekanye.”

Mukamana yavuze kandi ko hari imiryango imwe n’imwe ibamo amakimbirane, kutumvikana no kudashyigikirana, ku buryo bamwe mu bawugize batuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Ati: “Nk’ingaruka yayo makimbirane, usanga biri kugenda bikatugeza ku butane.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko inkiko zakiriye ibirego 6,799 by’abantu basaba gatanya, imibare yerekana uburemere bw’ikibazo cy’isenyuka ry’imiryango.

Eric Munyemana n’umugore we bavuze ku myaka 28 y’urugo rwabo

Umuryango wa Eric Munyemana na Bonita Munyemana, umaze imyaka 28 ubana kandi ufite abana bane n’umwuzukuru umwe, watanze ubuhamya ku rugendo rwabo.

Bavuze ko mu myaka bamaze bubatse, bagiye bahura n’ibibazo n’ibihe byashoboraga guteza amakimbirane cyangwa intonganya, ariko ko ibiganiro, kumvikana no gukorera hamwe byabafashije kubitsinda.

Eric Munyemana yavuze ko ibibazo byose bagiye bahura na byo babishakiraga umuti, bakabasha kubitsinda.

Ati: “Ugihumeka, hakiri Imana mu ijuru ishoboye byose, haracyari ibyiringiro, reka twizere ko ibiganiro by’uyu munsi biri bukubakire ibyiringiro.” Yongeyeho ko hakiri icyizere cyo kugira ubuyobozi bukomeza gushishikariza imiryango kubana neza.

Pasiteri Muyango yavuze ku mpinduka zugarije imiryango

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Peace Plan Rwanda akaba n’Umushumba wa Potter’s Hand Ministries, Pastor Jimmy Muyango, yavuze ko isi iri guhinduka ku buryo bwihuse, kandi ko imiryango ikwiye kwiga uburyo bwo guhangana n’izo mpinduka.

Yavuze ko ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe ari byinshi, ariko ko abantu bagifite amahitamo yo guhitamo icyerekezo cyiza bashaka ko ingo zabo zerekezamo.

Ati: “Nubwo ibintu bihindagurika bingana gutyo, turacyafite umudendezo wo guhitamo neza, kugena icyerekezo cy’imiryango yacu cyiza.”

Pasiteri Muyango kandi yashimangiye ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gutegura abagiye gushyingiranwa, kugira ngo babashe kubakira ingo zabo ku rufatiro rukomeye.

Yifashishije inyigisho za Bibiliya, yavuze ko impinduka ziri mu isi zizakomeza kubaho, bityo abantu bakwiye kwitegura kuzitwaramo neza.

“Abana bacu ntibatwita abayobozi, batwita Papa cyangwa Mama”

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko amasengesho agamije gusengera Igihugu, by’umwihariko ayahuje urubyiruko, atareba abayobozi gusa ahubwo areba n’imiryango muri rusange. 

Yavuze ko abitabira ayo masengesho baba bahuriye hamwe nk’abashakanye, ababyeyi ndetse n’abitegura gushinga ingo.

Ati: “Uyu munsi ntimuturebe gusa nk’abayobozi bo muri Leta, mu bucuruzi, twateraniye hano nk’abashakanye, ababyeyi ndetse na bamwe bitegura gushinga ingo.

Iyo dusubiye mu rugo abana bacu ntibatwita amazina ajyanye n’akazi cyangwa ibyo twize, ahubwo batwita Papa cyangwa Mama kandi iryo ni ryo zina rikomeye kurusha andi yose dushobora kugira.”

Yavuze ko kubaka u Rwanda bitangirira mu miryango, kuko ingo ziramutse zitubatse neza, n’Igihugu muri rusange cyagira intege nke.

Yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu bumwe, iterambere no kwiyubaka mu myaka irenga 30 ishize, ariko ko imiryango ikomeje guhura n’ibibazo birimo ubukene, ibindi bibazo by’imibereho ndetse n’ingaruka z’imbuga nkoranyambaga.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye aho urugendo rwo kubaka umuryango rutangirira

Madamu Jeannette Kagame na we yitabiriye amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship, yibanda ku kubaka imiryango ihamye.

Mu butumwa yatanze, yavuze ko urugendo rwo kubaka umuryango rutangirana n’urukundo no kwizerana, yaba ku bantu bamaze kubaka ingo cyangwa abakiri mu rugendo rwo gushaka abo bazabana.

Yagize ati: “Ari abubatse ingo cyangwa abikiri mu rugendo rwo gushaka abo bazabana, urugendo rwo kubaka umuryango kuri twese rutangirana urukundo, no kwizerana.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta muntu utangira urugendo rwo kubaka umuryango ateganya ko ruzamugora cyangwa ko ruzagera aho abashakanye batandukana.

Yashimangiye ko ubuzima butajya buri gihe uko abantu bateganya, ariko ko iyo ibintu bitagenze neza uko umuntu yabyifuzaga, ibyo bitagomba kuba igipimo cy’agaciro ke cyangwa ukwizera kwe.

Ati: “Ntawuba ateganya ko kwubaka bizamugora, cyangwa bizagenda nabi kugera ubwo bishobora no kuvamo gutandukana kw’abashakanye. Ariko kuko ubuzima budahora bugenda uko twabiteganyije, mu gihe bitagenze neza uko twabyifuzaga, ntibikwiye kuba igipimo cy’agaciro k’umuntu, cyangwa kwizera kwe.”

Ibi bishimangira ko kubaka umuryango ari urugendo rusaba urukundo, kwizerana, kwihangana no gukomeza kugira icyizere n’igihe ibintu bitagenze nk’uko byari biteganyijwe.

Abayobozi basabwe kuba intangarugero mu ngo zabo

Muri aya masengesho, abayobozi bakiri bato basabwe gutahana iwabo indangagaciro bize, bakazisangiza bagenzi babo batabashije kwitabira. Hanashimangiwe ko abayobozi bakwiye kuba inyangamugayo n’intangarugero, kuko umico n’indangagaciro bigaragarira mu rugo bigira uruhare mu buryo umuntu ayobora abandi.

Ubutumwa bw’ingenzi bwagarutsweho ni uko umuyobozi mwiza atangirira mu rugo. Mbere yo kuyobora abandi, umuntu asabwa kubanza kumenya inshingano ze nk’umugabo, umugore, umubyeyi cyangwa umwana.

Amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast yatangijwe mu 2026 mu rwego rwo guha urubyiruko ruri mu buyobozi umwanya wo gusangira ibitekerezo, gusenga no kungurana ibitekerezo nk’abayobozi b’iki gihe n’abazayobora ejo.

Gahunda y’amasengesho ihuza abayobozi, abakuru n’abandi banyacyubahiro mu gihugu yatangiye mu 1995, igamije gutoza abayobozi indangagaciro zishingiye ku myemerere no kubaha urubuga rwo gusengera Igihugu, gutekereza ku bibazo byacyo no kuganira ku miyoborere ishingiye ku ndangagaciro.

Muri uyu mwaka, ubutumwa bwibanze ku gitekerezo cy’uko u Rwanda rutangirira mu rugo, bityo kubaka imiryango ihamye, itekanye kandi irangwa n’indangagaciro bikaba intambwe ikomeye mu kubaka Igihugu gifite ejo hazaza heza.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...