Yora Cash promo ya MTN yasojwe abanyamahirwe 15 ba nyuma bashyikirizwa miliyoni yabo

- 27/06/2013 4:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Yora Cash promo ya MTN yasojwe abanyamahirwe 15 ba nyuma bashyikirizwa miliyoni yabo

Kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena i Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda hasorejwe gahunda ya YORA CASH promo yari imaze ukwezi kose yarashyiriweho abafatabuguzi,aho abanyamahirwe ba nyuma 15 bashyikirijwe amafaranga miliyoni batsindiye buri muntu.

Nk’uko Alain Numa ushinzwe amasoko muri MTN yabitangaje iyi gahunda yari yarashowemo amafaranga miliyoni 50 z’amanyarwanda, ikaba irangiye abakiliya b’abanyamahirwe bagera ku bihumbi 12 begukanye ibihembo bitandukanye byatangwagwa harimo amakarita yo guhamagara, amafaranga yoherezwaga muri MTN mobile money ndetse na miliyoni yatsindirwaga buri munsi.

abatomboye

Abanyamahirwe bashyikirizwa miliyoni batomboye

Mu kiganiro na Alain Numa yatangaje ko iyi poromosiyo ari imwe muri gahunda bashyiriraho abakiliya babo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu mahirwe bashobora kugirira muri izi poromosiyo.

Umwe mu bakiliya twabashije kuvugana nawe muri 15 bashyikirijwe miliyoni yabo kuri uyu munsi yatugaragarije ibyishimo atewe no kuba yatomboye ako kayabo k’amafaranga akemeza ko agiye kwiteza imbere nyuma y’uko  yarasanzwe atunzwe no gucuruza agataro.

Nyuma y’iyi poromosiyo, ubuyobozi bwa MTN bwatangaje ko ihishiye ibindi byinshi byiza abakiliya babo by’umwihariko MTN ikaba yiteguye kudabagiza abakiliya bayo mu imurikagurisha riri gutegurwa mu minsi iri imbere.

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...