Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026 ni bwo iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Seoul, Seoul Central District Court, kiyobowe n’umucamanza Jee Kui-youn nk'uko CNBC ibitangaza.
Nubwo Yoon Suk Yeol yakatiwe igifungo cya burundu, iki gihano cyari gito ugereranyije n’igihano cy’urupfu abashinjacyaha bari basabye mu iburanisha rya nyuma ryabaye muri Mutarama.
Umucamanza yavuze ko Yoon ahamwa n’icyaha cyo kuyobora ibikorwa byo guhungabanya ubutegetsi no kugerageza gusenya no gutesha agaciro Itegeko Nshinga ry’igihugu.
Iki gihano gikurikiye ikindi cyemezo cyafashwe ku wa 16 Mutarama, aho Yoon yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugerageza kubangamira ifatwa rye nyuma yo gukurwaho icyizere no guhagarikwa ku mirimo ye ya Perezida.
Hari n’abandi bayobozi bakuru bakatiwe kubera uwo mugambi wo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu. Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Han Duck-soo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 23, mu gihe uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Lee Sang-min, yakatiwe imyaka irindwi y’igifungo.
Yoon yabaye Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo wari ugifite ububasha ufashwe n’inzego z’umutekano, mu gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi barenga 3,000, hakabaho no guterana amagambo n’abashinzwe umutekano wa Perezidansi.
Mu iburanisha rya nyuma, itsinda ry’umushinjacyaha wihariye Cho Eun-suk ryavuze ko Yoon yatangaje ibihe bidasanzwe agamije kuguma ku butegetsi igihe kirekire binyuze mu kugenzura inzego z’ubutabera n’izishinga amategeko.
Icyakora, Yoon yakomeje kuvuga ko ari umwere, agaragaza ko gutangaza "Martial law" byari mu bubasha bwe nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, kandi ko yabikoze agamije “kurinda ubwisanzure n’ubusugire bw’igihugu.”
Ku wa 3 Ukuboza 2024 nijoro, Yoon yatangaje ibihe bidasanzwe bwa mbere mu myaka 44 ishize muri Koreya y’Epfo. Mu ijambo rye, yashinje ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Party of Korea, gukora ibikorwa bihungabanya igihugu no gukorana n’aba-koministi bo muri Koreya ya Ruguru.
Ingabo zoherejwe ku Nteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo, National Assembly of South Korea, aho abasirikare n’abapolisi bahanganye n’abigaragambyaga hanze yayo.
Amashusho yaciye kuri televiziyo yagaragaje abasirikare badasanzwe bamena ibirahuri kugira ngo binjire aho abadepite bari bateraniye gutora, mu gihe abakozi b’Inteko bakoresheje ibikoresho birimo ameza n’intebe bafunga inzugi.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Kim Yong-hyun, bivugwa ko yategetse abasirikare gukura abantu bari mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyakora, iri tangazwa rya "martial law" ryateshejwe agaciro mu gihe kitarenze amasaha atatu, nyuma y’uko abadepite 190 muri 300 bateraniye mu cyumba cy’Inteko maze bose hamwe batora barirwanya. Nyuma y’amasaha agera kuri atandatu atangaje iri tegeko, Yoon yarikuyeho.
Nyuma y’iminsi 11, Yoon yakuweho icyizere (impeachment), maze ku wa 4 Mata 2025 akurwa burundu ku mwanya wa Perezida.


Kuri uyu wa Kane, Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu
