Byabaye
ubwa kabiri yegukanye igikombe cy’uwambaye neza kurusha abandi muri The Silver
Gala’, ibirori byamamaye mu guhuriza hamwe ibyamamare, abashoramari
n’abanyamideri b’ibyamamare mu Rwanda. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 muri BK Arena.
Mu
gihe benshi bageragezaga guhuza ibitekerezo n’inyito y’iki gikorwa “The Silver
Gala”, Bwiza yagaragaye yambaye umwambaro utangaje wuje ubuhanzi, wakozwe
n’umuhangamideli Matheo Design. Iyo kanzu yari yambaye ntiyari isanzwe- yari
isobanuye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bwiza yagize ati: “Igikombe ndagicyesha
Matheo Design, kuko ni we wakoze iyi kanzu nari nambaye uyu munsi. Kandi
ndishimye cyane.”
Yavuze
ko umwihariko w’iyo kanzu waturutse mu gushaka gusobanura “igiti” mu buryo
bugezweho. Ati “Ntekereza ko bishingiye mu kuba narumvise neza ibyo twagombaga
kwitaho mu guseruka muri ibi birori. Nari nagerageje kwambara nk’igiti—aya ni
amababi y’igiti ariko mu buryo bugezweho. Mbese nagerageje kumva ibyo
twasabwaga.”
Mu
kiciro cy’uwambaye neza, abahatanye bari bakomeye. Harimo Olivia The Design,
Anitha Urayeneza nyiri Romantic Garden, Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie n’abandi.
Ariko
mu gihe abandi bageragezaga guhiga ubuhanga mu myenda igezweho, Bwiza we yaje
guhuza isura, igitekerezo n’umuco.
Iyo
myambaro ye ntiyavugaga gusa ku myambarire, ahubwo yari ubutumwa—bushushanya
ubuzima, ubusitani, n’ubusobanuro bw’“ibyatsi” mu mwijima w’uburanga.
Nta
gushidikanya, abashinzwe gutora abatsinze ntibigeze bagira impaka nyinshi. Uyu
muhanzi w’umunyarwandakazi yegukanye igihembo cya 1000$, asiga abandi bose
inyuma.
Ni
ku nshuro ya kabiri yikurikiranya atsinda muri iki cyiciro, kuko no mu mwaka
ushize ubwo The Silver Gala yabaga ku nshuro ya mbere, ari we watwaye igihembo
cy’uwambaye neza kurusha abandi.
Uretse
kuba ari umwe mu bahanzi bafite amajwi yihariye mu muziki w’u Rwanda, Bwiza
asigaye ari n’umwe mu bantu bake bashyira imbaraga mu guhuza umuziki n’imideli.
Uko
agenda yigaragaza ku rubyiniro cyangwa mu birori bitandukanye, byamugize
ikirangirire mu isura n’uburyo bwo gutambuka, kuganira no kugaragaza ubwiza
bufite ubusobanuro.
Muri
The Silver Gala yo kuri uyu mwaka, Bwiza yatsinze atambutse ku itapi itukura mu
buryo bwari buvugisha benshi—ubutwari mu guhanga umwambaro udasanzwe,
ubusobanuro mu kwiyambika, n’icyizere giturutse ku kuba azi neza uwo ari we.
Bwiza yahigitse bose ahabwa igikombe, ndetse anahabwa amafaranga agera kuri 1000$



Abagore n'abakobwa bari bahataniye igihembo cy'amadorali 1000 mu birori 'The Silver Gala
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BWIZA NYUMA YO GUTSINDA
REBA HANO UKO BYARI BIMEZE BWIZA N'ABANDI BAHATANIYE IGIHEMBO CY'UWAMBAYE NEZA
