Yongeye gutungurana! Hashize ukwezi Johnny Drille n’umugore we bibarutse imfura - VIDEO+AMAFOTO

Imyidagaduro - 29/12/2023 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Yongeye gutungurana! Hashize ukwezi Johnny Drille n’umugore we bibarutse imfura - VIDEO+AMAFOTO

Hashize amasaha make umuhanzi w’umunya-Nigeria, Johnny Drille agaragarije amarangamutima abafana be nyuma y’uko we n’umugore we bibarutse imfura y’umukobwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, nibwo umuhanzi John Drille yashyize hanze amashusho agaragaza ibyishimo bafite by’uko Imana yamaze kubaha umwana w’umukobwa. Uyu muhanzi ukunze gukora ibintu bye byose mu ibanga rikomeye, yatangaje ko nubwo aribwo amashusho agiye ahagaragara mu by’ukuri uyu mwana amaze ukwezi kurenga avutse.

Imfura ya John Ighodaro wamenyekanye nka Johnny Drille n'umugore we Rima Tahini Ighodaro, bayise Amarisi Esohe Ighodaro. Uyu mwana w'umukobwa amaze ukwezi kurenga avutse, kuko yabonye izuba ku ya 17 Ugushyingo 2023.

Uyu muhanzi yatangaje iyi nkuru yashimishije benshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati: Amaris Esohe Ighodaro / 11.17.23

Mu byumweru bitandatu bishize, ku nshuro ya mbere twakirije amaboko yacu yombi  umwana w'umukobwa. Biragoye kubisobanura, ariko nicyo gitangaza gikomeye nigeze kumenya.

Biragoye kurinda umwana no kumurera. Buri munsi nsenga Imana ngo imfashe kuba umubyeyi mwiza w'umukobwa wacu, umfashe rero Mana."

Johnny Drille yasoje ubutumwa bwe, abwira umugore we ko atangarira imbaraga ze cyane. Yamubwiye ko yabonye ububabare bukomeye yanyuzemo ubwo yari atwite, amushimira ko nubwo byari bikomeye cyane yihanganye agakomera ku bw'umuryango we. 

Ati: "Maze iminsi nitegereza ukuntu uri umubyeyi wuzuye ubuntu butangaje. Ikintu gishimishije cyane ni ukurerana uyu mwana nawe."

Sibwo bwa mbere uyu muhanzi yatungurana, kuko no muri Nyakanga uyu mwaka nyuma y'uko avuye gutaramira i Kigali , hashyizwe hanze amafoto yashyize benshi mu rujijo agaragaza ko yakoze ubukwe, ariko nyuma biza kumenyekana ko amaze igihe abukoze ariko mu by'ukuri ntawari ubizi.

Johnny Drille wakoze ubukwe mu ibanga rikomeye na Rima Tahini muri Mutarama 2022, yakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Wait For Me,' 'Romeo and Juliet,' 'Halleluya,' 'Believe Me,' n'izindi.


Johnny Drille n'umugore we bamaze ukwezi bibarutse imfura y'umukobwa

Ni inkuru yatunguye abafana kuko aba bombi bari barayigize ibanga

Si ubwa mbere Johnny Drille atunguranye

Aherutse no gushyira hanze amafoto y'ubukwe bwe bumaze umwaka bubaye

Don Jazzy uyobora inzu ya Mavin Records isanzwe ireberera inyungu z'uyu muhanzi, niwe wabaye uwa mbere mu gutangaza inkuru y'ubukwe bw'aba bombi

Johnny Drille yasabye Imana kumufasha gukomeza kurera uyu mwana neza

Yashimiye umugore we warwanye intambara ikomeye ngo uyu mwana agere ku isi

">Reba hano amashusho y'uko byari bimeze ubwo aba bombi bibarukaga imfura yabo
">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...