Mu minsi yashize ni bwo IShowSpeed yazengurutse
ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika birimo u Rwanda muri gahunda
yise "Speed Dous Africa Tour". Nyuma yo kurangiza uru rugendo, yakoze ikiganiro
kigaruka kuri uru rugendo yagiriye kuri uyu mugabane wa Afurika.
Uyu musore uheruka kuzuza imyaka 21 y'amavuko agaragaza
urugendo yagiriye mu Rwanda nk’urudasanzwe akaba yagarutse ku bintu
bitatu by’ingenzi. Ibyo ni ugusura ingagi mu birunga, guhura n’abantu bakora
ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ndetse no kujya muri Stade Amahoro.
IShowSpeed
atangira ajya muri Parike y’igihugu y’Ibirunga kureba ingagi aho avuga ko ari
ibintu byamwigishije kudatinya no kwiyumvamo amahoro
kuko ingagi zitandukanye n'uko abantu bazitinyaga.
Avuga ko umwana w'ingagi yamwegereye, akamwicara
iruhande, akamubwira ibintu nk'aho bari inshuti, anavuga ko ingagi ari
nziza.
IshowSpeed yavuze ko ubwo yari kumwe n’abantu bakora
ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro yatunguwe no kubona umuntu anywa essance
akanatungurwa no kubona umuntu akurura moto ebyiri zikananirwa kugenda
mu gihe we yabigerageje bikamunanira.
Yanagarutse ku muntu mugufi bahuye akamusuhuza
bagakora irushanwa ryo gutera pompage gusa igitangaje akaba yaramutsinze.
IshowSpeed yongeye gushimagiza Stade Amahoro avuga ko ari imwe muri Stade
nziza yagezemo. Ubwo
yari muri Stade Amahoro, nabwo yumvikanye avuga ko ari imwe muri Stade nziza agezemo.


