Yolo The Queen yashyize hanze ifoto y’ubwambure, yemerera Harmonize wenyine kuyivugaho

Imyidagaduro - 24/02/2023 5:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Yolo The Queen yashyize hanze ifoto y’ubwambure, yemerera Harmonize wenyine kuyivugaho

Hashize amasaha macye Yolo The Queen asakaje ifoto igaragaza igice kimwe cy’ubwambure bwe, yatumye Harmonize acika ururondogoro yandika amagambo y’urukozasoni kuri iyo foto uyu mukobwa yari amaze gusakaza.

Ubwo yasangizaga abamukurikira iyo foto igaragaza ikibuno cye nta n’akenda k’imbere yambaye, yafunguriye gusa Harmonize kugira ngo abe ariwe wenyinye uyitangaho igitekerezo cyane ko ibyo yanakoze yabigezeho.

Ni ifoto kandi Yolo The Queen yaherekeresheje amagambo agira ati: “Nagakoze ibintu biteye isoni, nkanatwita muri uyu mwaka ariko sindabimenya."

Ni ubutumwa Harmonize yasamiye hejuru ariko atishimye kuko yahise amubaza uwo babyarana, ubona ko ashaka kubimenya ndetse ko yababara abaye atariwe. (…Yakoresheje imvugo nyandagazi niyo mpamvu tutazikoresheje).

Yolo The Queen akimara gufungurira ubutumwa harmonize wenyine hongeye kwibukwa ubwo aheruka mu Rwanda, aho binavugwa ko bahuriye mu cyumba cyo muri hotel imwe uyu muhanzi yararagamo mu mujyi wa Kigali.

Ifoto Yolo The Queen amaze gushyira hanze imaze gukundwa n’abarenga ibihumbi 6, mu gihe hariho ubutumwa bwa Harmonize gusa ari nawe wemerewe gushyiraho ubutumwa wenyine, cyane ko ariwe yabufunguriye.

Ku bakunda kwibaza kuri Yolo The Queen cyane bihamanywa neza n’amaso ya bamwe ataramubona, bavuga ko ntawe uramuca iryera ndetse rimwe na rimwe hari abakunda kuvuga ko atabaho, cyane ko bamubona ku mafoto gusa.


Ifoto Yolo The Queen yasohoye ikibuno yagishize hanze

Yolo The Queen ni umukobwa w’imiterere itangaje, ndetse imiterere ye ikaba ikunze gukurura ab’igitsinagabo mu bihe bitandukanye. 

Uyu mukobwa n’ubwo amaze kwamamara mu myidagaduro ntabwo icyo akora kizwi, aho aba ntihazwi, ndetse ntawe uramubona kereka inshuti ze.

N’ubwo ntawe uzi icyo akora gusa ntasiba kwambara imyenda y’agaciro, gusohokera mu mijyi ihenze nka Dubai ndetse akagaragara ari kwinywera inzoga zihenze yanasohokeye ahahenze. 


Harmonize niwe wenyine wemerewe kuyitangaho igitekerezo


Yolo The Queen akunda kurangaza abatari bake 


Imiterere ye ikunda gushimwa n'ab'igitsina gabo


Benshi bavuga ko batazi aho aba bataramubona na rimwe


Imiterere ye niyo ituma bamushidukira


Ibintu nk’ibi nibyo aba yambaye gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...