Yiyemeje gusiba iza Secular: Sandra Gihana waririmbye 'Ndagumiwe' yasubiye muri Gospel azamura amarangamutima ya benshi-VIDEO

Iyobokamana - 06/01/2022 1:37 PM
Share:
Yiyemeje gusiba iza Secular: Sandra Gihana waririmbye 'Ndagumiwe' yasubiye muri Gospel azamura amarangamutima ya benshi-VIDEO

Sandra Gihana yiyongereye mu baramyi beza u Rwanda rufite nyuma yo gusubira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse agafata umwanzuro wo gusiba indirimbo ze za 'Secular'. Nyuma yo kugaruka muri Gospel, uyu mukobwa amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo: 'Yesu ashimwe' na 'Ndakwihaye', zikaba zigaragaza ko ari umuramyi ukomeye Gospel yungutse.

Sandra Gihana umunyempano mushya w'ijwi ryiza cyane, ni umukobwa w'imyaka 20 y'amavuko, utuye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yakuze akunda umuziki ndetse akaba yaratangiye kuwukora akiri muto kuko yakuriye muri korali, gusa gushyira hanze indirimbo ze yabitangiye mu mwaka wa 2020 ubwo yavaga muri korali akajya mu kuririmba indirimbo zisanzwe (Secular music).

Afite indirimbo 4 ziri kuri YouTube ari zo: 'Ndagumiwe' ari nayo yarebwe cyane aho imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 28, 'Imbere', 'Yesu ashimwe' na 'Ndakwihaye' yazamuye amarangamutima ya benshi kubera impano itangaje babonye muri uyu mukobwa wamaze kwirundurira mu muziki usingiza Imana. 

Mu kwezi ka 10 mu 2021 ni bwo Sandra yasubiye mu muziki wa Gospel ndetse ubu afite gahunda yo gusiba indirimbo za secular nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com ati "Nasubiye muri Gospel mu kwezi kwa 10 mu 2021. Gusa nyuma yo gusubira muri Gospel nanzuye ko ngomba gusiba indirimbo ya Secular kuri YouTube channel yanjye".


Sandra Gihana agarukanye imbaraga mu muziki wa Gospel

Sandra avuga ko yari asanzwe akijijwe, nyuma aza kujya mu by'isi abigezemo asanga atari wo muhamagaro we, ni ko guhira abivamo. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sandra Gihana yagize ati: " (..) Naje gusa nk'uta idini gato nkajya mu by'isi, gusa naje gusanga atari wo muhamagaro wanjye. Mbona ko ngomba gusubira mu gukorera Imana nk'uko nahoze". 

Yavuze ko mu bahanzi ba Gospel bo mu Rwanda akunda cyane, ku isonga hari Patient Bizimana ndetse na Israel Mbonyi, ndetse ni na bo yifuza cyane ko bakorana indirimbo. Ati "Nkunda Patient Bizimana na Israel Mbonyi, akaba ari na bo nifuza gukorana nabo".

Nyuma yo gusezera burundu umuziki usanzwe agasubira mu muziki uhimbaza Imana, Sandra yavuze ko mu mutima we harimo ubutumwa bushishikariza abantu kudatinda ku by'abandi. Ati: "Ubutumwa ni uko tudakwiye gutinda ku by'abandi kuko bituma twibagirwa ibyacu". 

Ku bijyanye n'urwego yifuza kugezaho umuziki we, yagize ati "Ntawifuza gusubira inyuma mu bikorwa bye, ndifuza kugera ku rwego rwiza ku buryo nzajya nsohora indirimbo yari itegerejwe na benshi".

Sandra Gihana ufite indirimbo nshya yitwa 'Ndakwihaye' yavuze ko yayanditse agendeye ku byo yari amazemo iminsi aho yiyoboraga mu byo ashaka byose, asanga akwiriye kuyoborwa n'Imana. Ati "Mu ndirimbo nanditse nkurikije ibyo nari mazemo iminsi, nsanga ntakwiye kwiyobora kuko niyoboye nayoba kuko Imana ni yo yonyine yanyobora nkagera ku rwego rwiza".


Sandra yasanze kwiyobora ntaho byamugeza ahitamo kuyoborwa n'Imana

Indirimbo ye nshya 'Ndakwihaye' yakunzwe n'abantu benshi banagaragaje amarangamutima yabo kuri Youtube. Benegusenga Celestin yagize ati "Indirimbo nziza cyane, Imana iguhe umugisha. Ikindi uzakorane indirimbo na Dorcas hamwe na Vestine". Enock Mutijima yagize ati "Ishusho ryiza, indirimbo nziza, umuririmbyi mwiza. Imana iguhe umugisha kandi ikwagure nshuti yanjye. Komereza muri iyi njyana kabisa".

Nsabimana Emmanuel we yavuze ko ayamanitse, ati Ndayamanitse winjire muri Gospel kabisa, kandi Imana ikomeze kugushyigikira. Ubahwa.  Uwihanganye Angel ati "Sandra ufite ijwi ryiza, Imana ikomeze ikwagure". Hari n'ubarizwa mu Buholande wavuze ko iyi ndirimbo ashobora kuyisubiramo inshuro zirenga 100, yongeraho ati "Nshuti yanjye Imana izakugirira neza Sandra nkunda". Ganza Chris we yifurije Sandra kwamamara ku Isi hose.

Niyitegeka Innocent ati "Ntabwo nari nzi ko uzi kuririmba bigeze aha, Imana iguhe umugisha kandi igukomereze impano, ndi umufana wawe ukomeye. Mba nifuza guhura nawe, nusoma iyi comment uzamvugishe, nibura nakubaza nk'ibibazo bibiri cyangwa bitatu, urantunguye pe! Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'Ubwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka".


Sandra Gihana yiyemeje gusiba indirimbo ya Secular nyuma yo kugaruka muri Gospel

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDAKWIHAYE' YA SANDRA GIHANA


REBA HANO INDIRIMBO 'YESU ASHIMWE' YA SANDRA GIHANA

REBA HANO INDIRIMBO 'NDAGUMIWE' YA SANDRA GIHANA YAKUNZWE CYANE




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...