Yitandukanyije n’indyarya! Apôtre Mutabazi agiye gukora ubukwe yatumiyemo abantu 30 gusa

Iyobokamana - 27/07/2026 2:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Yitandukanyije n’indyarya! Apôtre Mutabazi agiye gukora ubukwe yatumiyemo abantu 30 gusa

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, uzwi cyane nk’umwigisha w’Ijambo ry’Imana n’umwanditsi w’ibitabo, yatangaje ko agiye kurushinga n’umukunzi we Beatrice mu bukwe buzaba bwitabiriwe n’abantu 30 gusa, asobanura ko ari icyemezo yafashe agamije guha agaciro abantu babaye hafi ye mu buzima bwe no kwitandukanya n’abo afata nk’ab’indyarya.

Uyu muhango wo gusezerana uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2026 guhera saa Munani z’amanywa, ukazabera muri Kigali Marriott Hotel.

Ku butumire bw’ubukwe bwe, Apôtre Mutabazi yagaragaje ko abazaba batumiwe ari bo bonyine bazemererwa kwitabira uwo munsi w’ingenzi mu buzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko we n’umugeni we bamaze amezi 11 bakundana, ariko mbere yaho bamaze igihe kinini ari inshuti zisengana kandi zibanye nk’abavandimwe.

Yagize ati: “Tumaranye amezi 11 ariko twabanje kuba inshuti, dusengana, mbese tubanye kivandimwe. Nyuma ni bwo twaganiriye ku byo kubana kuko nabonaga afite indangagaciro z’umugore wo mu Bwami bw’Imana.”

Mutabazi yavuze ko mu guhitamo uwo bazabana yashingiye ku ndangagaciro z’umuntu ushobora kwakira inyigisho ze n’imyumvire ye ku buzima bwo mu Bwami bw’Imana.

Ati: “Urebye Apôtre Mutabazi, ubumenyi n’imyizerere mu by’Ubwami bw’Imana mfite byantegekaga gushaka ‘A teachable woman’, umugore wemera kwigishwa no kubatizwa muri filozofiya ya Apôtre Mutabazi. Ariko nakunze kwihurira n’abashaka kunyigisha. Ariko Bibiliya iravuga ngo ‘Kuko bidakwiye ko umugore yigisha umugabo.’ Betty ni we nabonye unyumva kandi agatega amatwi, ukamwigisha abyishimiye.”

Yavuze ko impamvu ubukwe bwe buzitabirwa n’abantu bake ari uko ashaka kubugira ikimenyetso cyo gutandukanya abantu babaye hafi ye by’ukuri n’abagiye bagaragara mu buzima bwe mu buryo bwo kwiyerurutsa gusa.

Ati: “Nayise ‘Marriage de Rupture’. Ni ukuvuga kwitandukanya n’indyadya, n’umunyagasuzuguro ari we mwibone, n’uwangambaniye wese nkamuha ubutumwa.”

Mutabazi yavuze ko nubwo ubukwe bw’abantu bake busanzwe bumenyerewe mu bihugu byinshi, mu Rwanda budakunze kugaragara.

Yagize ati: “Ubukwe burimo abantu bake ni ibintu bibaho mu mahanga ariko bitamenyerewe mu Rwanda. Pawulo yabwiye Itorero ry’i Korinto ati ‘Mube abagabo nya bagabo, kandi ibyo mukora byose mubikorane urukundo.’ Bivuze ko habaho abagabo hakabaho abagabo nya bagabo, habaho abavandimwe hakabaho abavandimwe nya bavandimwe, habaho inshuti hakabaho inshuti nya nshuti.”

Yasobanuye ko uruhande rwe n’urw’umugeni we ruzatumira abantu 15 kuri buri ruhande, bose hamwe bakazaba 30. Ati: “Uruhande rw’umukobwa ruzakora urutonde rw’abavandimwe nya bavandimwe n’inshuti nya nshuti bakazaba 15. Nanjye uruhande rwanjye namaze gukora urutonde rw’abavandimwe nya bavandimwe n’inshuti nya nshuti 15, gusa ndacyaburaho babiri.”

Yakomeje avuga ko, kuri we, isano y’amaraso idahagije kugira ngo umuntu yitirwe umuvandimwe nyakuri, ahubwo ko ubuvandimwe bugaragarira mu kuba umuntu aba hafi y’undi mu bihe bikomeye.

Ati: “Umuntu twava inda imwe kwa mama na papa, tukamara imyaka ibiri tutavugana, nta guhamagarana, nta no kwandikirana kuri WhatsApp, uwo si umuvandimwe nya muvandimwe. Ndetse nanavuga ko uwo mpfuye byaba byiza atahageze, cyangwa yahagera agasanga narasize urutonde rw’abemerewe kunshyingura agasubizwayo, akagenda yitekerezaho umuvandimwe yambereye nkiri muzima.”

Mutabazi yavuze ko atemeranya n’umuco wo kutita ku muntu akiriho, ahubwo abantu bakazagaragara ari benshi nyuma y’urupfu rwe.

Ati: “Muri ‘philosophy’ ya Apôtre Mutabazi, ibintu byo kurwara umuntu ntagusure, ntaguhamagare, ntagufashe kugura imiti, wapfa bakahurura bakakwishyurira isanduku ihenze, sinemeranya na byo. Ngomba kwitandukanya n’ubwo buvandimwe nkiri muzima.”

Yongeyeho ko asanzwe ari umuntu uvuga icyo atekereza adaciye ku ruhande, ari na yo mpamvu yise ubukwe bwe “Marriage de Rupture”.

Ati: “Abanzi neza bazi ko ndi nka Natanayeli Yesu yavuzeho ati ‘Dore Umuyuda utagira uburyarya.’ Sinjya ngira uburyarya. Iyo nkwanga ndabikubwira. Waba waransuzuguye cyangwa warangambaniye, twahura singusuhuze. Ni cyo gituma nayise ‘Marriage de Rupture’, ubukwe bwo kwitandukanya n’indyarya, abibone n’abagambanyi ku buzima bwanjye.”

Ubukwe bwa Apôtre Mutabazi bushobora kuzavugisha benshi bitewe n’umubare muto w’abatumirwa, ariko cyane cyane kubera ubutumwa yashatse gutambutsa, agaragaza ko kuri we agaciro ku muntu kadashingira ku mubare w’abaza mu birori, ahubwo gashingira ku buryo yabaye hafi ye mu rugendo rw’ubuzima.

 

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice wari umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Beatrice buzaba ku wa 1 Ukwakira 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...