Yitwazaga Bibiliya! Ibyaranze imiburanire ya Aimable Karasira witabye Imana arangije igihano cye

Amakuru ku Rwanda - 07/05/2026 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Yitwazaga Bibiliya! Ibyaranze imiburanire ya Aimable Karasira witabye Imana arangije igihano cye

Aimable Karasira yitabye Imana nyuma yo gufata imiti irengeje urugero ku munsi yari gufungurirwaho. Mu miburanire ye yari yarakoze udushya twinshi twavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Urubanza rwa Aimable Karasira wamenyekanye nka Prof Nigga, rwabaye rumwe mu manza zagarutsweho cyane mu Rwanda bitewe n’imyitwarire ye, ibyo yari akurikiranyweho ndetse n’abantu bifuzaga kumenya uko aburana.

Aimable Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021. Urubanza rwe rwatangiye mu mizi mu mpera za 2023 rurangira mu 2025 mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rwisumbuye rushinzwe Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza.

Yacyekwagaho Icyaha cyo guhakana Jenoside, Icyaha cyo guha ishingiro Jenoside, Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Urukiko rwatangaje ko ibirego bibiri by'ubushinjacyaha bitakiriwe. Ibyo ni; Ikirego cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo n'icyaha cy'iyezandonke.

Nyuma yo kuburana, Aimable Karasira yahamwe n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda hanyuma akatirwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya 500,000Frw.

Mu kuburana, Aimable Karasira yari yarakoze udushya twinshi turimo;

Kwitwaza Bibiliya mu Rukiko: Mu mizo ya mberi, Karasira yakunze kugaragara mu rukiko afite Bibiliya, rimwe na rimwe akavuga amagambo asebya abacamanza cyangwa akerekana ko atizeye ubutabera.

Kuvuga ku Ndwara yo mu Mutwe: Inshuro nyinshi Karasira n'abamwunganira basabye ko yasuzumwa n'abaganga b'inzobere mu by'indwara zo mu mutwe i Ndera, bavuga ko ibyo avuga biterwa n'ihungabana n'agahinda gakabije.

Kwambara inkweto zidasa agiye kuburana ndetse no kwitwaza agafuka mu rukiko

Gukora ikimenyetso cya Tuff Gang ndetse no gutanga ikimenyetso cya “Peace”

Gusaba Imbabazi ku Munsi wa Nyuma: Ku munsi wa nyuma w’iburanisha muri Nyakanga 2025, Karasira yatunguye benshi asaba imbabazi uwo ari we wese waba yarakomerekejwe n'amagambo ye, avuga ko ari umwanzuro yafashe kugira ngo aruhure umutima.

Mu buryo butunguranye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2026, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igororero (RCS) rwatangaje ko Aimable Karasira yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge.

Amakuru avuga ko yajyanywe kwa muganga huti huti ku munsi yagombaga kurangirizaho igihano cye cy’imyaka itanu ngo afungurwe. RCS yavuze ko urupfu rwe rwakomotse ku kunywa imiti yari asanzwe anywa mu ngano irenze (overdose), ariko iperereza riracyakomeza.

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU RUPFU RWA AIMABLE KARASIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...