Yinjije Miliyari 70 Frw! Ibyo wamenya kuri filime Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yakinnyemo

Cinema - 25/03/2026 6:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Yinjije Miliyari 70 Frw! Ibyo wamenya kuri filime Batamuliza yabwiye Perezida Kagame ko yakinnyemo

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abayisilamu kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, cyaranzwe n’ubuhamya butandukanye bwagaragazaga aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no kwiyerekana ku Isi, harimo n’ubw’umubyeyi Batamuliza wagaragaje uko yabonye impinduka z’u Rwanda abinyujije mu rugendo rwe rwo gukina filime mpuzamahanga.

Batamuliza Fauziya, wari umaze igihe atuye muri Koreya y’Epfo mbere yo kugaruka gutura mu Rwanda i Nyamirambo, yavuze ko imwe mu mpamvu zamweretse ko u Rwanda ruri gutera imbere ari uko amahanga arushimira ndetse akarwifuza.

Yabitangaje ashingiye ku bunararibonye bwe mu gukina filime mpuzamahanga y’Abahinde n’Abazungu. Yagize ati: “Ati "Nakinnye filime n'Abahinde n'abazungu bandi bampa ibyo kuvuga muri iyo filime ariko barambaza ariko uva mu kihe gihugu, ndababwira mva mu Rwanda, ndi umunyarwandakazi […].”

Yakomeje avuga ko abo bakinnyi bakoranye bamubwiye ko bakunda Perezida Kagame n’u Rwanda, ndetse bamusaba ko yavuga mu Kinyarwanda muri iyo filime kugira ngo n’ab’iwabo bazamenye ururimi n’igihugu cye.

Ati “Bahise bambwira ngo uriya Perezida wanyu turamukunda, Igihugu cyanyu gifite isuku, watubabariye ibyo wagombaga kuvuga mu cyongereza ukabivuga mu kinyarwanda kugirango n'u Rwanda rumenye iyi filime yacu, narava no hanze mu Rwanda iyi filime bari bayibonye."

Iyi filime Batamuliza yavugaga ni Saaho, imwe mu zikomeye zakozwe mu Buhinde mu myaka ya vuba. Yasohotse mu 2019, iyoborwa na Sujeeth Reddy, ikinwamo abakinnyi bakomeye barimo Prabhas, Shraddha Kapoor, Chunky Panday na Jackie Shroff n’abandi benshi bazwi muri sinema y’u Buhinde.

‘Saaho’ ni filime y’igikorwa (action thriller) imara iminota igera ku 170, igaruka ku nkuru y’abapolisi bihishe (undercover) bari gushakisha uwibye amafaranga menshi ndetse bakkaza guhura n’intambara y’amatsinda y’abanyabyaha ahatanira kuyobora umujyi wa fikisiyo witwa Waaji City.

Iyi filime yakorewe mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Romania na Austria, ibintu byatumye igira ubuziranenge buhambaye mu mashusho n’imirwano byashimwe cyane n’abarebye iyi filime, nubwo hari abayinenze ku nkuru yayo.

Mu rwego rw’ubucuruzi, ‘Saaho’ yitwaye neza kuko yinjije amafaranga ari hagati ya miliyari 68 Frw na Miliyari 70 Frw [, bituma iba imwe mu zinjije menshi mu 2019, by’umwihariko igice cy’Igihinde ikaba ari yo yitwaye neza kurusha izindi.

Ubuhamya bwa Batamuliza bwagaragaje uko Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi bakomeje kuba abambasaderi b’igihugu cyabo, aho binyuze mu bikorwa nk’ibi byo gukina filime mpuzamahanga, bagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yasoje asaba Perezida Kagame ko yamufasha kumugezaho umushinga afite yifuza gukorera mu Rwanda, na we amwizeza ko bizakurikiranwa agahabwa umwanya wo kuwusobanura.

Ibi byongeye kugaragaza ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka no kwagura isura yarwo ku Isi, haba mu bukungu, mu muco no mu myidagaduro, aho n’abari hanze yarwo bagira uruhare mu kurumenyekanisha.

Batamuliza yahamije ko abakoze filime bamubwiye ko bakunda Perezida Kagame n’u Rwanda, bamusaba ko yavuga mu Kinyarwanda kugira ngo filime imenyekane n’iwabo

KANDA HANO UBASHE KUREBA AGACE GATO KAGARAGAZA IYI FILIME


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...