Mu butumwa bwuje amarangamutima n’urukundo, Nkomezi Prosper yasabye inshuti n’abamukurikira kuri Instagram kwifatanya na we mu kwifuriza umukunzi we umunsi mwiza w’amavuko, agaragaza ko amufata nk’umugisha ukomeye mu buzima bwe. Ati: “Mufatanye nanjye kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugore wigaruriye umutima wanjye!"
Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo "Ibasha Gukora" na "Urarinzwe" yakomeje abwira Retina amagambo asize umunyu, ati: "Uri amahoro yanjye, ibyishimo byanjye ndetse n’umugisha ukomeye mfite mu buzima. Buri munsi turi kumwe umeze nk’inzozi nziza ntifuza ko nzigera nkangukamo. Ndashimira Imana yakuzanye mu buzima bwanjye. Ndagukunda, Thirteen.”
Ku ruhande rwe, Retina Nkurunziza na we yashimiye Imana ku mpano y’ubuzima ndetse n’ubuntu bwayo bwamugejeje aho ageze uyu munsi. Yavuze ko buri mwaka mushya w’ubuzima umwibutsa ko Imana imufitiye imigambi myiza yuzuye ibyiringiro n’ahazaza heza.
Yagize ati: “Ndashimira Imana ku mpano y’ubuzima no ku buntu bwayo bwangejeje aha. Buri mwaka unyibutsa ko imigambi yayo ari myiza kandi yuzuye intego. Nk’uko byanditswe muri Yeremiya 29:11, imigambi y’Imana itanga ibyiringiro n’ahazaza. Ninjiye muri uyu mwaka mushya mfite ukwizera, gushimira no kwizera ibyo Imana yateguye mu buzima bwanjye.”
Ku wa 13 Mutarama 2026 ni bwo Prosper Nkomezi yambitse impeta y'urukundo Retina Nkurunziza, ibintu byashimishije cyane abakunzi babo. Icyo gihe yavuze ko “Umutima wanjye waguhisemo, n’ijuru rirabyemeza. Ndagukunda uyu munsi, ejo n’iteka ryose”.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo "Nzayivuga" n’izindi nyinshi zagiye zubaka imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Burundi, Israel, Kenya n'ahandi.


Prosper na Retina basaye mu nyanja y'urukundo



Retina ni umusizi w'umuhanga akaba ari we mukobwa watwaye umutima wa Prosper Nkomezi

Prosper Nkomezi akubutse muri Israel mu bikorwa by'ivugabutumwa




Prosper Nkomezi hamwe n'umukunzi we Retina Nkurunziza
