Iyi
EP igaragaraho indirimbo zirimo “Marie Ann”, “Amarangamutima” yakoranye na Kid
from Kigali, “Elixir”, “Alright” ndetse na “Inkoramutima” yamaze gusohokana
n’amashusho yayo kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe 2026.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Derico yavuze ko iyi EP atayikoze agamije
gushimisha abantu gusa, ahubwo yashakaga ko abantu bayumva bakiyumvamo inkuru
zivugwamo.
Yagize
ati: “Nasohoye EP yanjye ‘Elixir’ iriho indirimbo eshanu. Si iyo gutanga ‘vibe’
gusa, ahubwo yuzuyemo amarangamutima menshi. Nashakaga guha abantu ikintu bumva
bakabasha kwiyumvamo.”
Uyu
muhanzi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi EP ifite inkuru yihariye ishobora
kubaho mu buzima bwa buri munsi bw’abakundana.
Mu
ndirimbo “Inkoramutima”, agaragaza amarangamutima umuntu agira iyo ari kumva
undi bwa mbere, akumva ko yamukunze cyane ku buryo atifuza kumutakaza.
Mu
gihe indirimbo “Amarangamutima” yakoranye na Kid from Kigali, igaruka ku bihe
bikomeye abantu banyuramo iyo urukundo rwarangiye cyangwa umubano wigeze
kubabera uw’agaciro ugiye gusenyuka.
Indirimbo
“Alright” yo igaragaza urugendo rwo kwiyubaka no gukomeza ubuzima nyuma yo
gutandukana n’uwo mwakundanaga.
Derico
kandi agaragaza ko hari ubutumwa bw’ingenzi bwo kwikunda no kwigirira icyizere
buri muri iyi EP. Mu ndirimbo “Marie Ann”, agaragaza ko umuntu akwiriye
kwikunda mbere yo gushaka kwemezwa n’abandi, mu gihe “Elixir” yo ivuga ku
kwizera ubushobozi bwawe no kumenya agaciro ufite.
Agaruka
ku ndirimbo “Inkoramutima”, Derico yasobanuye ko yifuje kugaragaza uko umuntu
yitwara iyo atangiye gukunda undi bwa mbere ariko agatinya kumutakaza.
Ati:
“Ni indirimbo yerekana ibyo unyuramo iyo uri kwiyumvamo umuntu bwa mbere, ariko
ukabona ko imico yawe ishobora gutuma umubura. Icyo gihe utangira kwiga ibyo
akunda n’ibimunezeza kugira ngo umushimishe, kuko kumutakaza byaba ari igihombo
kuri wowe.”
Uyu
muhanzi yavuze ko muri uyu mwaka wa 2026 ateganya gukomeza gukora cyane mu
muziki ndetse akazanazana udushya twinshi ku bakunzi be.
Ati:
“Uno mwaka ndateganya gukora cyane. Hari udushya twinshi ndimo gutegura
sinshaka guhita mbivugaho, ariko icyo navuga ni uko nshaka guhagararira igihugu
cyanjye aho ndi ubu no gukwirakwiza umuco wacu.”
Yongeyeho
ko afite intego yo kugira uruhare mu guteza imbere umuco n’ururimi
rw’Ikinyarwanda abinyujije mu muziki we, aho azakoresha amahirwe yose azabona
mu mahanga mu kumenyekanisha ibiranga u Rwanda.
Iyi
EP “Elixir” ya Derico iri mu mishinga mishya y’uyu muhanzi igamije kumwerekana
mu yindi sura y’umuziki we, aho yibanze cyane ku nkuru z’urukundo
n’amarangamutima abantu benshi bashobora kwisanga mo.

Derico
yasohoye EP yise “Elixir” igizwe n’indirimbo eshanu zirimo “Amarangamutima”
yakoranye na Kid from Kigali, igaruka ku nkuru z’urukundo, gutandukana no
kwiyubaka

Derico
yavuze ko mu 2026 ateganya gukora cyane mu muziki no gukoresha ibihangano bye
mu kumenyekanisha umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda ku rwego mpuzamahanga
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMARANGAMUTIMA’ YA DERICO
KANDA HANO UBASHE KUMVA EP YOSE Y’UMUHANZI DERICO
