Umugabo yinjiye muri banki yiba yifashishije avoka, aho yabeshyaga abashinzwe umutekano n’abakozi ba banki ko ari gerenade kandi ko nihagira umwitambika, ahita ayituritsa.
Uko byatangiye
Umugabo utaratangajwe amazina yagiye mu mashami abiri atandukanye ya Banki (post bank branches) mu duce dutandukanye. Yinjiraga asa n’umuntu usanzwe, ariko afite ikintu mu ntoki cyatumaga abantu bamureba bagahita bagira ubwoba.
Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru birimo New York Daily News, icyo kintu yari afite mu ntoki cyasaga cyane na grenade. Iyo yinjiraga muri banki, uyu mugabo yahitaga akanga abakozi, ababwira ko afite igisasu kandi ko agiye kugituritsa niba batamuhaye amafaranga.
Kubera ko mu mwanya nk’uwo abantu baba bafite ubwoba bwo kubura ubuzima, abakozi ntibashoboraga kumenya niba ari ukuri cyangwa ari amayeri. Bahitaga bamwemerera, bakamuha amafaranga bari bafite.
Uwo mugabo yarabashije kubona amafaranga menshi mu mashami abiri atandukanye, agera ku mafaranga arenga $8,000 (amadorari ibihumbi birenga umunani).
Igitangaje cyane: grenade yari avoka
Nyuma yaho polisi yatangiye iperereza, isuzuma amashusho ya kamera z’umutekano (CCTV) zerekana uko ubujura bwakozwe.
Icyo bwaje kuvumbura nicyo gitangaje kurushaho: “grenade” uwo mugabo yakoresheje ntabwo yari iya nyayo, ahubwo cyari avoka isanzwe, yari yarasize irangi ry’umukara anayitunganya ku buryo isa na gerenade.
Ibi byatumye isa n’intwaro y’akaga cyane ku buryo abakozi bayibonaga bakadagadwa, bagahita bamuha amafaranga yose abasabye.
Nyuma yo kubona amashusho no gukusanya ibimenyetso, polisi yaje kumenya uwo mugabo. Hashingiwe ku bikorwa bye no ku mashusho ya CCTV, yaje gufatwa ashinjwa ubujura bwifashishije amayeri n’iterabwoba.
