Nk’uko bisobanurwa na Dr.
Kenneth Ruzindana, umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore mu bitaro bya CHUK waganiriye n'ikinyamakuru The New Times,
fibroids zikunze kugaragara mu bagore bari hagati y’imyaka 30 na 50. Kuri
benshi, ntizigaragaza ibimenyetso kugeza igihe basuzumwe bari kwitegura
kubyara cyangwa bagiye kwivuza izindi ndwara.
Nubwo mu Rwanda
hataragaragara imibare ifatika y'abarwaye iyi ndwara, ubushakashatsi bwo mu bindi bihugu bwerekana ko
hejuru ya 50% by’abagore bashobora kugira fibroids mu gihe cy’ubuzima bwabo,
kandi zigaragara cyane mu bagore b’Abirabura.
Impamvu zitera fibroids
ntiziramenyekana neza, ariko abahanga mu buvuzi bavuga ko imihindagurikire
y’imisemburo (estrogen na progesterone) igira uruhare runini mu mikurire y’ibi
bibyimba. Ibyago byiyongera ku bagore bafite umubyibuho ukabije, abatarabyaye,
abatangiye kubona imihango hakiri kare, abafite inkomoko mu miryango yagaragayemo
iyi ndwara ndetse n’ababuze vitamine D.
Hari abagore bagira
fibroids nini ariko ntibagire ibimenyetso, mu gihe abandi bagira ibibyimba bito
bikabatera ububabare bukabije. Ibi biterwa n’aho ibi bibyimba biri n’uko
umubiri w’umugore ubyakira.
Ibimenyetso bikunze
kugaragara birimo kuva amaraso menshi mu gihe cy’imihango, kumara igihe kirekire
uri mu mihango (hejuru y’iminsi irindwi), cyangwa kuva amaraso mu buryo
budasanzwe. Dr. Ruzindana avuga ko hari abagore bavuga ko bahindura 'pads' buri
saha cyangwa bagakoresha izirenga eshatu mu masaha make.
Dr. Shakhnoza
Abdukhalilova, umuganga w’indwara z’abagore i Kigali, avuga ko ku muntu
usanzwe, amaraso yo mu mihango abarirwa hagati ya mililitiro 30–50. Iyo uwo mubare
urenze cyane, biba ari ikimenyetso cy’uko hari ikibazo.
Indi ngaruka ya fibroids
ni ububabare mu nda no mu kibuno, kuribwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,
kubura urubyaro bitewe n’uko zifunga cyangwa zikangiza imiterere
y’umura, kuribwa umugongo n'amaguru, ndetse no guhura n’imbogamizi mu
kwihagarika neza.
Fibroids kandi zishobora
gutera umugore anemia (kubura amaraso), bikamutera kugira intege nke, isesemi,
umunaniro ukabije no gusinzira cyane. Ibi byose bigira ingaruka ku buzima bwe
bwa buri munsi, ubushobozi bwo gukora, no kwita ku muryango.
Iyo ibi bibyimba biri
imbere mu mura, bishobora gutera inda kuvamo kenshi cyangwa bikabuza umugore
gusama. Gusa si buri gihe biba bikomeye, kuko hari aho bivurwa neza
hifashishijwe imiti cyangwa kubikuramo hifashishijwe uburyo bugezweho
bw’ubuvuzi.
Abaganga bakangurira
abagore kujya bipimisha nibura rimwe mu mwaka, cyane cyane igihe bafite
impinduka zidasanzwe mu mihango cyangwa mu mibiri yabo. Bagaragaza ko kubimenya
hakiri kare bifasha kugabanya ingaruka ku buzima n’imibereho y’umugore.
Dr. Abdukhalilova ashimangira ko kugira fibroids bidakwiye gutera umuntu isoni cyangwa ubwoba, ahubwo ari ikibazo gisaba kwitabwaho nk’izindi ndwara zose. Yagize ati: “Kwita ku buzima bwawe bw’imyororokere ni intambwe ya mbere mu kurengera ubuzima bwawe bwose.”