Iyi
album igizwe n’indirimbo 16, ikaba igaragaza uburyo YewëeH yagerageje guhuza
injyana zitandukanye n’abahanzi b’ingeri zinyuranye, mu rwego rwo kuyishyira ku
rwego mpuzamahanga.
Mu
ndirimbo ziyigize harimo nka “Focus” yakoranye na Khalfan, “Tatata” yahuriyemo
na Afrique na Papa Cyangwe, “Tondela” yakoranye na Lisaa, “Blessed” iriho
Levixone, ndetse na “Smile” yahuriyemo na Liliane Mbabazi.
Hari
kandi izindi ndirimbo zirimo “On You” yakoranye na Magn Romeo, “Carolina” iriho
Okkama, “Kiss and Tell” yakoranye na Lloav, “Kirimana” yahuriyemo na Lina
Starz, ndetse na “Me and U” yakoranye na Confy. Izi zose ziyongera ku zindi nka
“Dizaya”, “Dangote”, “Pami” na “Loud”, zigaragaza uburemere n’ubwinshi bw’akazi
yashyize muri uyu mushinga.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, YewëeH yavuze ko izina “SugarBoi” rifite
igisobanuro cyihariye kuri we. Yagize ati: “Nayise ‘SugarBoi’ kubera ko numvaga
hari ibintu byinshi biryohereye bigize iyi album mu buryo bwa gihanga. Buri
ndirimbo nayihaye uburyohe numva ko buri gihangano kigomba kuba gifite. Ikindi
kandi, abantu benshi cyane cyane inshuti zanjye bakunda kunyita ‘SugarBoi’.”
Yongeyeho
ko iyi album igizwe n’indirimbo zifite ubutumwa butandukanye, zirimo izivuga ku
rukundo, ubuzima bwa buri munsi, ndetse n’izo gushimira Imana. Muri zo harimo
indirimbo yihariye yakoranye na Levixone, ayifata nk’ituro rye ku Mana.
Ati
“Buri ndirimbo ifite umwihariko wayo bitewe n’uburyo nayanditsemo. Nagerageje
gutanga ubutumwa butandukanye, ku buryo buri wese yayisangamo.”
Ku
bijyanye n’ikorwa ry’iyi album, YewëeH yayitunganyije afatanyije na Kala na
Okee mu bijyanye n’amajwi, mu gihe yanononsowe na Bob Pro. Yashowemo imari na
Max Konan.
Nubwo
igizwe n’indirimbo 16, eshatu muri zo zamaze kujya hanze mbere, mu rwego rwo
kuyimenyekanisha no gutegura abakunzi b’umuziki.
YewëeH
yatangaje ko iyi album “SugarBoi” izashyirwa ku isoko ku mugaragaro tariki ya
22 Gicurasi 2026, aho yizeye ko izakirwa neza n’abakunzi b’umuziki bitewe
n’uburyo yayishyizemo imbaraga n’udushya dutandukanye.
Iyi album ije nk’intambwe ikomeye kuri YewëeH, igaragaza urugendo rwe nk’umuhanzi n’uutunganya indirimbo, ndetse ikanatanga icyizere cy’ejo hazaza he mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.

YewëeH agiye gushyira hanze Album ye ya mbere “SugarBoi” iriho indirimbo 16 yakoranyeho n’abahanzi barimo Lisaa, Okkama na Liliane Mbabazi

“SugarBoi” ya YewëeH igaragaramo ubufatanye n’abahanzi bo mu Rwanda no mu karere barimo Levixone, Papa Cyangwe na Liliane Mbabazi

YewëeH yavuze ko yahisemo kwita Album ye “SugarBoi” kubera uburyohe n’ubutumwa buri muri buri ndirimbo iyigize

Album “SugarBoi” ya YewëeH izajya ku isoko ku wa 22 Gicurasi 2026, nyuma yo gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize mbere

YewëeH yahurije kuri Album ye “SugarBoi” na Lisaa mu ndirimbo “Tondela” iri mu zitezweho ubuhanga n’amarangamutima menshi

Liliane Mbabazi yagaragaye kuri Album “SugarBoi” ya YewëeH mu ndirimbo “Smile”, yitezweho gukundwa cyane kubera ijwi rye ridasanzwe

Mu ndirimbo “Carolina”, Okkama yafatanyije na YewëeH mu buryo bugaragaza guhuza injyana zigezweho n’imbaraga z’abahanzi bakizamuka
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IG POST' YA LISAA
