YewëeH yateguje Album yahurijeho abarimo Lisaa, Okkama na Liliane Mbabazi

Imyidagaduro - 30/04/2026 9:23 AM
Share:

Umwanditsi:

YewëeH yateguje Album yahurijeho abarimo Lisaa, Okkama na Liliane Mbabazi

Umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Producer), YewëeH, yateguje album ye ya mbere yise “SugarBoi”, igaragaramo ubufatanye n’abahanzi batandukanye barimo Lisaa, Okkama na Liliane Mbabazi, ndetse n’abandi bafite amazina akomeye mu muziki wo mu karere.

Iyi album igizwe n’indirimbo 16, ikaba igaragaza uburyo YewëeH yagerageje guhuza injyana zitandukanye n’abahanzi b’ingeri zinyuranye, mu rwego rwo kuyishyira ku rwego mpuzamahanga.

Mu ndirimbo ziyigize harimo nka “Focus” yakoranye na Khalfan, “Tatata” yahuriyemo na Afrique na Papa Cyangwe, “Tondela” yakoranye na Lisaa, “Blessed” iriho Levixone, ndetse na “Smile” yahuriyemo na Liliane Mbabazi.

Hari kandi izindi ndirimbo zirimo “On You” yakoranye na Magn Romeo, “Carolina” iriho Okkama, “Kiss and Tell” yakoranye na Lloav, “Kirimana” yahuriyemo na Lina Starz, ndetse na “Me and U” yakoranye na Confy. Izi zose ziyongera ku zindi nka “Dizaya”, “Dangote”, “Pami” na “Loud”, zigaragaza uburemere n’ubwinshi bw’akazi yashyize muri uyu mushinga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, YewëeH yavuze ko izina “SugarBoi” rifite igisobanuro cyihariye kuri we. Yagize ati: “Nayise ‘SugarBoi’ kubera ko numvaga hari ibintu byinshi biryohereye bigize iyi album mu buryo bwa gihanga. Buri ndirimbo nayihaye uburyohe numva ko buri gihangano kigomba kuba gifite. Ikindi kandi, abantu benshi cyane cyane inshuti zanjye bakunda kunyita ‘SugarBoi’.”

Yongeyeho ko iyi album igizwe n’indirimbo zifite ubutumwa butandukanye, zirimo izivuga ku rukundo, ubuzima bwa buri munsi, ndetse n’izo gushimira Imana. Muri zo harimo indirimbo yihariye yakoranye na Levixone, ayifata nk’ituro rye ku Mana.

Ati “Buri ndirimbo ifite umwihariko wayo bitewe n’uburyo nayanditsemo. Nagerageje gutanga ubutumwa butandukanye, ku buryo buri wese yayisangamo.”

Ku bijyanye n’ikorwa ry’iyi album, YewëeH yayitunganyije afatanyije na Kala na Okee mu bijyanye n’amajwi, mu gihe yanononsowe na Bob Pro. Yashowemo imari na Max Konan.

Nubwo igizwe n’indirimbo 16, eshatu muri zo zamaze kujya hanze mbere, mu rwego rwo kuyimenyekanisha no gutegura abakunzi b’umuziki.

YewëeH yatangaje ko iyi album “SugarBoi” izashyirwa ku isoko ku mugaragaro tariki ya 22 Gicurasi 2026, aho yizeye ko izakirwa neza n’abakunzi b’umuziki bitewe n’uburyo yayishyizemo imbaraga n’udushya dutandukanye.

Iyi album ije nk’intambwe ikomeye kuri YewëeH, igaragaza urugendo rwe nk’umuhanzi n’uutunganya indirimbo, ndetse ikanatanga icyizere cy’ejo hazaza he mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.


YewëeH agiye gushyira hanze Album ye ya mbere “SugarBoi” iriho indirimbo 16 yakoranyeho n’abahanzi barimo Lisaa, Okkama na Liliane Mbabazi


“SugarBoi” ya YewëeH igaragaramo ubufatanye n’abahanzi bo mu Rwanda no mu karere barimo Levixone, Papa Cyangwe na Liliane Mbabazi


YewëeH yavuze ko yahisemo kwita Album ye “SugarBoi” kubera uburyohe n’ubutumwa buri muri buri ndirimbo iyigize


Album “SugarBoi” ya YewëeH izajya ku isoko ku wa 22 Gicurasi 2026, nyuma yo gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize mbere


YewëeH yahurije kuri Album ye “SugarBoi” na Lisaa mu ndirimbo “Tondela” iri mu zitezweho ubuhanga n’amarangamutima menshi


Liliane Mbabazi yagaragaye kuri Album “SugarBoi” ya YewëeH mu ndirimbo “Smile”, yitezweho gukundwa cyane kubera ijwi rye ridasanzwe


Mu ndirimbo “Carolina”, Okkama yafatanyije na YewëeH mu buryo bugaragaza guhuza injyana zigezweho n’imbaraga z’abahanzi bakizamuka

KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA PRODUCER YEWEEH


KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IG POST' YA LISAA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...