“Yesu ni we ntsinzi yacu kandi muri we ntiharimo gutsindwa!” – Yves Rwagasore mu ndirimbo nshya

Iyobokamana - 29/06/2025 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

“Yesu ni we ntsinzi yacu kandi muri we ntiharimo gutsindwa!” – Yves Rwagasore mu ndirimbo nshya

Umuramyi Yves Rwagasore utuye mu gihugu cya Canada, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Intsinzi’ mu rwego rwo kwibutsa abizera ko intsinzi yabo ari Yesu.

Ni indirimbo imaze umunsi umwe gusa igeze ku rubuga rwa YouTube. Inyikirizo yayo iragira iti: Uwo ni Yesu, umwana w'Imana, ni we ntsinzi yacu. Atuneshereza intambara z'umwanzi Satani. Intsinzi yarabonetse, intsinzi y'iteka." 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yves Rwagasore , yavuze ko ubutumwa yashakaga gutanga ari ubwibutsa abantu ko Yesu ari we ntsinzi kandi ko muri we hatabaho gutsindwa. Ati: "Kenshi umwanzi arabiduhisha akaduteza ubwoba ariko abana b’Imana bahawe intsinzi kandi ni iy’iteka, turabatsinzi muri byose."

Yakomeje ahumuriza abarembejwe n'imyambi y'umubisha, ababwira ko Imana itabibagiwe kandi ibafitiye imigambi myiza nk'uko bigaragara mu ijambo ry'Imana riboneka muri Yeremiya: 29:11. Ati: "Nta joro ridacya, nta mvura idahita, bakomeze guhanga amaso Kristo ni we ntsinzi yacu." 

Yves Rwagasore uri mu bahanzi bari gukora cyane by'umwihariko abari muri Diaspora nyarwanda, azwi mu ndirimbo nka "Njyewe na Yesu", "Wowe Ntujya uhemuka", "Abiringiye Uwiteka", "Thank you God" n'izindi zitandukanye. Nyuma yo kugera muri Canada, ntabwo yamanitse inanga, ahubwo yakomeje gukora mu nganzo ahumuriza ubwoko bw'Imana.

Benshi kandi bamuzi mu mwanya wo kwegerana n'Imana mu buryo bwo kuyiramya akaba ari igikorwa yise "Upper room".

Nyuma y'ukwezi kumwe ashyize hanze iyo yise 'Narababariwe,' Yves Rwagasore yongeye gukora mu nganzo

Yibukije Abakristo ko Kristo ari we ntsinzi yabo

Yahishuye ko muri Yesu nta gutsindwa, ahumuriza abaremerewe n'ibigeragezo

NYURA HANO UREBE INDIRIMBO 'INTSINZI' YA YVES RWAGASORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...