Yesu agera i Yeriko, arahanyura nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w'ikoro mukuru kandi yari umutunzi. Maze ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi, arirukanka ajya imbere yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho.
Yesu ahageze arararama aramubwira ati: "zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe”.
Yururuka vuba amwakira anezerewe, abantu bose babibonye barabyivovotera bati: dorere agiye gucumbika ku munyabyaha, maze zakayo arahaguruka abwira umwami yesu ati: “dore databuja, umugani wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.
Yesu aramubwira ati: "uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu kandi umwana w'umuntu yazanywe no gushaka icyari cyazimiye.
Uyu mugabo zakayo n’ubwo bwose yari umukoresha w'ikoro mukuru ndetse akaba n'umutunzi ariko yahoraga yifuza kubona umwami yesu ngo amenye uko asa ndetse byamutwaye imbaraga nyinshi zo kubigeraho, ariko nyuma inzozi ze ziza guhinduka impamo aramwibonera.
Niyo mpamvu Bibiliya mu gitabo cy'imigani 8:17 havuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona, kubera umwete zakayo yashakanye yesu amaherezo yaje kumubona nta kabuza, na we igihe cyose uziyemeza gushakana Imana umwete uzayibona pe!
Igitangaje cyane ni uko zakayo atari yarigeze ahura na yesu mbere, ariko uwo munsi yamusangaga mu giti yamuhamagaye mu izina, aramubwira ngo" zakayo ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe".
Yesu kristo, umwana w'Imana arakuzi wese kandi azi n'amazina yawe ndetse azi n'umubare w'umusatsi uri ku mutwe wawe.
Ku bwiyo mpamvu rero ntacyo bivuze niyo abantu batakumenya kuko ukuzi aharahagije kandi aragukunda bihagije.
Yesu arimo aravugana nawe ngo ururuka vuba uve mu byo wari urimo kuko uyu munsi akwiriye kurara iwawe.
Amahoro y'Imana abane namwe!
Evangelist Shema Prince.