Yeong-su wamamaye muri filime ‘Squid Game’ yahamwe n’icyaha cy'ishimisha mubiri

Cinema - 17/03/2024 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Yeong-su wamamaye muri filime ‘Squid Game’ yahamwe n’icyaha cy'ishimisha mubiri

Umukinnyi wa filime O Yeong-su w'imyaka 79, wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Squid Game’, yamaze gukatirwa igifungo cy’amezi 8 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ishimisha mubiri ntaburenganzira yakoreye umukinnyikazi wa filime.

O Yeong-su benshi bita ‘Young-Soo’, ni umwe mubakomeye muri Sinema yo muri Koreya y’Epfo unayimazemo igihe dore ko yayinjiyemo mu 1987. Uyu musaza w’imyaka 79 yakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Squid Game’ yaciye ibintu kuva mu 2021 yatangira gusohoka.

Magingo aya ariko muzehe Yeong-su ari mu mazi abira nyuma yaho urukiko rukuru rw’umujyi wa Seoul rumuhamije icyaha cy’ishimisha mubiri ntaburenganzira(Sexual Misconduct).

Iki cyaha yagihamijwe nyuma y’amezi atari macye aburana nyuma yaho umukinnyikazi wa filime utaratangajwe izina kubw’umutekano we, yamushinjije ko mu 2017 bakinanye filime ari nabwo bari bahuye bwa mbere ndetse bakaza no kuba inshuti.

O Yeong-su w'imyaka 79 yahamye n'icyaha cy'ishimisha mubiri ntaburengazira yabiherewe

Uyu mukinnyikazi wa filime yabwiye urukiko ko muri icyo gihe bakinanaga iyi filime aribwo muzehe Yeong-su yamukorakoye ku myanya y’ibanga ye ndetse akanamusoma ku munwa ntaburenganzira abimuhereye.

Nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Seoul rusanze Yeong-su ahamya n’iki cyaha, rwamuhaye igifungo cy’amezi 8 asubitse ndetse runamutegeka amasa 40 yo kwiga ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gistina.

Yakatiwe igihano cy'amezi umunani asubitse n'amasaha 40 yo kwiga ibijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuba Yeong-su yakatiwe igihano gisubitse biravugwa ko byaba ari impamvu y’imyaka ye. Mu 2022 kandi nabwo uyu mugabo uri muzabukuru yari yajyanjywe mu rukiko ashinjwa icyaha nk’iki gusa nticyamuhama.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...