Yazinutswe umukunzi we kubera ingeso yo kurya Ifiriti nyinshi

Utuntu nutundi - 06/07/2026 9:06 AM
Share:
Yazinutswe umukunzi we kubera ingeso yo kurya Ifiriti nyinshi

Umugore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubaza niba yatandukana n'umukunzi we kubera ingeso yo kurya ifiriti nyinshi no kugira imyitwarire yamuteye kumuzinukwa.

Uyu mugore yavuze ko amaze amezi arindwi akundana n'uwo musore, kandi ko mu bindi byose ari umugabo mwiza. Yavuze ko afite akazi keza, yitwara neza, amwitaho kandi atanamwemerera kwishyura iyo basohokanye. Bombi banateganyaga gutangira kubana mu nzu imwe.

Icyakora yavuze ko urugendo rw'ibyumweru bibiri bagiriye muri Espagne rwamweretse indi sura y'umukunzi we. Yagize ati: "Buri munsi yaryaga nibura udupaki dutatu twa Chips [Ifiriti]."

Yongeyeho ko ataryaga n'ubwoko buhenze bwa "Chips", ahubwo yakundaga ubw'amoko azwi nka Space Raiders, Monster Munch na Nik Naks. Aho kugerageza amafunguro yo muri Espagne, yahitagamo kurya ibiribwa byo mu Bwongereza, ibya McDonald's na Chips yaguraga ari nyinshi.

Uyu mugore yavuze ko ikibazo kitari ukurya Chips gusa, ahubwo n'uburyo yabikoragamo. Yavuze ko nyuma yo kuzirya atakarabaga intoki keretse abimusabye, ku buryo intoki ze zasigaragaho ibisigazwa byazo.

Yanavuze ko yajyaga yubika umutwe inyuma agasuka mu kanwa utuvungukira twose twari dusigaye mu ipaki, hanyuma rimwe na rimwe akuzuza umwuka mu ipaki akayituritsa, ibintu byatumaga ibisigazwa bya Chips bimugwa hejuru.

Ikindi cyamubabazaga ni uko rimwe na rimwe yasangaga amapaki ya Chips yajugunywe inyuma y'igitanda aho kuyajyana ahashyirwa imyanda.

Yavuze ko ibi byatumye atangira kwibaza niba ashobora kubana ubuzima bwose n'umuntu uhora unuka impumuro ya Chips kandi urya paketi zirenga eshatu ku munsi. Nyuma yo gusangiza abandi ikibazo cye, benshi bavuze ko abo bombi badahuza.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri urwo rubuga bwerekanye ko 63% by'abatanze ibitekerezo bumvaga uwo mugore adakabya gutekereza gutandukana na we. Hari abavuze ko ikibazo atari Chips gusa, ahubwo ko imyitwarire ye igaragaza kutita ku isuku no kubura imyifatire iboneye.

Abandi na bo banenze umusore kuba yaragiye mu mahanga ariko akanga kugerageza amafunguro yo muri Espagne, ahubwo agakomeza kurya ibiryo asanzwe amenyereye.

Gusa hari n'ababonaga ko gutandukana kubera kurya Chips ari ugufata umwanzuro ukabije. Bavuze ko icy'ingenzi ari ukureba uko uwo muntu yitwara muri rusange, uko afata mugenzi we n'uburyo amufata mu rukundo, aho gushingira gusa ku ngeso yo kurya ibiryo akunda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...