Kayitesi ‘Linda’ wamamaye muri filime ‘Umuturanyi’ yahishuye uko Samusure yamuharuriye inzira –VIDEO

Cinema - 01/11/2025 7:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Kayitesi ‘Linda’ wamamaye muri filime ‘Umuturanyi’ yahishuye uko Samusure yamuharuriye inzira –VIDEO

Mu buzima bwa buri munsi, hari abantu ugenda uhura na bo, ariko bamwe muri bo bakagira uruhare rudakuka mu guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwawe. Uko byagenze kuri Kayitesi Alice, uzwi nka Linda muri filime Umuturanyi, ni urugero rufatika rw’uko impano ishobora kwibera mu bantu igihe idafite uwayitungura, ariko umuntu umwe akaza akayibona mu buryo abandi batari barigeze bayibona.

Linda yigeze gukora akazi gasanzwe kamuhemba ku kwezi. Ubuzima bwe icyo gihe ntibwari buziranye na cinema “n’ubwo numvaga nzinjira muri Cinema.”

Yabwiye InyaRwanda ati "Cinema zari inzozi zanjye. Kuko nakuze numva mbikunda. Nakuze numva nzaba umunyamakuru, nkajya niyumvamo kwakira abantu mu biganiro n'ahandi. Ariko, nyine ntibyakunze kubera amashuri. Ntabwo nize amashuri menshi ku buryo nari kuba umunyamakuru. Cinema nayigiyemo mu 2019, kandi nari nasoje amashuri yisumbuye mu 2016."

Yari umukozi w’umunyamwete, ariko mu gihe gito umwuka utari mwiza hagati ye n’umukoresha we wamutumye kuva muri ako kazi. Ibyakurikiyeho byabaye ikimenyetso ko rimwe na rimwe amahirwe aza yihishe mu bintu “tubonamo igihombo.”

Avuga ati "Hari akazi ku kwezi nabonye ariko nyuma nza kukanga. Niho hantu nahise nanga akazi ku kwezi, ndakakanga pe! Ni ibintu birebere. Naravuze nti, reka njye gushaka ibindi. icyo gihe ni nabwo Cinema yarimo izamuka [...]

Nagize umukoresha mubi umfata nabi, ariko si njye gusa yafataga nabi. Igitangaje, n'uko ari nako kazi ka mbere k'ukwezi nari nkoze, kuko mbere y'aho hari akandi nari nabaje gukora k'ibiraka, ariko bampemba ku kwezi. Umukoresha mubi, niwe watumye nsenzera akazi, numva ngomba gushakira muri Cinema […]”

Amaze gusubira mu rugo, ni bwo yahuye na Kalisa Ernest, uzwi nka Samusure — umwe mu bakinnyi bakomeye muri cinema nyarwanda, uzwi cyane kubera ubuhanga bwe mu guhanga ibisekeje bitagira ingano.

Samusure, wari umaze igihe yandika no gutunganya filime ye nshya, yamubonye mu buryo bwe bwihariye. Mu ijwi rye risanzwe rirangwa n’urugwiro, yamubwiye ati: “Ndashaka ko ukina muri filime nshya nitwa Mahindu.”

Ati "Umunsi wa mbere ndabyibuka Samusure yaje kundeba mu rugo ahantu nari ntuye. Araza mu rugo, azana 'script' ati bite, ni byiza, nabonye uri umukobwa mwiza, wareka tugakina filime. Twari, twarahuriye mu itorero mu kubyina gakondo."

Akomeza agira ati "(Samusure) tuganira, yambwiye ko yifuza umukobwa umeze nkanjye, numvaga mfite ubwoba, kubera ko Samusure yari umusiritari kiriya gihe, noneho akwisangiye mu rugo akuzaniye 'Script', mbese ameze nk'umuntu ukuzaniye akazi. Nta kazi mfite ku kwezi, ibyo kubyina biba ku mugoroba n'ubundi, nahise mvuga nti reka mbifatanye ahubwo. Ni uko byatangiye rero."

Kuva icyo gihe, ibintu byarahindutse. Linda yinjiye muri cinema atazi ko agiye gutangira urugendo ruzamuhindurira izina n’ubuzima. Nyuma y’imyaka itanu gusa, ubu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri filime nyarwanda, by’umwihariko kubera ‘Umuturanyi’, filime yamuhaye amahirwe yo kugaragaza impano ye imbere y’abanyarwanda benshi.

Kayitesi Alice wamamaye nka Linda avuga ko Samusure ari we wamutumye atera intambwe ya mbere muri Cinema 


'Linda' yigeze gukora akazi kamuhemba ku kwezi mbere yo kwinjira mu ruganda rwa sinema 


Samusure yabonye impano ya Linda mu gihe we atari azi ko ashobora gukina filime, batangirana urugendo rwavuyemo gukomera 


Linda avuga ko kwinjira muri filime byahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe, ndetse ko yishimira intera amaze kugeraho 


Ubufatanye bwa Linda na Samusure bwatumye bombi bubaka izina mu ruganda rwa sinema nyarwanda muri filime za mbere bahuriyemo

Nyuma y’imyaka itanu muri cinema, Linda akomeje kwiyubaka nk’umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri filime nyarwanda

Inkuru ya Linda na Samusure ishimangira ko rimwe na rimwe umuntu umwe ashobora guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwa mugenzi we

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA LINDA WAMAMAYE MURI FILIME ‘UMUTURANYI’


VIDEO: Dox Visual -InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...