Yavuzweho irondaruhu n'amashusho y'urukozasoni! Hulk Hogan wafatwaga nk'intwari y'umukino w'iteramakofe yitabye Imana

Imikino - 25/07/2025 9:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Yavuzweho irondaruhu n'amashusho y'urukozasoni! Hulk Hogan wafatwaga nk'intwari y'umukino w'iteramakofe yitabye Imana

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Wrestling, Hulk Hogan, yitabye Imana ku wa Kane tariki 24 Nyakanga i Clearwater muri Leta ya Florida, ku myaka 71.

Nubwo yari icyamamare mu ruhando rwa siporo n’imyidagaduro, yagiye avugwa mu nkiko no mu itangazamakuru kubera ibibazo by’ubuzima bwite, birimo amashusho y’urukozasoni yasohowe ku mbaraga, amagambo y’ivangura rishingiye ku ruhu, n’ibibazo by’ubuzima bw’umuryango.

Amashusho y’urukozasoni yamenyekanye mu 2007

Mu mwaka wa 2012, urubuga rwa Gawker rwasohoye igice cy’amashusho y’iminota icyenda agaragaza Hogan ari mu mibonano mpuzabitsina n’umugore w’inshuti ye. Ibi byabaye nyuma y’uko ayo mashusho afashwe rwihishwa mu 2007. Hogan yahise atanga ikirego asaba indishyi ya miliyoni $100 kubera kurenga ku burenganzira bwe bwo kugira ubuzima bwite.

Urukiko rwo muri Florida rwaje kumushyigikira, rutegeka ko Gawker imwishyura miliyoni $140. Nyuma yaje kugirana na yo amasezerano y’ubwumvikane ku kiguzi cya miliyoni $31.

Hogan yaje gutangaza ko ayo mashusho atari yayemeye, kandi ko yashegeshwe n’uko yashyizwe hanze.

Amagambo y’ivangura rishingiye ku ruhu

Mu mwaka wa 2015, hagaragaye inyandiko y’amajwi yavugaga amagambo yuzuyemo ivangura ryibasira umukunzi we w’umukobwa Brooke Hogan. Mu itangazo yasohoye, Hogan yemeye ko yakoze amakosa avuga amagambo adakwiye kandi yiseguye ku bo yagizeho ingaruka.

Icyo gihe yaragize ati: “Nta mpamvu n’imwe yatuma mvuga amagambo nk’ariya. Sinari nkwiriye kuyavuga, kandi sinari uwo ndi we. Ndasaba imbabazi.”

Nyuma y’ibi, yakuwe mu cyubahiro cy’abamamaye mu mateka ya WWE (WWE Hall of Fame), ariko yaje kongera gusubizwamo mu 2018.

Ibibazo by’umuryango

Hogan, umugore we Linda n’abana babo babaye ibyamamare binyuze mu kiganiro cya VH1 Hogan Knows Best, cyatambutse kuva 2005 kugeza 2007. Umwaka umwe nyuma y’isozwa ry’icyo kiganiro, Linda yasabye gatanya nyuma y’imyaka 24 babana, amushinja kumuca inyuma by’umwihariko n’inshuti y’umukobwa wabo.

Mu mwaka wa 2024, Linda yagaragaye mu mashusho ku rubuga rwa Instagram avuga ko umuryango wabo wasenyutse, kandi ko atagifitanye umubano n’umukobwa we Brooke. Ati: “Umuryango wanjye ni akajagari. Brooke yanze no kunganiriza.” Yanashinje Hogan kuba umusambanyi n’umubeshyi, nubwo nyuma yaje kuvuga ko yari se mwiza ariko umugabo mubi.

Hogan na Linda batandukanye mu 2009. Nyuma yaho, Hogan yashatse Jennifer McDaniel mu 2010, ariko batandukana mu 2021. Mu 2023, yaje kongera gushyingirwa n’umugore witwa Sky Daily.

Ibyo Donald Trump yavuze ku rupfu rwa Hogan

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje intimba yatewe n'urupfu rwa Hogan, amwita inshuti yihariye n’umuntu wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa MAGA.

Yagize ati: “Twabuze umuntu ukomeye, ‘Hulkster.’ Hogan yari intwari, afite umutima ukomeye kandi yanyuraga abantu benshi ku isi yose.”

Trump yavuze ko amwibuka cyane ubwo yatwaraga igikombe cya Wrestling mu 1988 muri Trump Plaza, imbere ye. Banaherukaga guhurira mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2024.

Ubutumwa bwa WWE

Mu itangazo ryasohowe na WWE, bagize bati: “Twababajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa Hulk Hogan. Yari umwe mu bantu bazwi cyane ku isi binyuze muri WWE, kandi yagize uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.”

Hogan, amazina ye y’ukuri akaba ari Terry Gene Bollea, yabaye umwe mu bahinduye umukino wa Wrestling. Yari yaratwaye ibikombe 12 by’isi, kandi inshuro ebyiri yinjijwe muri WWE Hall of Fame. Yanayoboye WrestleMania inshuro umunani mu icyenda za mbere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...