Yavuye mu bihe by'amasengesho! Alicia and Germaine ku ndirimbo yabo nshya y'igitsikamutima bise "Ndahiriwe"

Iyobokamana - 27/08/2025 4:21 PM
Share:
Yavuye mu bihe by'amasengesho! Alicia and Germaine ku ndirimbo yabo nshya y'igitsikamutima bise "Ndahiriwe"

Nyuma y'iminsi itari micye bamaze bateguza abakunzi babo indirimbo nshya "Ndahiriwe", kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025 ni bwo Alicia and Germaine bashyize hanze iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo.

"Ndahiriwe" ni indirimbo yanditswe na Alicia and Germaine ariko umubyeyi wabo akaba n'Umujyanama wabo, Innocent Ufitimana, abafasha kuyitunganya neza kuyiha ururirimbo (Rhythm & Melody) no gukosora amagambo amwe n'amwe.

Amashusho yayo aryoheye ijisho dore ko bayafatiye ahantu hari amahumbezi, kandi bambaye neza bikwije mu myenda yiganjemo ibara ry'umweru. Ni indirimbo yakozwe n'aba Producer b'abahanga kandi bagezweho muri iyi minsi aho amashusho yayobowe na Producer Brilliance, mu gihe amajwi yakozwe na Producer Popiyeeeh. 

Mu mwaka umwe gusa bamase mu muziki, aba bahanzikazi bo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel bamaze gukora indirimbo eshanu: "Urufatiro", "Rugaba", "Wa Mugabo", "Ihumure", "Uri Yo" na "Ndahiriwe". Bakiriwe neza mu muziki dore ko bamaze kugeza ababakurikira {Subscribers} ibihumbi 58 kuri Youtube.

Indirimbo yabo imaze kurebwa cyane ni "Rugaba" yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 672, igakurikirwa na "Urufatiro" imaze kurebwa n'ibihumbi 516. Iyo baheruka gukora "Uri Yo" ifite amateka yihariye kuko ariyo imaze kurebwa cyane mu gihe gito cyane n'abarenga ibihumbi 447 mu mezi abiri gusa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alicia na Germaine bavuze ko indirimbo yabo nshya "Ndahiriwe" yavuye ku karago. Bati: "Yavuye mu bihe by'amasengesho twari tumazemo iminsi". Bayivomye muri Zaburi 105:8 [Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi], ikaba igamije guha ihumure no gukomeza kwizera ku bayumva.

Bakomoje ku butumwa bayinyujijemo, bavuga ko ikwiriye kubera isengesho buri umwe wabonye ineza y'Imana. Bati: "Ni Amashimwe n'ibyiringiro. Muri make, ibyo yakoze bitubere igitsikamutima kituremamo ibyiringiro by'ejo hazaza".

Kuba indirimbo zabo ziri gukundwa bihebuje kandi ari bashya mu muziki, aba bakobwa bavukana bakaba n'abakristo muri ADEPR, bavuze ko biva mu kubanza Imana imbere. Bati: "Urebye nta banga turi gukoresha, uretse gusenga no kubanza lmana imbere".

Nubwo indirimbo zabo ziri gukundwa cyane, bahishuye ko hari ikintu bari gusabwa cyane n'abakunzi babo. Bati: "Abakunzi bacu bari kudusaba cyane gukora indirimbo mu zindi ndimi. Natwe ni wo mushinga turi gutekerezaho muri iyi minsi." Icyakora no muri iyi ndirimbo yabo nshya, baririmbyemo amagambo y'icyongereza.

Alicia and Germaine bakomeje bagaragaza icyifuzo gikomeye bafite ku mutima, bavuga ko ari ugushyigikirwa n'abakunzi b'umuziki wa Gospel n'abandi bose muri rusange. Bati: "Ni ugusaba abantu kudushyigikira, bagafatanya natwe gukwirakwiza Ubutumwa bwiza."

Indirimbo "Ndahiriwe" bayikoze mu gihe cy'Ikiruhuko bamazemo iminsi, ibintu bavuga ko byabahaye umwanya uhagije wo kwita kuri iki gihangano cyabo gishya, ndetse no gufasha ababyeyi imirimo itandukanye, ukongeraho no komatana n'Imana binyuze mu masengesho.

Aba bahanzikazi batuye mu Karere ka Rubavu, bagize bati: "Twabonye umwanya munini wo kuyitaho. Mu biruhuko rero, dufasha ababyeyi imirimo isanzwe, ubundi tugakora na 'Vocal Rehearsal' tukanasenga."

Alicia and Germaine bakora umuziki bashyigikiwe n'umubyeyi wabo binyuze muri Label ye yise ABA Music iri kwishimira cyane ko icyifuzo cyo kuzamura izina rya Alicia and Germaine gitangiye kuba impamo ndetse bigenda bikunda umunsi ku munsi.

Ku wa 24 Gicurasi 2025, aba bakobwa batsindiye igihembo cya mbere cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards & Talent Detection. Ni kimwe mu bihamya ko bakunzwe cyane mu Rwanda, kandi si ho gusa ahubwo n'i Burundi barakunzwe byo ku rwego rwo hejuru.

Umuziki bawufatanya n'ishuri, kandi byose bikagenda neza. Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).

Alicia and Germaine bo guhangwa amaso bashyize hanze indirimbo yabo ya gatanu bise "Ndahiriwe"

Alicia and Germaine bashyize hanze indirimbo bavomye muri Zaburi

Bahishuye ko abakunzi babo bari kubasaba cyane indirimbo ziri mu zindi ndimi nk'Igiswahili n'Icyongereza

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA "NDAHIRIWE" YA ALICIA AND GERMAINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...